Digiqole ad

RGB yamuritse ubushakashatsi bugaragaza ko u Rwanda rwateye imbere mu miyoborere

Ubushakashatsi ngaruka mwaka bushingiye ku byegeranyo bikubiye mu byiciro (indicators) umunani bikuru, bwitwa “Rwanda Governance Scorecard” bugakorwa n’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imiyoborere (RGB) buragaragaza ko u Rwanda rumaze gutera imbere mu miyoborere myiza kabone n’ubwo hari ibice bimwe na bimwe bikiri hasi nko gutanga amakuru, ariko byose nta na kimwe kiri munsi ya 50%.

Prof. Shyaka Anastase umuyobozi wa RGB atangaza ibigize icyengeranyo cyabo gishya kigaragaza isura y'imiyoborere mu Rwanda mu mwaka wa 2012

Prof. Shyaka Anastase Umuyobozi wa RGB atangaza ibigize icyengeranyo cyabo gishya kigaragaza isura y’imiyoborere mu Rwanda mu mwaka wa 2012

Ubwo hamurikwaga RGS y’umwaka wa 2012, kuri uyu wa kabiri tariki 30 Nyakanga 2013, Minisitiri w’intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi yavuze ko ubu bushakashatsi ari indorerwamo y’imiyoborere mu Rwanda kandi ngo ibibukubiyemo byose byakozwe mu buryo buboneye.

Habumuremyi ashimangira ko ibigaragazwa n’ubu bushakashatsi aribyo guverinoma ishingiraho n’abakora amategeko batunganya amategeko meza ashimangira ihame ry’imiyoborere myiza kandi aboneye.

Agira ati “Ibi biragaragaza ko Abanyarwanda biteguye gutanga amakuru kubashakashatsi abo aribo bose by’umwihariko abanyamahanga.”

Minisitiri w'intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, nawe yashinye ireme n'ubuhanga ubu bushakashatsi bwakoranywe

Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, nawe yashinye ireme n’ubuhanga ubu bushakashatsi bwakoranywe

Dr. Habumuremyi kandi yemeza ko bitewe n’uko ubu bushakashatsi bwakoranywe ubuhanga, ibibugaragaramo byose bishobora gushingirwaho cyangwa bikifashishwa mu gusobanura imiyoborere mu Rwanda.

Ati “Mu izina rya guverinoma ndasa inzego za Leta, iz’abikorena cyane cyane sosiyete sivile gushyira mu bikorwa ibyihutirwa ubu bushakashatsi busaba ko byashyirwamo ingufu, kuko ku ruhande rwa guverinoma twe tugiye guhita tubishyirwa mu bikorwa.”

Naho Lamin Mamadou Monnah, umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’umuryango w’abibumbye mu Rwanda akaba ari nawe uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye riharanira iterambere (UNDP) yashimye uburyo ubu bushakashatsi bwakozwe.

Ashimangira ko bushingiye ku makuru (data) afite ireme, amakuru y’impamo kandi bwakozwe hashingiwe ku mahame aranga Demokarasi muri rusange.

Ngo kuba imibare igaragaza ko mu byiciro bitandukanye u Rwanda ruri hejuru kandi ubu bushakashatsi bwarifashishije n’ibindi byegeranyo byaba iby’Abanyarwanda n’iby’abanyamahanga bigaragaza ko mu Rwanda hari imiyoborere myiza.

Yagize ati “UN ishyigikira imiyoborere myiza, ndashimira perezida wa repubulika y’u Rwanda kukazi keza n’aho akomeje kwerekeza u Rwanda.”

Lamin Mamadou Monnah,umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’umuryango w’abibumbye mu Rwanda akaba ari nawe uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye riharanira iterambere (UNDP)

Lamin Mamadou Monnah,umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’umuryango w’abibumbye mu Rwanda akaba ari nawe uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye riharanira iterambere (UNDP)

Mu gihe yavugaga kuri buri kiciro mu byiciro umunani bikuru bigize ubu bushakashatsi, Mamadou yishimiye ikigero cy’ubwiyunge u Rwanda rugezeho.

Ageze ku by’umutekano yavuze ko imibare igaragazwa n’ubushakashatsi idatunguranye kuko n’ubundi u Rwanda rwose rufite umutekano kandi ari kimwe mu bihugu by’Afurika bifite umutekano uri hejuru.

Mamadou kandi avuga ko n’ubwo ubufatanye na RGB bwatangiye, bagiye kurushaho kubukomeza kandi ngo bizeye ko mu myaka itanu iri imbere u Rwanda ruzaba ruri hejuru mu miyoborere.

Ubu bushakashatsi bukubiye mu byiciro umunani bikuru birimo:

1.Ibijyanye n’amategeko, birimo uko ashyirwaho, ubwigenge bw’inteko ishinga amategeko, uko abaturage bagera ku butabera n’uko babuhabwa n’ibindi byavuye kuri 67.71%(2010) bikagera kuri 73.37%(2012).

2.Uburenganzira mu bya Politiki n’ubwigenge bwa sosiyete sivile, kigaragaramo ibijyanye no kwegereza ubuyobozi abaturage n’ibindi byavuye kuri 71.43%(2010) bigera kuri 73.62% (2012).

3.Uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa no kuzamura ibice byatsikamiwe byavuye kuri 74.23%(2010) bigera kuri 75.26%(2012).

4.Umutekano w’abantu n’ibintu uva kuri 87.26%(2010) ugera kuri 91.36%(2012).

5.Guteza imbere imibereho y’abaturarwanda byavuye kuri 82.41%(2010) bigera kuri 78.80%(2012).

6.Guhashya no gucunga ruswa, uburenganzira bwa muntu n’icungamutungo byavuye kuri 76.22%(2010) bigera kuri 77.10%(2012).

7.Ireme ry’imitangire ya serivisi byavuye kuri 66.21%(2010) bigera kuri 70.44%

8.Naho ikiciro cy’ubukungu, inganda nto n’inini, ubucuruzi n’ibindi byasubiye inyuma biva kuri 81%(2010) bigera kuri 74%(2012).

Prof. Shyaka Anastase umuyobozi wa RGB amurika ubu bushakashatsi yasabye inzego zibishinzwe cyane cyane izirebana n’ibyiciro biri munsi ya 75% kongera mo ingufu bavugura amategeko n’imikorere kugira ngo birusheho gutera imbere.

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Musoni James yashimye ibyagaragajwe n'ubu bushakashatsi

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musoni James yashimye ibyagaragajwe n’ubu bushakashatsi

Minisitiri w'intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi aganira na Shyaka Anastase umuyobozi wa RGB

Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi aganira na Shyaka Anastase umuyobozi wa RGB

Photos: V. Kamanzi

Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW

en_USEnglish