Remera:Umuhanda wo kuri Controle technique ukomeje kuzanira abawuturiye ibibazo
Uyu muhanda uri mu murenge wa Remera, Akagali ka Nyagatovu, umanuka aho bita kuri Controle Technique urenze ku irimbi ry’Intwari, muri iki gihe cy’Imvura ukomeje guhangayikisha abawuturiye kubera amazi awumanukamo abasenyera.
Ikibazo giterwa n’uko uyu muhanda watangiye kubakwa, imirimo yo kuwubaka yakorwaga na NPD COTRACO ikaza guhagarara itarangiye mu kwezi kwa kane uyu mwaka.
Abaturage baganiriye n’UM– USEKE.COM kuri uyu wa kabiri, batangaje ko ruhurura zimanura amazi zitarangiye kubakwa, zatumye amazi asenya umuhanda, agaca ibinogo hagati muri uyu muhanda, akanamanukira mungo z’abawuturiye, bakanemeza ko uyu muhanda uburyo umeze nabi ari nyirabayazana w’impanuka zijya ziwuberamo.
Umwe mu baturage utifuje ko twandika amazina ye, yasenyewe inzu n’amazi amanuka muri uyu muhanda, yadutangarije ko nyuma yo kugaragaza ikibazo cye, NPD COTRACO yamusabye ‘Devis’ ya miliyoni ebyiri zirenga (2 625 000Frw) ngo bamwishyure ariko hakaba hashize amezi 6 atarishyurwa ibye yasenyewe n’imirimo yabo.
Florence NTAKONAGIZE, Umuyobozi w’akagari ka Nyagatovu, yadutangarije ko ikibazo cy’uyu muhanda bagitanzeho za raporo ku buyobozi bw’umujyi wa Kigali ariko nubu bategereje igisubizo.
Liliane Umutesi, ushinzwe ibijyanye n’amategeko muri NPD CONTRACO we yatangaje ko, icyatumye bahagarika kubaka uriya muhanda ari ibintu bibiri, icyambere ngo ni Ubwinshingiz; COTRACO ntirishyurwa nisosiyete yishingiye ibizangirika mu iyuba ry’uyu muhanda ngo nayo ibashe kwishyura abangirijwe ibyabo, ikindi ngo ni imvura nyinshi yaguye mu gihe bari batangiye iyubakwa ry’uyu muhanda.
Umutesi akaba yadutangarije ko mu kwezi kwa mbere umwaka utaha, imirimo y’iyubakwa ry’uyu muhanda izasubukurwa, ikazasaba kwimura bamwe mu bawuturiye. Uyu muhanda byari biteganyijwe ko uzahuzwa n’uwa Kibagabaga.
Bruno Rangira ushinzwe itangazamakuru mu mujyi wa Kigali, akaba yadutangarije ko, guhuza uyu muhanda umanuka kuri Controle Technique n’umuhanda wa Kibagabaga Umujyi wasanze byatwara amafaranga menshi cyane bityo bikazakorwa ku kiciro cya kabiri umwaka utaha.
Umujyi wa Kigali kandi ngo ufite muri gahunda gukora indi mihanda y’ibirometero 34 mu mujyi wa Kigali, uyu muhanda umanuka kuri Controle technique ukaba uri muyibanze igomba guherwaho kuko ikibazo cyawo kiri mu bihangayikishije abawuturiye nkuko Rangira yabidutangarije.
Bruno Rangira ushinzwe itangazamakuru mu mujyi wa Kigali ati: “Uyu muhanda ugomba gukorwa vuba muri iyi minsi, naho indi mihanda yose mu kwezi kwa gatandatu umwaka utaha izaba yararangiye gukorwa”
Usibye amazi asenyera abawuturiye, uyu muhanda wangiritse umaze gukomerekeramo abantu bagera kuri bane, ndetse n’amamodoka menshi akaba ahagirira impanuka nkuko twabitangarijwe n’abawuturiye.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM
9 Comments
yewe very sorry !
rwose uyu muhanda urakenewe cyane. ariko bzite kuri ruhurura zawo kuburyo bazayobora amazi bakayageza mu gishanga kuko haca amazi menshi yakwangiza imyaka ndetse ningo z’abaturage batuye mugishanga ndetse nabauturiye umuhanda
Uyu muhanda hamwe n’umuhanda umanukira kuri Primaire ya Remera ahitwa kwa Rwahama utandukanya Remera na Kimironko)wagombaga guhuza Kimironko na kanombe(unyuze ku mushumba mwiza) yatangiye kubakwa mu kwezi kwa kabiri 2010 nyuma y’amezi abiri irahagarara, abayikoraga bangije inzira z’amazi zari zisanzwe ku buryo ubu yose anyura mu muhanda akawangiza ku buryo buhagije.
Nyakubahwa Mayor nkuko yahagurukiye abamotari yakwiye no kugira icyo atangaza kuri iyo mihanda. Kirabo yangije Imihanda arayikora arayirangiza(ni myinshi nta wayirondora) iyo yasize mu i chantier Ndayisaba ko ayihagaritse bite?
hage habaho kwihangana kuko ikigenderewe ntikiba ari ugusenyera abaturage cyangwa kubateza ibindi bibazo,ahubwo ni ukubagezaho ibikorwaremezo bijyanye n’ikerekezo umugi ufite.
Hari igitekerezo nungutse, ngirango imihanda nkiyi iyo ijya gutangizwa amafaranga yo kuyubaka aba yaramaze kugera kuri za conti cg se aho azava hazwi neza! kuba rero itubamkwa ntagushidiknya ko ushobora gusanga hari ibitumvikanwaho hagati ya amacampany aba yarapatanye kubaka n’abatanze isoko ibi akensh bikaba biba biganisha kuri ruswa hagati yizi nzego 2. nkaba nari mfite igisubizo cy’ikibazo nkiki cg ibindi bisa niki bijya biboneka kenshi urugero nka gare y’umujyi wa Kigali. mbona abadepite nk’intumwa za rubanda bagiye bahaguruka mu nteko bagakurikirana ibibazo nk’ibi hari icyakorwa!? ntabwo guhora batora amategeko badakurikirana iyubahirizwa ryayo byatuma itera mbere ry’igihugu cyacu dushaka ko ryihuta twari rigeraho. ni uko nabyumvaga sinzi abandi bayumvamo kuba hari umusaruro batanga kugihugu uko mubibona! ubwo mwatubwira.
Icyigaragara n’uku m’ubyukuri hari ibikorwa byiza Umujyi wa Kigali uriho ukora. Imihanda myiza rero n’indicateur ikomeye y’iterambere kandi rigaragarira buri umwe wese habe n’utabona iyo awugendamo arabyumva. Hamwe niyo mihanda rero hari umuhanda uhuza kaburembo ya kanombe -Busanza na Rubirizi uracyenewe cyane rwose. Twashimiye cyane RDF “in their Army Week programme” Umuhanda niwo wahahindura i town bityo n’ababana barwaye bwacya bakagabanuka bitewe n’iterambere birababaje kmva hari abantu bakirwara kwashiakor mu Kigali city n’inka Nyakubahwa yatugabiye.
Muzasure n’umhanda Busanza Rubirizi mufate na statistique z’ibinyabiziga biwukoresha mugire icyo mubivugaho. Murakoze.
Yewe, iby`imihanda byo nimubirece kuko mugeze muruturusu mwakumirwa na ibya gasabo byo ntacyo bakora mukazi rwose, ariko ugeze kicikiro wagirango nimubushinwa , bafite imihanda myiza rwose bo maye inkunga niba bayikura hehe, bazatubwirire n`abacu nabo bageyo.
ARIKO NI RUKARAKARA .NI YIHANGANE NONE SE NAWE RDF IMUTABARE NTIBAKORA UMUGANDA MU MUDUGUDU WA BO
Comments are closed.