Reine w’imyaka 22 niwe wegukanye inzu ya nyuma muri ni IKIRENGAAA ya Airtel
Ku myaka 22 gusa Reine Uwimbabazi yahawe inzu ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 20 kuri uyu wa 15 Mutarama 2015 mu murenge wa Kinyinya muri promosiyo ni IKIRENGAAA Airtel imaze amezi arenga abiri itangije.
Reine Uwimbabazi urangije amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire St Joseph Kabgayi ni umwana wa cyenda mu muryango w’abana icumi, ni we wabaye umunyamahirwe wo gutsindira inzu ya Airtel yatanzwe ku nshuro ya munani.
Uwimbabazi yishimiye cyane amahirwe yamusekeye avuga ko agiye ngo kubyaza iyi nzu umusaruro uko bikwiye.
N’ibyishimo byinshi Uwimbabazi ati: “ Aya ni amahirwe ntiyumvishaga mu by’ukuri bakimara kumpamagara bakabimbwira naratungwe cyane. Iyi nzu nzayikodesha maze mbone amafaranga nzishyura amashuri muri kaminuza asaguka ajye amfasha mu buzima busanzwe n’umuryango wanjye.”
Abajijwe ikintu kidasanzwe yaba yarakoze kugira ngo atsindire iyi nzu, yavuze ko nta na kimwe uretse gukoresha Simukadi ya Airtel muri serivisi zitandukanye kandi ngo akaba yari ayimaranye ibyumweru birenga bibiri gusa.
Kuri iyi nshuro ya munani akaba ari na yo ya nyuma ya Airtel muri promosiyo NI IKIRENGAAA, umuyobozi wa Airtel mu Rwanda Teddy Bhullar yavuze ko bashimishwa no gufata abakiriya babo neza kandi ko bizera ko iyi promosiyo yahinduye byinshi mu buzima bwabo.
Teddy Bhullar ati: “Guhemba abakiriya bacu ni umuco uturanga muri Airtel Rwanda, ndetse tunejejwe no kuba twaragize akamaro mu buzima bwa benshi muri iyi promosiyo kandi twizeye ko abatsindiye ibihembo bitandukanye hari icyo bizahindura ku buzima bwabo.”
Nubwo Promosiyo NI IKIRENGA yarangiye kuri uyu wa 15 Mutarama 2015, ariko Teddy yasobanuye ko ibikorwa byo gukomeza guhemba abakiriya babo bidahagaze ahubwo ko bari gutegura ibindi bihembo byinshi kandi ko bizatangira mu gihe cya vuba.
Umuntu wese wagize amahirwe yo gutsindira inzu cyangwa amafaranga muri promosiyo NI IKIRENGAAA ni uwabashije gukoresha nibura imwe muri serivisi za ya Airtel zirimo kugura ikarita yo guhamagara buri munsi, kugura pack ya interineti ndetse na pack yo guhamagara cyangwa ugakoresha Airtel Money.
Promosiyo NI IKIRENGA yatangiye mu Ugushyingo 2014 ikaba irangiye hakoreshejwemo amafaranga y’u Rwanda miliyoni magana abiri(200,000,000francs) aho hatanzwemo inzu umunani ndetse hanatsindirwa amafaranga n’ibindi bihembo bitandukanye.
Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Wooow Congz reine.
Comments are closed.