Digiqole ad

Rehoboth Ministries!! Iracyahari kandi ngo iracyakomeye

 Rehoboth Ministries!! Iracyahari kandi ngo iracyakomeye

Rehoboth Ministries ubu igizwe ahanini n’abasore n’inkumi bakiri bato

Mu myaka nka 10 ishize nibwo yamenyekanye bikomeye kuri Alum yabo bari bise “Imana ni byose”. Yamenyakanye cyane kandi mu ndirimbo nka Rehoboth “Uri uw’igitangaza Yesu”, “Kumusaraba”, “Tuzahimbaza” n’izindi… Kuri iki cyumweru iyi chorale ihimbaza Imana yataramiye ku Kagugu muri Gasabo. Umuyobozi wayo yabwiye Umuseke ko chorale yabo igikomeye.

Rehoboth Ministries ubu igizwe ahanini n'abasore n'inkumi bakiri bato
Rehoboth Ministries ubu igizwe ahanini n’abasore n’inkumi bakiri bato

Hashize imyaka itandatu (2010) Rehoboth Ministries ivuye mu rusengero rwa Restauration Church rwa Ap. Joshua Masasu aho yabarizwaga ijya mu rusengero rwitwa Wealth Salvation Church. Iyi chorale uko imyaka yagiye ishira yagiye itakaza bamwe mu baririmbyi ayo haza abashya biganjemo urubyiruko. Mu bo yatakaje bayihozemo harimo Liliane Kabaganza.

Kuri iki cyumweru Rehoboth yari yatumiwe mu rusengero rwa OMEGA Ministries ruherereye ku Kagugu mu karere ka Gasabo mu giterane cyiswe “URUBYIRUKO RUZANA IMPINDUKA MU BANDI”.

Aha baririmbye indirimbo zabo zakunzwe cyane banaririmba indirimbo zabo nshya ngo bateganya kuri Album bazasohora mu minsi iri imbere.

Douglas Kigabo umuyobozi wa Rehoboth Ministries yabwiye Umuseke ko iyi Rehoboth yabonye izuba mu kwezi kwa 10/1994 ikamenyekana cyane kuri Album ya gatatu bise “Imana ni byose”, nyuma y’imyaka 21 ikaba yaragiye isimburanwamo abaririmbyi ariko itigeze izima.

Kigabo wageze muri iyi Chorale mu 2000 avuga ko Rehoboth yakomeje umwimerere wayo kandi ibihe byiza byayo ari igihe igiterane cyayo cyitabiriwe n’abantu benshi bakabagezaho ubutumwa mu ndirimbo zabo.

Kigabo avuga ko ibihe bikomeye Rehoboth yaciyemo ari ibihe yavuye mu rusengero rwa Restauration Church ijya muri Wealth Salvation Church. Iki gihe byateje uruntu-runtu ndetse biravugwa cyane.

Uyu muyobozi avuga ko nyuma habayeho gusabana imbabazi hagati ya Rehoboth na Apotre Joshua Masasu wa Restauration Church ubu bakaba babanye neza.

Muri Rehoboth ubu hagaragaramo cyane amasura y’abasore n’inkumi bakiri bato. Kigabo avuga ko impamvu ari uko Rehoboth yatangiwe n’abantu bari biganjemo abakuru, ubu abenshi bakaba baravuyemo hakaba harimo ababyiruka.

Mu gihe gito, Rehoboth Ministries ngo igiye gusohora Album ya karindwi bibaza ko izakundwa.

Rehoboth ngo ifite indirimbo zigera kuri 80 yaririmbye mu bihe bitandukanye nk’uko bivugwa n’umuyobozi wayo.

Umusore ukubita ingoma muri Rehoboth kuri iki cyumweru ubwo bari bataramiye ku Kagugu
Umusore ukubita ingoma muri Rehoboth kuri iki cyumweru ubwo bari bataramiye ku Kagugu
Douglas Kigabo nawe ni umwe mu baririmbyi ba Rehoboth
Douglas Kigabo nawe ni umwe mu baririmbyi ba Rehoboth
Rehoboth Ministries kuri iki cyumweru mu gitaramo ku Kagugu
Rehoboth Ministries kuri iki cyumweru mu gitaramo ku Kagugu
Umwimerere wabo ngo ntabwo watakaye kuva mu myaka 21 ishize
Umwimerere wabo ngo ntabwo watakaye kuva mu myaka 21 ishize
Ni ugutanga ubutumwa mu kuririmba no gusenga
Ni ugutanga ubutumwa mu kuririmba no gusenga

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ndashima imana kubera ko izina rya rehoboth ritazimye,abaririmbyi bashobora kuvamo kubera impamvu zitandukanye,nko kwimukira kure y’igikorwa n’ibindi bisa nibyo ariko umurimo w’imana ugakomeza.mukomeze umurimo w’imana muzabihemberwa,kandi mumenye ko mufasha benshi.Amen

  • bazabaze Chorale de Kigali ya Gatolika ibanga bakoresha, kuko nayo ijya icikamo ibindi bice, abasigaye bagakomeza nyuma y’imyaka mike ikongera ikaba ubukombe kandi nabayivuyemo bakaba ubukombe.

Comments are closed.

en_USEnglish