REG yasobanuye impamvu y’ibura ry’amashanyarazi ridasanzwe
Ibice byinshi by’igihugu byabuze umuriro kuva saa yine z’ijoro ryo kuwa gatanu kugeza ahagana saa sita z’amanywa kuwa gatandatu. Ibura ry’umuriro mu gihe cy’amasaha 14 mu bice byinshi by’igihugu ntabwo ryaherukaga kubaho mu Rwanda. Ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’ingufu cyasohoye itangazo risobanura impamvu y’iiki kibazo ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa gatandatu.
Bimaze kugaragara ko ari ikibazo rusange, abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bahise batangira kubaza ikigo REG (Rwanda Energy Group) impamvu y’iri bura ridasanzwe ry’amashanyarazi.
Iki kigo cyasobanuraga ko ari ikibazo cya Tekiniki kandi bari kugikoraho, ariko ntibavuge icyo kibazo aho gishingiye.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu nibwo REG yasohoye itangazo rivuga ko “Umuyoboro umwe munini w’amashanyarazi uva Mururu mu karere ka Rusizi ugana i Gikondo (Ikusanyirizo ry’amashanyrazi ava ku ngomero na KivuWatt maze agakwirakwizwa mu gihugu) wagize ikibazo bituma ibice byinshi by’igihugu bibura amashanyarazi.”
Umuyoboro wagize ikibazo ngo ni uvana amashanyarazi ku rugomero rwa Rusizi II, Nyabarongo na KivuWatt uyazana i Gikondo.
Ahagana saa saba z’amanywa umuriro hamwe na hamwe mu gihugu wagarutse nubwo utagarutse hose.
Ikigo REG ariko kivuga ko abatekinisiye bacyo bari gukora vuba ngo iki kibazo gikemuke.
U Rwanda rufite Megawatts 161 z’amashanyarazi rukwirakwiza ku baturage bangana na 24% ubu.Amashanyarazi akiri macye cyane ugereranyije n’abaturage bayakeneye, n’inganda n’ibigo by’imirimo itandukanye.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga mu 2018 hazaba hari nibura Megawatts 563 zizagera ku baturage 78%. Umuhigo Minisitiri w’ibikorwa remezo aherutse kuvuga ko uzashoboka bitewe n’imbaraga zashyizwe kuri iki kibazo.
UM– USEKE.RW
3 Comments
None mwanyuzwe ?
Njye mperuka iri bura ry umuriro mû ntambara yo kwibohoza
REG yari ikwiye kujya imenyekanisha hakiri kare, ko umuriro uzabura, kugira ngo abaturage bitegure, bashake uko babika ibyokurya byabo byoye kononekara! Ntabwo bagomba gutegereza ko abaturage bavuza induru batabaza kugirango aribwo batanga amakuru! Bafite abashinzwe communication, nibakore akazi bashinzwe!
Comments are closed.