Digiqole ad

Record: Ijambo rya President Abdoulaye Wade niryo jambo ryamaze igihe kinini, 1h30

Abazungu bakunda gushinja abanyafrica ko batita ku gihe, rimwe na rimwe hari ubwo baba bafite ishingiro. President Abdoulaye Wade yamaze isaha n’igice avuga ijambo ryo kwifuriza abanya Senegal umwaka mushya muhire wa 2012.

 Abdoulaye Wade
Abdoulaye Wade

Muri iki gihe cyose, Wade yivuze imyato kubyo yakoze mu myaka ishize, avuga nibyo ateganya kuzakora. Amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri uyu mwaka, yaba ariyo yabaye intandaro.

Abandi ba President mu bindi bihugu ntibatinze nka Wade, bavuze byinshi muri make. Buri wese yagarutse kubyakozwe, n’imigambi mishya muri 2012.

President Barack Obama yamaze Iminota 2.47
President Nicolas Sarkozy we yamaze iminota 9.39

Aba ariko uko ari batatu, bahuje kimwe cy’uko buri wese anifuza kuzongera kuyobora igihugu ayoboye ubu.  Gusa batandukaniye mu mwanya bamaze babwira abo bayoboye ngo “Umwaka mushya muhire”

President Kagame yakoresheje iminota 5.09
President Hu Jin Tao wa Chine yamaze iminota 5.41
President Dimitri Medvedev wa Russia yakoresheje iminota 8min23

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ok tumwifurije kuzongera kugira amahirwe yo kongera kuyobora igihugu cye Imana ibimufashemo gusa ajye nawe ayobora abaturage neza

  • Byose yarabyishe ahubwo yataye igihe kuko kwivovota avuga iby;imyato ye ntacyo bifasha Afrika n’abanyasenegali by’umwihariko dore ko ari no gushaka kwigira uruguha k’ubutegetsi.

  • Babazungu bafashije abanyaLibya kwibohora batagerejeiki ngo bafashe abanya Senegali kwibohora iryo risaza? Mureke arasemera abahungu be.

  • yewe ahubwo mwe mwandika umuyobozi nkuyu mumusebya kubera ngo yavuze ijambo rirerire
    mwagakwiye kwitonda mukamenya impamvu yarivuze.kumujyereranya nabavuze macye nuguhubuka kuko bose baba bafite impamvu zabo wenda nabo babivuze bihuta kugira ngo bajye kurya umunsi mukuru na family zabo?
    naho uwavuze abazungu bafashije abanya Libya guhirika ubuyobozi bwa Col.Gaddafi
    ngo bafashe na Senegal wibeshye cyane kuko
    kuva Gaddafi yavaho ntamahoro abanya libya
    baheruka ahubwo batangiye gusubiranamo.naho Wade cyangwa abandi bakambwe bakunda ibihugu byabo ntago abazungu babemera ,ba ba bashaka ibi juju babwira icyo bashatse bakemera kandi abo bose ntago bapfa kwemera ibyo babwirwa nabo bazungu mwiratana.ahubwo mwakifuje ko aba nya Senegal aribo ba mwikuriraho

Comments are closed.

en_USEnglish