RDF ibabajwe cyane n’urupfu rw’umusirikare w’u Rwanda i Darfur
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwasohoye itangazo rivuga ko izi ngabo zibabajwe cyane n’urupfu rw’umusirikare w’umunyarwanda wishwe kuri uyu wa 24 Gicurasi mu gitero ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudan zagabweho ubwo zari zitabaye zijya guhagarika imirwano yari hagati y’abarabu n’abo mu bwoko bwa Fur.
Iri tangazo ryo kuri uyu wa 25 Gicurasi riramagana ubu bugizi bwa nabi bwakorewe nko muri metero nka 200 uvuye ku Kigo cy’ingabo zibungabunga amahoro i Kabkabiya, mu majyaruguru ya Darfur.
Umuvugizi w’Ingaboz’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita ati” Ubwo Umugaba w’ingabo yegeraga hafi y’aho iyo mitwe yarwaniraga, igihande cyo mu bitwaje intwaro b’abarabu barashe ku ngabo z’u Rwanda, hanyuma abasirikare b’u Rwanda 3 barakomereka.
Umwe warashwe mu gatuza yaje kugwa mu bitaro bikuru, naho babiri bandi bakomereka bidakomeye.
Ingabo zacu zishingiye ku butumwa zifite bwo kurengera abaturage no kwirwanaho mu gihe zitewe zarasanye n’abo bagizi ba nabi, zica bane mu bazirasheho”.
Iri tangazo rikomeza rigira riti “Turamagana bikomeye ibitero ku ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro, zikora akazi kazo ko kurindira umutekano abaturage ba Darfur.
Ntabwo Ingabo z’u Rwanda zaterwa ubwoba n’ibi bitero kandi zikomeje kurindira umutekano abaturage ndetse no kwirinda ubwazo zuzuza inshingano yo kubungabunga amahoro”.
Ibi ni ibyatangajwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita.
Ubuyobozi bwa RDF buvuga ko bwihanganishije Umuryango w’umusirikare waguye ku rugamba hamwe n’Ingabo z’u Rwanda zabuze umwe mu bazo,
Amazina y’uwaguye ku rugamba akazatangazwa umuryango we umaze kubimenyeshwa
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
RIP, Imana imuhe iruhuko ridashira, Uwo mwana w’umunyarwanda azize akarengane.
Comments are closed.