Digiqole ad

RDC: u Rwanda mu kumvikanisha impande zombi muri Nord Kivu

Ibyumweru birenze bibiri intambara hagati y’ingabo zivumbuye kuri Leta zirwana n’iza Leta ya Kinshasa, u Rwanda ruri guhungirwamo n’impunzi ubu zimaze kurenga 8000,  rurasaba ko habaho ubwumvikane hagati y’impande zombi nkuko byatangajwe na RFI.

James Kabarebe na ... mu biganiro i Rubavu kuri iki cyumweru
James Kabarebe na Alexandre Luba Ntambomu biganiro i Rubavu kuri iki cyumweru

RFI ivuga ko ba Ministre b’Ingabo b’u Rwanda na Congo kuri iki cyumweru bahuriye mu mujyi wa Rubavu kuri iki cyumweru tariki 13, maze ku ruhande rw’u Rwanda bakabizeza ubufasha mu kurangiza iriya ntambara mu mahoro hadakoreshejwe intambara.

Général James Kabarebe na Mr Alexandre Luba Ntambo bakaba baragiranye ibiganiro aho Gen Kabarebe yamweretse ubushake bw’u Rwanda mu kurangiza icyo kibazo hadakoreshejwe imbaraga.

RFI ivuga ko ari impamo ko Kigali ishaka guhuza impande zombi; uruhande rwa Leta ya Kinshasa n’urwa M23 ubu ruyobowe na Col Makenga, kugirango muri kariya karere intambara ihoshe.

Ubwumvikane bugezweho, ngo waba ari umwanzuro mwiza ku ruhande rwa Gen Bosco Ntaganda ushakishwa n’urukiko rwa La Haye, kandi ishinnjwa na Kinshasa nka gashozantambara iri muri kariya gace.

Kugeza ubu haribazwa niba Leta ya Congo iri bwemere icyifuzo cy’u Rwanda cyo kurangiza intambara mu mahoro, n’abaturage bakareka guhunga abahunze nabo bagasubira mu byabo, cyangwa niba iri bukomeze kurasana n’ingabo za Makenga na Ntaganda kugeza bafashe uyu, cyane ko Leta ya Congo iri kugitutu cy’umuryango mpuzamahanga uyisaba gufata Ntaganda kubera ibyaha yaba yarakoreye mu gace ka Ituli.

Mu gihe imirwano ikomeje, impunzi zikomeje guturuka mu birometero byinshi muri Congo zigana ku mupaka w’u Rwanda na Congo i Rubavu, bamwe muri bahunga bagera mu Rwanda ari inkomere, bakakirirwa mu kigo cya Nkamira mu birimetro 22 uvuye i Rubavu.

Izi mpunzi nyinshi zivuga ko usibye kuba impunzi, ariko mu Rwanda bahafite umutekano usesuye kandi bahabona iby’ibanze bamaze kwakirwa.

Ikibazo cy’intambara iri mu burasirazuba bwa DRCongo, ubwo gouverneri w’Intara ya Nord-Kivu  Julien Paluku Kahongya yasuraga izo mpunzi mu cyumweru gishize yazibwiye ko hagiye gukorwa ibishoboka ngo intambara ihagarare batahe.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Rwanda ni mugereageze murebe ko mwaramira ziriya nzirarakarengane zipfa ubudasiba zizize inyungu z’abantu ku kigiti cyabo.Imana ibabafashemopeeee.thx

  • Nyamara izi ntambara za hato na hato zo muri Kivu y’amajyaruguru za CNDP zishobora kuzaduteza ibibazo…njye sinjya ndagura ariko muzareba ko igihuru kiri hakurya hariya kitazavamo igihunyira…

    • wowe wiyise nyabirungu wenda uriwanyu iyaba waruri kiziba cangwa Nakivale ntiwakavuze utyo, bariyabatu barashaka uburenganzirabwabo naho kudutera ibibazo,nibyacu barabidufashishemo nyamara uzakurikirane neza,

  • AREGA IKIBAZO NTIBAGISHAKIRE KURE, KUKO MUGIHE BARIYA BAKONGOMAN BAVUGA IKINYARWANDA BAKIRI MU NKAMBI ZIMPUNZI MU RWANDA NAHANDI, BADAHABWA UBURENGANZIRA NKUBWABANDI BA CONGOMAN, NTIBANASHOBORE NGO BABASIGIRE N’UBUTAKA BWABO, NAWE URABYUMVA BARIYA BAHUNGU BABO NTIBAZA SHYIRA IMBUNDA HASI AHUBWO NABARIKUVUKIRA MU NKAMBI BO BAZAHAVANA UBUKANA BUREZE(INGUFU ZIZATURUKA MU MUBABARO).AMATEKA AJYE ATWIGISHA.

  • MWE NTIMWUMVA UKUNTU ABATUTSI BARI MURIKONGO,BARENGANYWA,babatesha,umutwe ubabwirako atari abakongomani. kandi nabobakeneye uburenganzira.

  • sha ubuhunzi buraryana inkambi yi BYUMBA NA KIBUYE IGIHEZIMAZE NTAWUTAKIZI NAHO UBUHUNZI BWOSE BURARYANA NIKIMWE KERETSE NABO NIBA HASHAKWAKO BAMARA IMYAKA 30 ARKO NAYO IRIHAFI IKIBAZO GIKEMUKIRE MUMIZI NAHO IBYOKUBYIGAHO BYIBUKWA IYO HAVUZE ISASU IYORICECETSE NABYO BIRACECEKWA

  • Njye mbona ikibazo kizakemuka ari uko aba kongomani bari mu nkambi babonye uburenganzira bwo ku gihugu cyabo nti bagihezwe mo kandi ari igihugu bavukiyemo bakaba bafite yo n’imitungo, ahubwo KABILA niyitegure bakigabane nka SOUDAN uko yabikemuye.Ndabona ariko bizagenda amaherezo.Kuko aba kongomani biyenza kubandi bakongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda!

  • Igihugu cyawe ntuzi uko kiryoha? Niba uzi uburyohe bwo kuba iwanyu aribyiza!! ntiwakabaye wibaza impamvu abazayirwa bavuga ururimi rw’ikinyarwanda barimo kurwana,urumva!!!kandi urakoze kubyumva.

  • wiruka kugasimba haba kera ukakamara ubwoba,intambara si nziza rwose ndabizi kandi nange ndabyemera,ariko iyo ibyo usaba kuneza ubibuze ukoresha imbaraga kabone niyo zaba arinke.

  • pole sana wenzetu

  • Muraho neza,

    muri iyi nyandiko yanjye ndashaka gushimira….

    1. IBIGANIRO. Ndashaka gushimira UBUYOBOZI bw’u Rwanda, buhagarariwe muri aya magorwa na Afande James KABAREBE. Rwose ni byiza cyane kugerageza gukemura kiriya kibazo, umuntu akoresheje ibiganiro. Ndetse niyo gukoresha imbunda byaba ngombwa, ariko umuntu agakomeza agakora iyo bwabaga, kugirango imbunda ziceceke vuba.

    By’umwihariko, jyewe Afande James KABAREBE ndamwizeye bidasubirwaho…..

    2. UBUVUGIZI. Ndashimira Abanyarubuga batinyutse kuvuga akababaro kabari ku mutima. N’abandi benshi, ubu bicecekeye, bari bakwiye gutinyuka, bakerura bakerekana intimba yabo.

    Jyewe ikimbabaza birenze ni uko, mu binyamakuru, umuntu asanga bavangitiranya ibibazo. Mbese umuntu ashobora kwemeza adakabije, ko ABAKONGOMANI bavuga IKINYARWANDA nta buvugizi buhagije bafite.

    Murakoze mugire amahoro.

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • yego sha isasu na kagabo imishyikirano iratangiye yego kabila niyumve ko bishoka

  • Umutekano mugihugu nibimwe munkingiy’iterambere congo ibonye umutekano yatera imbere cyane rwose urwandarero ruramutse rwitanze nkambere rwaba rurokoye imbaga yabantu benshi tabara RWANDA turakwizeye bishoka.

  • nukuri njyendabona hariyahantu harabaye ikiniro,intambara zidasiba bazashobore bavugeko KIVU yose ikwiye KWIGENGA bikaba nka sudani yamajyepho

  • njye nifitiye ikibazo n’abanyarwanda na ba congolais uzi ikintu bita matatizo iriya nikinamico.ibintu ni bi deux ou bien interahamwe zitahe ou bien congo ntamahoro izagira cyangwa se zijye kure y’urwanda naho ubundi cyangwase abanyamurenge n’ubundi bwoko busa nabapfuye bose butahe naho ubundi murashira mba mbaroga ikibabaza n;uko aba nye congo baba victime kubera ibibazo byacu aliko nabo nkabagaya ntaba gabo baboyo,biteye isoni na gahinda birashisha.

Comments are closed.

en_USEnglish