Digiqole ad

RDB yasabye ama hotels na restaurant kunoza imikorere yabo

Hari aho bafunga ibikoni kubera isuku nke, hari abo abakiliya babo bajyanwa mu bitaro kubera ibiribwa bihumanyije bariye mu mahotel cyangwa za restaurant, hari aho bakira ababagana nabi n’ibindi birimo n’ibitamenyekana. Kuri uyu wa 25 Mutarama muri Serena Hotel, RDB yateranyije abakuriye ibi bigo bitanga izi servisi mu Rwanda ibasaba kuvugurura imikorere yabo.

Rica Rwigamba yasabye kandi abatanga ziriya servisi kwishyira hamwe
Rica Rwigamba yasabye kandi abatanga ziriya servisi kwishyira hamwe

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere hamwe n’abayobozi b’amahotels na Bar na za Restaurant baturutse ahatandukanye mu Rwanda bicaranye ngo bige ikibazo barebe n’icyakorwa ngo gikemurwe.

Umuyobozi wa Pacis Hotel Nsengumuremyi JMV yavuze ko gutanga servisi mbi kubakora iriya business ahanini bituruka ku bumenyi bucye bw’abakozi bakoreshwa muri za Hotel, Restaurant na bars.

Rica Rwigamba umuyobozi wungirije muri RDB ufite servisi z’ubucyerarugendo mu nshingano ze, yavuze ko bateranyije aba bayobozi kubera ibyo servisi batanga imaze iminsi inengwa, ngo bajye hamwe nabo barebe uburyo byakosorwa.

Rica Rwigamba yavuze ko mu cyerekezo 2020 igihugu kirimo servisi nziza ari inking ikomeye kugirango intego igihugu gifite mu bukungu zigerweho. Bityo ko uru rwego ruri muzambere zirebwa mu kunoza servisi zitanga kugirango abagana u Rwanda n’abanyarwanda bakore ibyo bakora nta kibazo bafite.

Kuri aba cyane cyane baba bikorera kugiti cyabo, Rica Rwigamba yibukije ko servisi nziza ari kimwe mu bintu bishobora gutuma batera imbere bakongera n’abababagana, bityo bikajyana na gahunda yo kugira igihugu cy’u Rwanda ahantu habereye gukorerwa ubucuruzi n’indi mirimo.

Abari bateraniye muri iyi nama biyemeje kureba uko bishyira hamwe, kandi bakarushaho kunoza imikorere n’imitangire ya service zabo.

RDB ikaba muri iyi nama yaboneyeho kumenyesha aba bikorera gahunda yise “ Na yombi akirana urugwiro abakugana” igamije gushyira imbere service nziza ihabwa umukiriya no guhindura imyumvire n’imyitwarire mibi by’abatanga service.

Iyi gahunda, umuyobozi wungirije wa RDB akaba yatangaje ko bagiye kugerageza kuyigeza no mu bandi batanga izi servisi batahagarariwe muri iyi nama, hagamijwe nabo kubakangurira kunoza servisi batanga no kwakira neza ababagana.

Bamwe muri ba nyiri amahoteli bitabiriye inama
Bamwe muri ba nyiri amahoteli bitabiriye inama
umyobozi wa Pacis Hotel yo mu Ruhango avuga ko ikibazo giterwa n'abo bakoresha
umyobozi wa Pacis Hotel yo mu Ruhango avuga ko ikibazo giterwa n’abo bakoresha

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish