Digiqole ad

RDB yahuye n’aba ‘Web developers’ baganira ku byaha byo kuri Interneti

 RDB yahuye n’aba ‘Web developers’ baganira ku byaha byo kuri Interneti

Robert Ford Nkusi wo muri Private Sector Federation na Charles Mugisha wo muri RDB mu kiganiro n’abakora imbuga za Internet n’ibijyanye n’amakuru abikwa kuri Internet

28 Mata 2015, Kigali –  Mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abanyarwanda kurinda ibyabo bigendanye n’ikoranabuhanga, ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB cyagiranye ibiganiro n’abantu bashinzwe gukora imbuga za interineti basaga 100 kugira ngo barusheho kumenya ko umutekano w’iby’abantu babitse mu buryo bw’ikoranabuhanga wacungwa neza hirindwa abajura n’abagizi ba nabi bakoreshe ikoranabuhanga.

Robert Ford Nkusi wo muri Private Sector Federation na Charles Mugisha wo muri RDB mu kiganiro n'abakora imbuga za Internet n'ibijyanye n'amakuru abikwa kuri Internet
Robert Ford Nkusi wo muri Private Sector Federation na Charles Mugisha wo muri RDB mu kiganiro n’abakora imbuga za Internet n’ibijyanye n’amakuru abikwa kuri Internet

Muri rusange mu Rwanda ibyaha bijyanye n’ikoranabuhanga ngo byaragabanutse kuva RDB n’izindi nzego zirimo Police babihagurukira. RBD ivuga ko kuva uyu mwaka watangira bamaze kwakira ibibazo umunani gusa nk’ibi.

Charles Mugisha umuyobozi ukuriye itsinda rishinzwe umutekano w’ikoranabuhanga muri RDB yavuze ko impamvu batumiye abakora imbuga n’abatanga serivisi zitandukanye z’ikoranabuhanga harimo kuba aribo bagira uruhare runini mu ikoranabuhanga.

Avuga ko basabye aba ko mu gihe bagiye gutangira gukora urubuga runaka, bagomba  gutekereza no ku mutakano warwo maze  umutekano wo kurinda amakuru y’abantu haba abikorera ku giti cyabo cyangwa amakuru ya Leta ukarushaho kubungwabungwa.

Yasabye abantu bose bahura n’ikibazo cy’ibi byaha ko bamenyesha urwego rubishinzwe muri  RDB maze bagahabwa ubufasha  cyangwa umuntu wese ukeneye inama z’uko yarinda amakuru ye.

Mugisha nubwo atavuze amafaranga u Rwanda ruhomba kubera ubujura bukoreshejwe ikoranabuhanga, yavuze ko Isi buri mwaka ihomba amadolari abarirwa muri za miliyari hiyonyeho ibikoresho nka za mudasobwa n’amakuru ya serivisi zitandukanye agatakara.

Nkusi Robert Ford umuyobozi wungirije ushinzwe ikoranabuhanga mu rugaga rw’abikorera mu Rwanda(PSF) yavuze ko ibi byaha bihangayikishije abanyarwanda kuko umuntu ashobora gukora ikintu kibi akifashisha izina ryawe cyangwa akakwiba igihe yamenye imibare yawe y’ibanga ukoresha kuri banki.

Yongeyeho ko iyo umuntu yakwibye cyangwa hari ibyo yakoze akabikwitirira binagorana kumufata kuko yongera agakoresha ikoranabuhanga mu kwihisha.

Yasabye abantu bose kumva ko kurinda umutekano w’amakuru yawe bigomba gutangirira ku muntu ku giti cye aho yatanze urugero nk’abantu bashyira imibare yabo y’ibanga mu matelefoni n’ahandi abandi bantu bashora kugera mu buryo bworoshye.

Bamwe mu ba 'web developers' bahuye na RDB uyu munsi
Bamwe mu ba ‘web developers’ bahuye na RDB uyu munsi

RDB yateguye ibikorwa bizaba mu byumweru bibiri uhereye tariki ya 26 Mata bigamije guhura n’inzego zitandukanye zirebana n’iby’ikoranabuhanga n’ibyaha byarikorerwaho hamwe no kumenyesha abanyarwanda uburyo bwo kurinda umutekano w’amakuru yabo n’ibyabo bibitswe hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Mu kwezi gushize Edward Snowden wahoze ari ‘system administrator’ w’ikigo cya Leta ya America; Central Intelligence Agency (CIA) akaza gutanga mu itangazamakuru amabanga y’ikigo cya National Security Agency (NSA), aherutse kugira inama abantu ku isi ko aho gukoresha ijambo PASSWORD bajya bavuga PASSPHRASE mu rwego rwo kurinda umutekano w’ibyabo.

Yavuze ko bifata umunota utarenze umwe ku muhanga mu ikoranabuhanga kumenya PASSWORD y’umuntu runaka yabonyeho amakuru macye, iyo Password ye ibaye ari ijambo rimwe n’imibare micye.

Edward Snowden yatanze urugero ko aho gukoresha Password nka “Limpbiscuit4eva” wakoresha Passphrase nka; “MargaretThatcheris110%SEXY.”

Itegeko rihana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yaryo ya 312, bavuga ko umuntu wese ugerageje kumenya mu buryo bw’uburiganya imikoresheresheje y’ibikoresho by’ikoranabuhanga by’undi ahanishwa igifungo cy’imyaka itatu kugera kuri itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda  kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri eshanu.

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Iyo nimitwe…… muge mureka kumara cash za leta ngo murigisha…. murigisha iki namwe ntabyo muzi? website se mu rwanda mukora nizihe. mwirirwe mufata ibyo kuri internet mukabihindura gusa namwe ngo mwakoze website. nzaba ndeba. cyakora security y’imbunda yo mwayishobora. abo bagabo babiri babahe imbunda bajye barinda umutekana usanzwe naho ibya web byo ntibazi aho byerekera.

  • wowe wiyita nzabandeba ngize akabazo kamatsiko nakubaza ? ese wize angahe ? icyo bita cyber security waba byibuze wigeze kubyumva ? wangu security si imbunda gusa nikoranabihanga nabwo ikenera security kuko ari ibyaha bijyanye nabwo .. so jya wicecekera iyo utazi ikintu

Comments are closed.

en_USEnglish