Digiqole ad

RDB yahuje abigisha imyuga n’abikorera bakeneye abize imyuga

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB kuri uyu wa 11 Nyakanga cyahurije hamwe mu nama inzego z’abikorera, ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro WDA ndetse na Ministeri y’uburezi hagamijwe kureba uko imyuga yatezwa imbere ikagira akamaro mu rwego rw’abikorera no mu iterambere ry’igihugu muri rusange.

Clare Akamanzi umuyobozi wa RDB watangije iyi nama
Clare Akamanzi umuyobozi wa RDB watangije iyi nama

Binyujijwe mu kigo cya RDB, inzego z’abikorera zateguye imikoranire hagati yazo n’ikigo gishinzwe ubumenyi ngiro WDA ndetse na minisiteri y’uburezi kugira ngo hashyirwe imbaraga mu myuga.

Mu minsi yashize avuga ku myuga, Perezida Kagame yatangaje ko bibabaje kuba igihugu kivana hanze abantu baje gukora imyuga iciriritse, yavuze ko bibabaje kuba abantu bavuye mu mahanga bishyurwa akayabo kubera gukora imyuga mito mito abanyarwanda badashoboye.

Iki gihe yasabye ko abanyarwanda bashyira imbaraga mu kwiga imyuga kuko ari ingirakamaro cyane kurenza uko bamwe babitekereza cyangwa basuzugura kwiga imyuga.

Muri iyi nama ya none, abayobozi bateranye bumvikana ko bakwiye guteza imbere imyuga y’ubwubatsi, ubukerarugendo,ubuhinzi, amashanyarazi, ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibijyanye n’imari ndetse n’inganda.

Abafashe ijambo muri iyi nama bose bagiye ahanini bagaruka ku buryo imyunga igira uruhare rukomeye mu iterambere, bashimangira cyane impamvu abigisha ubumenyingiro bagomba gushyikirana n’abikorera bahora bekeneye abantu bafite ubumenyi bw’imyuga.

Padiri Hagenimana avuga ko usuzugura umwuga ari utazi ikiwuvamo
Padiri Hagenimana avuga ko usuzugura umwuga ari utazi ikiwuvamo

Padiri Fabien Hagenimana waje mu rwego rw’uburezi akaba n’umuyobozi w’ishuli rikuru rya INES Ruhengeri, ishuri ryigisha amasomo y’imyuga itandukanye yashimye cyane iyi nama avug ako umusaruro wayo utazatinda kugaragara.

Agaragaza uruhare imyuga ifite mu iterambere yagize ati ” iterambere ry’u Rwanda ni ugushyira hamwe, tugahuza ubumenyi n’ubushobozi, ikindi kandi tugomba kubanza tukareba ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Iyo urebye neza ubu abarangiza mu myuga nibo babona akazi vuba; na none abanyarwanda bagomba kumenya ko diplome y’umuntu ari umwuga umutunze

Uyu muyobozi yanenze cyane abasuzugura amasomo y’imyuga ati “abapinga imyuga ni abatazi icyo bashaka ndetse n’abatazi ikiyivamo”.

Padiri Hagenimana ariko avuga ko kwigisha imyuga hose mu gihugu bigifite imbogamizi y’ibikoresho bicye bijyanye no kwigisha imyuga amashuri menshi afite.

Clare Akamanzi Umuyobozi wa RDB wari umushyitsi mukuru yatangaje ko u Rwanda rugomba kwihuta mu iterambere ariko rukoresheje n’inzira yo guhuza ubumenyi n’ubushobozi.

Akaba yasabye inzego z’uburezi n’abazishinzwe gushyira ingufu mu gutanga amasomo y’imyuga.

Mu nama yabahurije ku kacyiru muri Telecom house
Mu nama yabahurije ku kacyiru muri Telecom house

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Turabashimiye kubwigitekerezo cyiza Ariko muzarebe n’abantu bize electricity. Mu cree vtc(vocation) tubone akazi.

    • ni byiza ariko icyo nashakaga kongeraho ni uko ibi bitari sustainable. nibahe uburezi ireme, ibi byose byatewe no kujya mu ma sciences na za mudasobwa no gusugura andi masomo. nibigishe abana neza ubundi abashaka abakozi bakoreshe ipiganwa kugira ngo ba rwiyemezamirimo bashaka abakozi babishoboye babashe kubabona. ikindi ese mubona tudakeneye abantu benshi bize pyschology, sociology na pschiatry. muzabibona amazi amaze kurenga inkombe, mujye kuzana abanyamahanga, kandi mbivugiye aha.

  • Twasacga ko habaho nibura coperative ishinzwe gucyemura ibibazo byantu bize imyuga barimukazi dore ko bafatwa nka bantu basuzuguritse ahenshi ko batajya bagirana amasezerano.

  • ARIKO KO NDEBA UYU MUKOBWA (NAKO UMUYOBOZI!)IYO MUBONYE NUMVA NSHESHE URUMEZA?! I LOVE YOU EVEN IF I MISSED THE WAY TO TELL YOU IT VIS A VIS!

Comments are closed.

en_USEnglish