Digiqole ad

RDB irasaba abanyarwanda kurengera imisambi ngo idacika

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB, cyasabye Leta y’u Rwanda n’abanyarwanda kurengera inyoni z’imisambi kuko ngo bimaze kugaragara ko ziri mu marembera nk’uko itangazo ryasohowe n’iki kigo ribivuga.

Imisambi usanga bamwe ngo barayifashe bakayitunga mungo zabo nk'imitako bayivanye mu buzima bwayo busanzwe
Imisambi usanga bamwe ngo barayifashe bakayitunga mungo zabo nk’imitako bayivanye mu buzima bwayo busanzwe

ibikorwa bya muntu ngo nibyo biri ku isonga mu kwangiza kororoka kw’izi nyoni. Ndetse ngo ubwiyongere bw’abantu nabwo butuma izi nyoni zigenda zicika.

Iki kigo ariko kandi cyatanagaje ko kugabanuka kw’izi nyoni biva ku kuba ngo zinakurwa mu buzima bwazo busanzwe zikajyanwa mu ngo z’abantu kororerwayo nk’imitako, ibi ngo bidahagaritswe mu Rwanda izi nyamaswa zishobora gucika.

Izi nyoni z’imisambi uzazisanga hamwe na hamwe mu mahoteli, mu ngo z’abifite cyane cyane ndetse ngo hakaba hari n’izijyanwa hanze mu buryo butemewe n’amategeko ndetse hakaba n’abazikoresha mu mihango gakondo no mu byo bita ko ari ubuvuuzi.

RDB irasaba abantu kwirinda kuvana izi nyoni mu buzima bwazo bw’agasozi, ndetse iki kigo kikibutsa ko itegeko N° 04/2005 ryo kuwa 08/04/2005 mu gitabo cy’amategeko ahana, ndetse n’iteka rya Ministre No.007/2008 ryo kuwa 15/08/2008 rizakoreshwa kuri buri wese ufatiira izi nyamaswa mu buryo butemewe, uzivana mu buzima bwazo busanzwe ndetse n’uziba amagi yazo.

Ku batunze imisambi nk’iyi mungo zabo bakaba barebwa n’ibi, bakaba banifuza kuzisubiza mu buzima bwabo ngo bashobora guhamagara numero 0788552826 cyangwa 0788387041 z’abakozi ba RDB babishinzwe bakabibafashamo.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Mwari muzi ko umusambi ugurishwa amadollars 1200 muri Arabie seoudite !!!! Abami baho ndetse n’ibikomangoma ntibatinya no gutanga amadollars 2000 bagura umusambi umwe.
    Urumva ubukene dufite tubonye utwemerera kuwugura tutakwikinga ijoro, maze tugashobora kugaburira abana ijoro rimwe byibura.
    Ariko se uwashaka kurora we, kugirango ibyo bikoko bigwire ,kandi ko bishoboka, yarangiza kubona kuricyo cyororo, agasubiza ibyo yakuye mw’ishyamba, mubona Reta yabyemera. Mubindi bihugu gukora ZOO biremewe. Twakwizera ko na Rwanda yareka abantu babishoboye bakabikorana ubuhanga, bijyanye no gukurura ba mukerarugendo???? Ndetse bakazana n’ibindi bikoko bitaboneka mu Rwanda, nabyo bakabyorora, bigatuma amashuli arushaho kubimenya, ndetse n’abakora ubushakashatsi, bakabona ibyo bigiraho. Natembereye mu BUDAGE, ngera ahantu kugasozi bororeraho inzoka zifite ubumara bukabije; nyuma bambwirako ubwo bumara babukoresha mugunganda zikora imiti uvura umutima, ndatangara. Ariko hano muRwanda, InzOka z’ishyamba turazanga gusa kuko zatumariye abantu; ntituzi kuzibyaza umusaruro. Nimubikangurire abanyarwanda, ndetse n’amashuli ya kaminuza yiga ibyo korora, twe kujya ditsimbarara kw’ihene, inkôko, n’inka gusa.
    Murakoze kubyakira neza, nta myunvire mibi yaba k’umuntu uwariwe wese.

  • NIBYO RWOSE TURENGERE IYO MISAMBI IVE MU BUCAKARA,UZACYENERA IMITAKO NAYO IRAHARI KU MASOKO ARIKO TUGUMISHE IBYAREMWE BYOSE MURI NATURE YABYO.
    KASUKU ZO ZIFITIWE MUGAMBI KI? KO NAZO ZIBAHO ARI IMFUNGWA UBUZIMA BWAZO BWOSE?

  • reka nsubize nzarora. imisambi ni inyoni zitangaje kuburyo iyo wazikuye mu buzima bw’ishyamba ntizishobora kororoka ntizshobora gutera amagi ziri mu rugo rw’umuntu keretse zarasubiye mu ishyamba, urumva ko kuzorora bitashoboka.nibareke izo nyoni zigire mu buzima bwazo nkuko barengera ingagi, uzibeshye bakubonane icyana cy’ingagi uzaruhukira 1930.

Comments are closed.

en_USEnglish