Rda: Umuturage yemerewe gutunga imbunda mu buryo bwemewe n’amategeko
Minisitiri w’umutekano mu gihugu aratangaza ko kuva mu mwaka w’2008 mu Rwanda hamaze gutwikwa intwaro ntoya ibihumbi 32, zaba izari mu baturage ndetse n’izakoreshwaga n’inzego z’umutekano zari zishaje.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Ministre Musa Fazil yasobanuye politi y’igihugu ku bijyanye n’imicungire n’imikoresherezwe y’intwaro ntoya muri rubanda rusanzwe.
Iyi politiki ngo yemerera gusa inzego z’umutekano na gisirikare gutunga no kugendana bene izi ntwaro. Gusa ngo ikemerera n’umuturage usanzwe wabisabiye uburenganzira gutunga iyi ntwaro ntoya.
Ministre Fazil yavuze ko gutunga iyi ntwaro bitemerera uyitunze kuyikoresha mu buryo ashatse. Hateganywa kandi amahugurwa buri mwaka ku ikoreshwa ry’izi ntwaro nto ku baturage bazitunze byemewe n’amategeko, ariko kandi bakiyishyurira ikiguzi cy’aya mahugurwa.
Itegeko rigena imicungire y’izi ntwaro nto ntiryemerera uyitunze abifitiye uburenganzira, kuyigenda, abanza kubisabira uburenganzira agaragaje impamvu ashaka kuyigendana.
Avuga ko kizira kikaziririzwa kwitwaza intwaro nto (ndetse n’inini) uteri mu nzego za gisirikare cyangwa za police.
Uwemerewe gutunga imbunda byemewe n’amategeko kandi ngo ntabwo ayiraga uwe nk’umutungo we, uburenganzira bwo kuyitunga aba yabuhawe wenyine, undi uwo ariwe wese agomba nawe gusaba uburenganzira bwo kuyitunga.
Claire U
UM– USEKE.COM
24 Comments
NUKUVUGA KO NO KUZICURUZA BISHOBOKA,NUKUVUGA KO UMUNTU AYIKORESHEJE ICYO YAGENEWE NABYO NTAKIBAZO KIRIMO (kwica cg gukomeretsa)NKEKAKO NTAKANDI KAZI YAKOREWE,IYI NKURU NIBA ATARI BLAGUE NTIBYOROSHYE,MWIBUKE ABAGIYE BICWA NA ZA LOCAL DIFFENCE ESE ZO NTIZABAGA ZIFITE UBWO BURENGANZIRA BA NYAKUBAHWA:think the past of this societe,HARI ABANTU BAFITE KAMERE ZITANDUKANYE.
Ngiki icyari cyarabuze. Maze ndebe aho ba bajura bazongera kutunyura bo kabure uko bigira bo kicwa n’ icumu
Muri iki gihugu, ukurikije amateka ntituragera kuri urwo rwego, wayikoresha ryari se? Yitwa SI RAHA, ni ibyo kwitondera Monsieur Le Ministre.
Ubwo gutunga intwaro byemewe ndabona ari byiza cyane kuko hari igihe uba wifitiye imari yawe nkamafranga ugasanga abajura bashtse kukuvogera uko bashatse, gusa umuntu agomba kuyikoresha kubyo yagenewe gusa.
ubwo nk’impanvu yatangwa ngo umuntu yemererwe gutunga akabunda ni iyihe,kuko nunva nagatunga bikanyongerera ubudahangarwa na confidence,uwabindusha yambwira.
minisitiri arakoze nari narabuze aho mpera jya kuyigura cg kuyaka kandi abajura n’abarozi bari bamereye nabi.
icyi gitekerezo ni ok.
ariko se na none abaturishaga imbwa zabo ku bipangu nijoro tubagendereye, nti bagiye kubona umwanya mwiza wo kuturasa bitwaje ko batadushaka cyangwa tutareshya?
BAZIGURIRA HEHE?
KANDI ANGAHE?
Urwanda ntiruragera aho umuntu atunga imbunda. Kuko imirwamo yigipfutsi nimigeri iracyanaharangwa. None aba barwana umwe yarekura undi akirukanka ngo agiye gutyaza umuhoro maze agaruke amucemo2, aho niyibukako afite akabunda ke ntazahita arimunyuzamo??reka da babe baretse kuko abanyarwanda baracyarebuzanya. Umunsi bageze mko kurwego rwo hejuru, ho birashoboka!
ndangira uburyo n’ibisabwa kugirango nibonere kanyangufi murizo
thanks
NGO IBIHUMBI MIRONGO ITATU BYOSE BYARATWITSWE KUBERA GUSAZA? EGO MANA, UBWO ZASHAJE ZIKORA IKI? NDUMIWE!!!!
Bavandimwe, muraho.
Nkurikije ibyo mugaragaje kuri aya makuru atanzwe, ndabona bamwe bibaza uko abanyarwanda twagira intwaro mu ngo zacu, ntizitere umutekano mucye. Mu myumvire yanjye, ndagira ngo mbamare impungenge, kuko hari conditions umuntu aba agomba kuba yujuje kugira ngo bayimwemerere, ntabwo abashinzwe kuzitanga, bazapfa kuyiguha nk’uko umuntu yaguha gift yakubonyemo ubushobozi runaka, cyangwa yakwikundiye gusa.
Ibyo numvise kuri ContactFM, nuko igomba gukodeshwa ibihumbi magana atanu (500000Rwf), buri mwaka.
1. None umuntu azatanga ayo mafaranga ateganya kugirira nabi uwo yabuze, azi ko nawe ari bujye mu gihome igihe kirekire(ntibuka uko bakivuze)
2. Utanga ayo mafaranga nuko aba ashaka kurengera umutungo we, none uragira ngo we yayikoresha nabi, hanyuma umutungo we uribwe n’abatarawuvunikiye.
Nawe ushobora gutanga inyunganizi yawe, ariko ifasha abaturarwanda.
Mugire umunsi mwiza.
Ntinyibagirwa Raurel
ninyibona nzarasa abazungu bose bari mu gihugu kuko ndabanga sana. ni abagome, ni ibisambo,…
Imbunda nziza ya masotera igura ama Euro 200 none ngo 500000 Frw! Nibatange n’uburenganzira bwo kuzicuruza se? Fazil aba yiganirira
Ibyo byo ndabyamaganye,amanyarwanda se ntitwiyizi!! ni kangahe twashwana utarandasa kdi ufite iyo matata !! barashaka se ko ubwicanyi bwongera umurego? Fazil nge ntituvyumva kimwe kabisa,erega n’abo bajura nabo bahita bazigura,ibaze rero umujura yemerewe gutunga imbunda!!!
Ahaaaa,mubyemere muniyemeje guhangana n’ingaruka zabyo,nge ntabyo nemeye daaa,n’iyo matata ntayo nshaka kuko nange umuntu ntiyansuzugura gatatu ntaramumaramo umwuka.
Nihakurikizwa amategeko byaba ari byiza ariko se byazagirwa urwitwazo ugasanga hari n’abazijyanye mu kabari!?aho naho nukuhatekerezaho. kuko twazajya gushiduka abantu umwe abwira undi nabi akarimubikamo da! gusa buriya twizere ko inzego zibishinzwe zatekereje kuri izo ngaruka zose! naho ubundi hari igihe iwawe umuntu agusuzuguza n’ikibuto cya voka akaza akiba akakikurambika hejuru akigendera cyangwa se akiba yarangiza akagusimbuka akigendera watinye n’ubuvuza induru!!
abashakanye bazarasana kubera gender based violence.
SHA NANJYE NIKO MBIBONA. HARI HAKIRI KARE KO ABANYARWANDA BAHABWA UBWO BURENGANZIRA. ESE TUTAGIYE KURE REBA INDURU ZIBA MUBASHAKANYE BAHORA BAGURIRA RUBANDA NGO UMWE YIKIZE UNDI. CG AMAPANU NIBISURORO BICICIKANA MURI SALON NO MUBYUMBA BICA HEJURU YABANA (KUKO ABA ARIBYO BABONA HAFI) NGAHO RERO IBYO BIAYE AKO KUMA KARI MUNSI YUM– USEGO?!!! AHA ICYO KEMEZO NICYO KONGERA KWIGWAHO.
@IMBWA. Dear Fellow Countryman,
ntakubeshye ubusanzwe jyewe wowe wiyita „IMBWA“ ndakwikundira. Kandi nkunda ibitekerezo byawe. Cyane cyane kuko nsangamwo urwenya rwinshi. Kuko jyewe nitwa Rwagataraka-Intore nkaba „MASHYENGO“, kuva nabona izuba!!! Ubwo rero urabyumva ko, wowe na njye, dufite akantu dukunda duhuriyeho……Okay!!!
Ariko * Ariko * Ariko…..
Nukomeza uburyo wagukanye muli iyi minsi mike ishize, ndakumenyeshako wowe na njye tuzangana. Tuzangana rumwe runuka. Uramenye rero ndakuburiye. Burya abantu bakundanye iyo banganye ibintu biracika. Kabone niyo rubanda batabaza „UMUVUNYI yokavugwa“, ntako azabona yabigenza. Hazaba ali mu muriro utazima!!!….
imbwa says:
September 14, 2011 at 11:51
ninyibona nzarasa abazungu bose bari mu gihugu kuko ndabanga sana. ni abagome, ni ibisambo,…“
So sorry to be clear and honest. My friend Imbwa, you seem to be an extremist and a racist. Are you the same forum-user I used to admire for your humor and your jokes??????
Biriya bintu wanditse rero birambabaje cyane. Kuko gufata abazungu bose ukabashyira mu giseke kimwe, ntabwo ali ubumuntu. Gushaka kurasa umuzungu wese muhuriye mu nzira i Rwanda ni agahomamunywa. Kuko ndabona uli „Interahamwe“ mu zindi. Kwita buli muzungu igisambo, umugome….Rwose jyewe birandenze sinshobora kubyumva!!!!
Ubusanzwe nzi kwihangana, gukomeza umutsi no kurenzaho….
ARIKO HARIHO IBITEKEREZO NDASHOBORA KWIHANGANIRA. UGOMBA GUHITA UNSABA IMBABAZI. KUKO JYEWE MFITE UMUGORE W’UMUZUNGUKAZI. UBWO NAWE RERO WAHITA UMURASA. KANDI NDAKURAHIYE. MADAMU WANJYE AKUNDA U RWANDA. HAFI KURUSHA UKO NDUKUNDA!!!…
Sincerely yours, Ingabire-Ubazineza
Ni iki gisabwa kugirango umuntu asabe uburenganzi bwo gutunga intwaro nto. mudusobanurize ababishinzwe
ibi ni byiza kubafite umutungo ariko mwibuke
ko hari abashobora kuyikore sha nabi ikindi
abatazazemererwa bashobora kuzi gura kuburyo
bwa forode bitwaje ko byemewe bigateza umutekano muke so thing about this thanks
no ,urwanda nti turagera ho gutunga izo ntwaro dore ko dufite amateka yihariye .
nyamuneka mugende gahoro bamwe bataza byungukira mo
YEBABA WEEEE!! MUNYIBUKIJE UMU DEMOB.TWARI DUTURANYE YATONGANYE NA SE WABO AHITA YIKOZA IWABO YURIRA IKIRARO CY’INGURUBE AMANURA YO CYA KIBUNDA BITA RPG AGIRANGO AMURASE HO IGIKOMPORA(ikibombe)NDAKUBWIYE TWESE TWARUMIWE IBAZE NAWE UMUTURAGE NA RPG AHUBWO BYEREKANYE KO BENSHI BAZITUNZE,NIBATABARE AHUBWO ABAZITUNZE BOSE BAZIBAKE KUKO RIMWE BYABA NKO MURI LYBIA.
Niba hari abo mwemerera kuzitunga bivuze ko utanga ubwo burenganzira azazihesha byibura abavandimwe be n’ababyeyi. Nibwo rero abantu bamaranye nka mbere ntaho tuvuye ntaho tugiye nubundi nuko byatangiye ngo bamwe barazemerewe abandi ntibemerewe kuzitunga dushiduka buri muturage wese ayifite. maze 1994 zivayo zitumarira abacu.Yewe leta ni nk’indi ntimukabeshye.
JYEWE NDABONA NTAMPAMVU NIMWE YO GUTUNGA IMBUNDA MUGIHE DUFITE UMUTEKANO,BISHOBORA KONGERA UBWICANYI, IMBUNDA ZITUNGWE NABABYEMEREWE MUNSHINGANO ZABO .
Comments are closed.