Digiqole ad

RCS yasabwe kwita ku miryango y’abari abakozi bayo bazize Jenoside

 RCS yasabwe kwita ku miryango y’abari abakozi bayo bazize Jenoside

Gen Paul Rwarakabije acana urumuri rw’ikizere mu muhango wo kwibuka, inyuma ye ni Minisitiri Harerimana

Kigali – Abakozi 13 bakoreraga amagereza nibo babarwa kugeza ubu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu muhango wo kubibuka kuri uyu wa 17 Mata Minisitiri w’umutekano mu gihugu yasabye ko urwego ubu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rukwiye kwita ku miryango itishoboye y’abo bakozi yasigaye.

Gen Paul Rwarakabije acana urumuri rw'ikizere mu muhango wo kwibuka, inyuma ye ni Minisitiri Harerimana
Gen Paul Rwarakabije acana urumuri rw’ikizere mu muhango wo kwibuka, inyuma ye ni Minisitiri Harerimana

Muri uyu muhango wabereye ku kicaro cy’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, Minisitiri Sheikh Musa Fazil Harerimana yasabye ko abakozi bagera ku 2 500 bakorera uru rwego rwa RCS mu bihe nk’ibi buri wese atanze amafaranga 1 000 bagafasha imiryango y’abasizwe n’abo bibuka ubu cyaba ari igikorwa gikomeye.

Hon Chantal Kabatsinga umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko umugabo we yakoraga muri gereza ya Kibungo yicwa, yavuze ko Abatutsi bakoraga mu magereza bari bacye ariko batotezwaga kenshi bazizwa uko bavutse.

Muri uyu muhango wabanjirijwe n’amasengesho y’abanyamadini abayobozi batandukanye bamaganye ibyabaye mu 1994 banamagana abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri Harerimana yavuze ko u Rwanda ruri kubaka igihugu kidashobora gusubira mu mwijima ushingiye ku macakubira kuko abato bari kwigishwa kwiyumvamo ubunyarwanda kurusha amoko.

Ati “Ushaka kongera kwimakaza ivanguramoko n’amacakubiri mu Rwanda ntabwo azabishobora, hari gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ igamije kubanisha abanyarwanda”

Ubutumwa butandukanye bwatangiwe muri uyu muhango bwagarutse cyane ku kurwanya ivanguramoko ryubakiweho na Leta za mbere ya 1994 rikageza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yabanje gutegurwa.

Minisitiri w'umutekano wari umushyitsi mukuru acana urumuri rw'ikizere
Minisitiri w’umutekano wari umushyitsi mukuru acana urumuri rw’ikizere
Hon Kabatsinga wahoze ayobora AVEGA yabuze umugabo wakoraga mu magereza
Hon Kabatsinga wahoze ayobora AVEGA, umugabo we wakoraga muri gereza ya Kibungo yarishwe
Umuyobozi wa RCS hamwe n'umwe mu bayobozi muri Polisi y'u Rwanda
Umuyobozi wa RCS hamwe n’umwe mu bayobozi muri Polisi y’u Rwanda
Abakozi ba RCS ngo bakwiye gufasha imiryango itishoboye y'abari abakozi ba gereza bishwe
Abakozi ba RCS ngo bakwiye gufasha imiryango itishoboye y’abari abakozi ba gereza bishwe
Umuyobozi wungirije wa RCS Mary Gahonzire na Mini. Harerimana
Umuyobozi wungirije wa RCS Mary Gahonzire na Mini. Musa Harerimana

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ohhhh Rwara niwe wacanye Urumuri?????!!! Bb

  • kwibuka ni inshingano za buri munyarwanda , ibigo bigomba kwibuka abari abakozi babyo bishwe nabo maze bagahabwa icyubahiro bakwiye

  • 1000F NIMAKE BATANGA 5000 HAKONGERWAHO MANPOWER, HAKISHYURIRWA AMASHURI ABANA BABO, KUBAKA AMAZU AJYANYE NIGIHE, NDETSE NO GUFASHA GUHANGA UMURIMO MUBURYO BURAMBYE.

  • Uyu muyobozi wavuze igihumbi ku muntu atabanje ngo akube cyangwa gukuba ari ikibazo kuri we kuko ku bakozi 2,500 havamo gusa miliyoni 25 kandi ntacyo zamara uretse kuruta ubusa…

  • @ Kwizera

    Ntabwo ari Rwara wacanye urumuri ahubwo ni RCS nka institution yari ahagarariye nk’umuyobozi wayo! Kandi n’iyo yarucana ntekereza ko nta kibazo kuko nawe ararukeneye nyuma y’umwijima n’icuraburindi yabayemo imyaka itari mike…

Comments are closed.

en_USEnglish