Digiqole ad

Rayon yimukiye i Muhanga kwitegura Police FC

 Rayon yimukiye i Muhanga kwitegura Police FC

Rayon Sports FC yaraye yimukiye i Muhanga mu rwego rwo kwitegura umukino wa shampiyona w’umunsi wa 13 uzayihuza na Police FC  kuri uyu wa kabiri tariki ya 06 Mutarama 2015 , uyu mukino uzabera kuri stade ya Muhanga, Rayon ikaba yifuje kuba iriyo ngo ihamenyere.

Aho Rayon igiye hose barayishyigikira, aha ni ubwo yimukiraga i Nyanza guturayo mu 2013
Aho Rayon igiye hose barayishyigikira, aha ni ubwo yimukiraga i Nyanza guturayo muri Kanama 2013

Aime Niyomusabye umuvugizi wa Rayon Sports yabwiye Umuseke ko ikipe yaraye ivuye i Nyanza tariki ya 04 Mutarama 2015 ikerekeza i Muhanga aho izakirira ikipe ya Police FC.

Ati “twamaze kujya i Muhanga kuhakorera imyitozo, kugira ngo tuzitware neza imbere ya Police FC

Muri iyi kipe kandi biravugwa ko ibirarane by’amafaranga y’amezi agera kuri abari babereyemo abakinnyi  bishoboka ko uyu munsi barara bishyuwe.

Rayon Sport umwaka wa 2014 warangiye idahagaze neza muri shampiyona kuko yari imaze imikino hafi itanu ikurikirana idatsinda. Abafana bayo bategereje kureba ko ibona intsinzi ya mbere muri 2015 imbere ya Police FC.

Ikipe zombi ku rutonde rw’agateganyo zirakurikirana, Police ni iya gatatu n’amanota 20 naho Rayon ni iya kane n’amanota 19.

Police FC niyo iheruka gutsinda Rayon Sport mu irushanwa ry’igikombe cyo kurwanya ruswa mu mpera z’umwaka ushize.

Indi mikino iteganijwe yo ku munsi wa 13 wa shampiyona:

Kuwa kabiri, 06.01.2015

Isonga vs APR (Kicukiro)

Musanze vs Amagaju (Musanze)

Etincelles vs Mukura (Umuganda)

Rayon Sports vs Police (Muhanga)

Espoir vs Marines (Rusizi)

 

Kuwa gatatu, 07.01.2014

Gicumbi vs AS Kigali (Gicumbi)

SC Kiyovu vs. Sunrise (Mumena)

 

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Rayon sport yari ikwiye kugarurira abafana icyizere kuko iragenda isubira inyuma cyane! Muryoshye umukino kabisa,abafana bagaruke mu kibuga! John

  • Muhumure. Ikipe ya Rayon irakomeye, kudatsinda n’ikibazo cy’akanya gato. Ibintu bizajya mu buryo. Ariko i Nyamagabe ko abantu ba Ruhago sport promotors bari babwiye R. Salus ko bagombaga kubarura abafana ba Rayon kuwa 31.12.2014, tukabategereza ntitubabone barengeye he? Begerageze abo barangije kubarura bajye bahita babashyira muri systeme, ntibategereze igihe bose bazarangiriza, kugirango amafranga atangire gutangwa ikipe ibone amafranga. Rwose ntabwo bikwiye ko habaho ibirarane by’imishahara kandi amafranga tuyafite. Mwihutishe kabisa.
    Ubwo ejo tuzaba tuhabaye kugirango dushyigikire rayon iyo ntsinzi tuyitahane.

  • Rayon isanzwe ari sawa, ariko abayobozi bakuru babe more transparent mu gucunga umutungo rusange. Naho abafana ni dala, ntibazareka GIKUNDIRO, ISARO RY’I NYANZA !

  • Rayon ni ikipe yacu ntabwo twayivaho namba , gusa abayobozi nibagire vuba batugarurire icyizere kandi bafate neza bariya bakinyi kugirango equipe ikomeze ijyembere, ikindi tubasaba batugurire umwataka umwe w’ umunyarwanda turashaka uriya mwana wo muri Maline MUGENZI BIEMVENUE, akazajya afatanya na MUGANZA Issac .mugihe bariyabanyamahanga batwivumbuyeho,thanks

  • Yes GIKUNDIRO!!!! Kwinjira ni angahe se hariya kuri Stade ya Muhanga? Uwabimenya ambwire.Murakoze

  • Yewe nta bya Rayon. Ikipe ni APR pe. APR oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish