Digiqole ad

Rayon yasezereye umutoza Ali Bizimungu

Nkuko byemejwe n’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, ngo kuko nta bwitange n’imikoranire myiza yagaragaje umutoza wungirije Ali Bizimungu yasezerewe.

Ali Bizimungu yaje muri Rayon Sports avuye muri Inter Stars i Bujumbura/photo TNT
Ali Bizimungu yaje muri Rayon Sports avuye muri Inter Stars i Bujumbura/photo TNT

Bizimungu waje muri Rayon mu Ukuboza 2011 nk’umutoza wungirije, ngo ntabwo yakoranye neza n’umutoza mukuru mushya Didier Gomes da Rosa.

Uyu mutoza kandi ngo nta bwitange n’umurava yagaragaje mu kazi mu minsi ishize, bityo ngo guhera mu mikino yo kwishyira ya shampionat ntazongera kwicara ku ntebe y’ubutoza ya Rayon Sports.

Bizimungu watoje Kiyovu na Atraco (ntikibaho) ntabwo yasezerewe wenyine kuko abakinnyi batatu; Usanase Flamini, Karangwa Dorasso na Dusange Sacha nabo babwiwe ko bashobora kwishakira andi makipe kuko Rayon itakibakeneye.

Nyuma y’isezera rya Jean Marie Ntagwabira mu mwaka ushize, Ali yasigaranye ikipe ya Rayon Sports. Mu gikombe cy’amahoro yahaye umwanya wa gatatu.

Ali Bizimungu yavuze ko asezerewe muri Rayon Sports ariko yumva ntacyo yishinja mubyo bavuga ko atujuje mu nshingano ze. Ati ” N’ejo (02 Mutarama) twari kumwe n’umutoza mukuru dupanga gahunda ndende z’ikipe. Nawe nzi neza ko byamutunguye kumenya ko nasezerewe.”

Bizimungu asize iyi kipe y’i Nyanza iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 15 nyuma y’iminsi 10 ya shampionat.

Ntabwo ubuyobozi bw’iyi kipe buratangaza umutoza wungirije usimbura Bizimungu, cyangwa se niba umuzungu Gomes da Rosa ari bwihamagarire uzamwungiriza.

Ali nubwo yasezerewe yari afite amasezerano y’imyaka ibiri ariko hari hasigaye umwaka umwe ku masezerano ye. Ibi ngo bikazicaza impande zombi bakareba icyo amategeko ateganya.

UM– USEKE.COM

en_USEnglish