Digiqole ad

Rayon 1-0 AS Kigali: Kayiranga ‘yabujije igikombe’ Nshimiyimana

 Rayon 1-0 AS Kigali: Kayiranga ‘yabujije igikombe’ Nshimiyimana

AS Kigali yihariye umukino cyane mu gice cya mbere

19 mata 2015- i Muhanga ya Rayon Sports itozwa na Kayiranga Baptiste yashoboye gutsinda AS Kigali ya Eric Nshimiyimana  igitego 1-0  ihita iyibuza amahirwe mu gukomeza guhanganira igikombe cya shampiyona na APR FC.

AS Kigali yihariye umukino cyane mu gice cya mbere
AS Kigali yihariye umukino cyane mu gice cya mbere

APR FC irarusha AS Kigali amanota atatu mu gihe hasigaye imikino itatu ya shampionat, APR FC yo ikaba ifite isigaje ine kuko ifite ikirarane na Gicumbi FC. Amahirwe menshi yo kwegukana igikombe ubu akabar ari mu ruhande rwa APR FC.

Ni umukino ikipe ya AS Kigali yashakaga amanota atatu kugira ngo ikomeza kwiruka inyuma ya APR FC mu guhatanira igikombe cya shampiyona, mu gihe Rayon Sports yashakaga kwihorera kuri iyi kipe nayo yayibujije igikombe umwaka ushize wa shampiyona.

Ikipe ya AS Kigali ni yo yihariye igice cya mbere, abasatirizi bayo bagiye babona amahirwe akomeye yo kubona igitego ariko umunyezamu Jean Luc Ndayishimiye bita Bakame ahaba ibamba iki gice kirangira ari ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yabaye nk’igaruka mu mukino itangira kwiharira umupira no guhererekanya umupira neza no kotsa igitutu izamu rya AS Kigali, ku munota wa 80 Isaac Muganza winjiye mu kibuga asimbuye myugariro Faustin Usengimana yatsinze igitego ku mupira mwiza yarahawe na Fuad Ndayisenga.

Uyu mukino ikipe ya  Rayon Sports yatsinze watumye izamuka kurutonde rwa shampiyona iva ku mwanya wa 5 izamuka ku mwanya wa kane n’amanota  33, iranganya na Gicumbi zigatandukanwa n’ibitego zizigamye .

Rayon Sporst yatumye mukeba wayo APR FC amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona yiyongera kuko mu gihe ikipe ya AS Kigali yatsitaraga i Muhanga yo yahise itsinda ikipe y’amagaju ibitego 2-0 Ibitego bya Ndahinduka Michel ndetse na  Bigirimana Issa maze bifasha iyi kipe ya gisirikare kugwiza amanota 47 mu mikino 22.

Imikino y’umunsi wa 23:

Police1-0 Musanze

Mukura 1-1 Isonga

Kiyovu 1-0 Gicumbi

Sunrise 1-0 Espoir

APR 2-0 Amagaju

AS Kigali 0-1 Rayon Sports

Ikipe ya AS Kigali ubushize yabujije Rayon Sports igikombe
Ikipe ya AS Kigali ubushize yabujije Rayon Sports igikombe
Rayon Sports kuri uyu munsi nayo yayivanye muri 'course' y'igikombe
Rayon Sports kuri uyu munsi nayo yayivanye muri ‘course’ y’igikombe
Abafana bari benshi i Muhanga
Abafana bari benshi i Muhanga

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Uyu niwe mutoza twari dukeneye, umutoza ukora akazi ke kandi akagasengera. Kuko isengesho risenzwe n’UWIZERA Imana iraryakira. Mana tugushimiye intsinzi zikutikiranye uduhaye, ukomeze kandi utugende imbere dukomeze gutsinda. Congratulations Kayiranga tukuri inyuma.

  • Nibyo akebo kajya iwa mugarura.

Comments are closed.

en_USEnglish