Rayon VC: amaso ategereje amafaranga ya Star Times yaheze mu kirere
Tariki 26/11/2015 nibwo Star Times n’umuryango wa Rayon Sports basinyanye amasezerano yo gutera inkunga ikipe ya Rayon sports Volleball Club, amezi abaye atatu iyi kipe itarabona iyi nkunga.
Impande zombi zasinyanye amesezerano y’ubufatanye, aho Rayon sports VC yagombaga kujya yambara imyenda yanditseho Star Times, ndetse iyi sosiyeti ikajya inamamaza ku mikino yose Rayon yakiriye. Star Times nayo yagombaga gutanga miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda, ku mwaka.
Nyuma y’amezi atatu aya masezerano y’ubufatanye asinywe, umuyobozi wa Rayon Sports Volleyball club Erasme Ntazinda yabwiye Umuseke ko ayo mafaranga ntayo azi, ntayo yigeze abona, kandi shampiyona yatangiye.
Ntazinda yagize ati “Ayo mafaranga ntayatugezeho. Ubwo bufatanye mbwumva nkuko namwe mubwumva. Ikipe yacu iracyabaho nka mbere, izo miliyoni 40 ntazo nzi rwose. Niba umuryango wa Rayon (ayo masezerano) warayabonye cyangwa utarayabona ntabyo twe tuzi. Gusa ibyo ntibyaduca intege tuzabaho nk’uko dusanzwe tubaho. Shampiyona tugomba kwitwara neza.”
Visi perezida w’umuryango wa Rayon sports akaba n’umwe mu basinye aya masezerano, Kimenyi Vedaste, nawe abwiye Umuseke ko ayo mafaranga batarayabona.
“Hari ibitaranozwa neza mu masezerano yacu na Star Times. Gusa biteganyijwe ko bitazarenza Werurwe amafaranga ataraza. Bitabaye ibyo, impande zombi zakongera zikicara, hakarebwa icyakorwa.”- Kimenyi
Kimenyi yakomeje avuga ko ariyo mpamvu Rayon Sports VC icyambara umwambaro wayo usanzwe. Ati “Ntabwo wakwambara umuterankunga nta mafaranga ye urabona. Ibikorwa byo kwamamaza Star Times twumvikanye, bizakorwa amafaranga nagera mu ikipe”
Andi makuru avugwa muri Rayon sports VC:
Rayon Sports ntiyakinnye umunsi wa mbere wa shampiyona kubera abasifuzi batinze kugera i Kirehe, ahagombaga kubera umukino wa Rayon sports na Kirehe.
Umukino wari uteganyijwe saa ine (10h), abasifuzi ngo bahageze saa 11:45, basanga Rayon sports yisubiriye i Kigali ikeka ko umukino utakibaye.
Byatumye uyu mukino usubikwa, hategerejwe imyanzuro izafatwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB.
Nubwo nta mikoro ahagije bafite, byatumye batakaza inkingi zikomeye, Rayon Sports yamaze gusinyisha Flavien Ndamukunda na Kagimbura Herve bakinaga muri APR VC, ndetse n’abandi bakinnyi babiri bavuye muri Uganda.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW