Digiqole ad

Rayon Sports yiteguye kwishyura umwenda Raoul Shungu yayireze

Byamejwe na Gakwaya Olivier, umuvugizi akaba n’umunyamabanga wa Rayon Sports ko iyi kipe yiteguye kwishyura Raoul Shungu ibyo imubereyemo nyuma y’uko abareze bikagera aho FIFA isaba FERWAFA kwishyuriza umutoza Raoul.

Rayon yiteguye kumwishyura
Rayon yiteguye kumwishyura

Raoul yareze Rayon Sports muri FIFA ko yamwambuye 45 000USD (hafi miliyoni 27Rwf) ku masezerano bari bafite kugeza ubwo yirukanywe na Rayon mu kwa munani 2009.

Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA Michel Gasingwa kuri uyu wa gatanu yatangaje ko, koko FIFA yamenyesheje FERWAFA iby’ikirego cya Raoul, ikabasaba kugikurikirana.

Olivier Gakwaya yavuze ko nyuma y’imikino ya CECAFA, Raoul Shungu azaba arimo nk’umutoza muri Vita Club, Rayon Sports izategura imikino yo gushaka ubwishyu bwa Raoul Shungu, nawe ngo bazatumira kuri iyi mikino.

Gakwaya yavuze ko Raoul abaregesha amasezerano “ yikoreye ubwe ubwo yari umutoza wa Rayon Sports, akayasinya maze akayashyira abayobozi (bariho icyo gihe) nabo bagakora amakosa yo kuyasinya mu gihe nta ngingo zarimo zirengera ikipe ya Rayon Sports”.

Raoul Jean Pierre Shungu wakinnye mu makipe nka FC Kivu, FC Bilombe na FC Bande Rouge, z’i Bukavu, ndetse n’ikipe y’igihugu ya Les Leopards, niwe mutoza wahaye Rayon Sports igikombe mpuzamahanga cya CECAFA y’amakipe mu 1998 akivanye hanze y’u Rwanda.

Uyu mutoza kandi yahaye Rayon Sports ibikombe bya shampionat yo mu Rwanda mu 1997, 1998 na 2002, akaba ahora mu majwi y’abafana ba Rayon Sports benshi, bavuga ko batazamwibagirwa.

UM– USEKE.COM

en_USEnglish