Digiqole ad

Rayon Sports yatsinze Umubano Blue Tigers seti 3 – 0

 Rayon Sports yatsinze Umubano Blue Tigers seti 3 – 0

Blue Tigers yambaye umweru ikina na Rayon Sports kuri Petit Stade i Remera

Umubano Blue Tigers yerekanye abakinnyi bayo bashya ku mukino w’ikirarane yatsinzwemo na Rayon Sports amaseti 3-0, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane kuri Petit Stade Amahoro.

Blue Tigers yambaye umweru ikina na Rayon Sports kuri Petit Stade i Remera
Blue Tigers yambaye umweru ikina na Rayon Sports kuri Petit Stade i Remera

Rayon Sports na UBT bagombaga gukina umukino wabo mu mpera z’icyumweru cyashize, ariko banyuranya amasaha umukino ntiwaba.

Uwo munsi Rayon Sports yari yabwiwe ko umukino ari saa munani 14:00 mu gihe UBT yageze ku kibuga 09:00 za mugitondo, byarangiye amakipe yombi adakinnye kuko 14:00 harimo umukino wa Basketball.

Uyu mukino waje gukinwa mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki 10 Werurwe 2016.

Rayon sports VC yatakaje umuyobozi wayo (Ntazinda Erasme wabaye mayor wa Nyanza) ikanatakaza abakinnyi benshi muri uyu mwaka, yashoboye gutsinda UBT, amaseti atatu ku busa.

Seti ya mbere 25-20, iya kabiri 25 -13, naho iya gatatu 25 -23.

Kuri uyu mukino Umubano Blue Tigers yagaragaje mo abakinnyi bayo bashya, harimo amasura asanzwe amenyerewe, ndetse n’abafite amateka (Legends) muri Volleyball mu Rwanda, banakiniye ikipe y’igihugu mu myaka yo hambere.

Muri bo harimo nka; Mutabazi Elie, Rubayita Cesar, Ngoga Alain, Kabandana, Hatungimana Claude, na Jean Pierre Shema.

Nyuma yo gutakaza ikipe yose yabanzagamo muri Rayon sports, nayo yagaragayemo amasura azwi muri Volley y’u Rwanda nka Ndamukunda Flavien na passeur Herve Kagimbura.

Rayon sports VC ifite amanota ane ifite umukino ukomeye mu mpera z’icyumweru izahuriramo na INATEK i Ngoma. UBT yo izahura na Lycee de Nyanza kuri Club Rafiki i Nyamirambo.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • ariko abanyamakuru namwe murasetsa si mwe se mwavugaga ko rayon itazakina shampiona yuyu mwaka ? mwagiye mutangaza inkuru mufitiye gihamya

  • Blue Tigers niyo yambaye ubururu mukosore ku busobanuro bw’ifoto.

Comments are closed.

en_USEnglish