Rayon sports yatsinze Musanze 3-0, ifata umwanya wa gatatu
Kuri iki cyumweru tariki 13 Werurwe 2016, Rayon Sports FC na Musanze FC 3-0, uba umukino wa mbere Masudi Djuma nk’umutoza mukuru wa Rayon sports wahise utuma iyi kipe ifata umwanya wa gatatu.
Uyu mutoza yagaragazaga inyota y’intsinzi yakoresheje ba rutahizamu babiri Devis Kasirye na Ismaila Diarra. Ariko ntimubyabujije kurangiza igice cya mbere nta gitego abonye, bitewe nuko Musanze yugariraga neza ibifashijwemo na Manzi Sencere wahoze muri Rayon sports.
Ku munota wa 66 nibwo umunya-Mali, Ismaila Diarra yafunguye amazamu, atsinda igitego cya kane mu mikino ine amaze gukinira Rayon sports.
Nyuma y’iminota ibiri gusa, Kasirye Devis yatsinze igitego cya kabiri, kikaba icya gatanu cye, muri shampiyona y’uyu mwaka. ku munota wa 92, Muhire Kavin bita Rooneya yatsinze igitego cya gatatu.
Ibi bitego bitatu byafashije Masudi Djuma kubona intsinzi ya mbere nk’umutoza wa Rayon sports, nyuma yo kunganya na Espoir FC 1-1.
Rayon Sports yahise igira amanota 29, ikurikira Mukura VS ifite amanota 32 na APR FC ya kabiri n’amanota 30.
Undi mukino, i Rwamagana, Sunrise yari yakiriye Amagaju banganya igitego 1-1. Alexis Nkomezi yatsindiye Sunrise naho Adolphe Hakundukize yishyurira Amagaju y’i Nyamagabe.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ndasaba abantu bashyiraho abayobozi ba Rayon ko bajya bareba inyangamugayo, ntibashyireho umuntu kugirango Rayon imifashe gukemura ibibazo bye by’amafaranga. Kera ngo hari igihugu kimwe, umuntu ushinzwe umutekano yari agiye gukora ubukwe, maze ashyira umuyobozi we, invitation yo kumutumira, ariko amusaba agatwerano. Ni uko mu kumusubiza, umuyobozi we yaramubwiye ati reka nkohereze mu mutekano w’umuhanda, ukwezi kose. Ngiyo intwererano nguhaye. Ndabona na Rayon bishobora kuba bimeze gutya. Kuko niba umuntu afitanye ibibazo n’amafranga ya Leta, agatsindira amasoko, hafi ya hose agenda atayarangije, murabona niba abamuhaye rayon batari bazi iki kibazo, cyangwa niba bari babizi bwari uburyo bwo kumufasha, bapoteza amafranga ya Rubanda, ngo ni uko atagira gikurikirana. Bagabo, ndabona aba rayon bahagurutse, ababariraga amafranga si nzi uko biri bugende. Njye nabagira inama yo gutora inyangamugayo.
Comments are closed.