Digiqole ad

Rayon Sports yasinyishije abandi bakinnyi batatu

Rayon Sports yasinyishije abakinnyi batatu aribo umusore ukina hagati witwa Jean Paul Havugarurema, undi ukina ku ruhande rw’ibumoso inyuma witwa Moses Kanamugire wajyaga aba captain wa La Jeunesse ndetse na Eric Ndahayo ukina hagati mu basatira bavanye muri Police FC.

Eric Ndahayo (wambaye ubururu) na Kanamugire uri hasi yugarira

Eric Ndahayo (wambaye ubururu) na Moses Kanamugire uri hasi yugarira/photo JD Nsengiyumva

Olivier Gakwaya umunyamabanga wa Rayon Sports niwe watangarije Times Sports ko aba bakinnyi batatu basinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Eric Ndahayo, akaba mukuru wa Emery Bayisenge, byari byavuzwe ko yasinyiye ikipe ya La Jeunesse ariko uyu mukinnyi yaba ngo yarisubiyeho amaze kumenya ko Rayon Sports imushaka.

Gakwaya avuga ko ikipe ya Rayon ikeneye abakinnyi b’abanyarwanda bafite inararibonye ngo bazayifashe kongera kwitwara neza muri shampionat biteganyijwe ko izatangira mu mpera za Nzeri uyu mwaka.

Rayon yibera i Nyanza isinyishije aba bakinnyi baje biyongera ku bandi baherutse gusinyisha barimo myugariro Djihad Bizimana { Etincelles}, Arafat Serugendo { Mukura}, Claude Rwaka {La Jeunesse}, Robert Ndatimana {Isonga} n’umuzamu Jean Luc Ndayishimiye Bakame bavanye muri ba mukeba APR.

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW

en_USEnglish