Digiqole ad

Rayon Sports yajuririye ibihano yahawe

Olivier Gakwaya umunyamabanga wa Rayon Sports yatangaje ko ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa 30 Mata aribwo yajuririye ibihano yafatiwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA kubera ibyabaye ku mukino wahuje AS Kigali na Rayon Sports kuwa 20 Mata 2014.

Umutoza Luc Eymael na Gakwaya Olivier bahagaritswe imyaka ibiri, biri mu byo bajuririye none
Umutoza Luc Eymael na Gakwaya Olivier bahagaritswe imyaka ibiri, biri mu byo bajuririye none/photo Umuseke

Olivier Gakwaya aganira na Ruhagoyacu yagize ati “Ni byo twamaze kujurira uyu munsi(tariki 30/4). Ahasigaye dutegereje ibizava mu myanzuro y’ubujurire”.

Rayon Sports yafatiwe ibihano bikarishye birimo guhagarika umutoza wabo Luc Eyamael mu gihe cy’imyaka ibiri, guhagarika umukinnyi wa Amissi Cedric igihe cy’amezi atandatu, guhanisha igihe cy’imyaka ibiri Claude Muhawenimana na Olivier Gakwaya batagera ku bibuga, ibi byose biherekejwe n’amande y’amafaranga.

Mu bindi bihano Rayon Sports yafatiwe harimo gukina umukino w’umunsi wa nyuma wa shampionat (izawukina na Musanze kuri stade Mumena i Nyamirambo) nta mufana uri ku kibuga. Olivier Gakwaya akaba yatangaje ko mubyo bajuririye iki gihano kitarimo, ko “Umukino aho bazawushyira hose tuzawukina, upfa kubera rimwe n’abo duhanganye”.

Rayon Sports irarushwa amanota abiri na mukeba APR FC mu gihe hasigaye gusa umukino umwe wa shampionat ku makipe yombi. APR FC izakina na AS Muhanga (ifite ibyago byinshi byo kumanuka mu kiciro cya kabiri) kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, naho Rayon Sports yakire Musanze ku Mumena, ni tariki ya 4 Gicurasi.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ubwo se ya ferwafa ntikoze irindi kosa ryo kwimura umukino bwa kabiri aho wagombaga kubera? ko numva bitoroshye cyangwa bawushyire i Nyanza kwa RAYON SPORT

  • Nabwo nibadashyira mugaciro bakongera kuryamo amagambo na ruswa muzajuririre H.E President ( erega twe uko tumuzi yanga akarengane tubona anikurikiraniye uko byagenze yanatanga itegeko risubirishamo uriya mukino!) kuko niwe nyirigihugu kandi tuzi neza ko agendera k’ukuri kurusha a kugendera ku mpapuro

  • Makenga byanze bajya muri FIFA cyangwa CAF. ntago abanyaporitike bivanga mumikino. binabaye Urwanda FIFA yaruhana bikomeye mubyumupira wamaguru

    • Yego ian urakoze kunyunganirae barabe bumva rero nibatabumva ntibazategereze imisni myinshi batarajurira kuko akarengane akariya kazadutera kudasubira ku bibuga mu Rwanda kandi igihugu cyaba gihomba. ese uriya musifuzi na FERWAFA baribwira ko iyi video itaragera kuri CAF na FERWAFA?

  • FERWAFA BABONYE ICYUHO KUGIRANGO APR ITWARE IGIKOMBE,..MURIBESHYA NUBWO FERWAFA YOSE IFANA APR NTIMUZACYIDUTWARA.

  • Ubwo tutemerewe kuzafana gikundiro yacu hamwe na Muzanze tuzihangana tuge gufana AS Muhanga kugirango tuyitere inkunga ya moral ntimanuke kuko ntabwo twaguma mu buriri weekend yose arik muramenye muzogeze mwitonze batazabafunga nanone ariko na AS muhanga ikeneye amashyi yacu.

Comments are closed.

en_USEnglish