Digiqole ad

Rayon Sports na Raoul Shungu ruracyageretse

Ikipe ya Rayon Sports ubu ikiri mu byishimo byo kubona ticket ya 1/2 cy’irangiza mu mikino ya CECAFA Kagame Cup, inyuma iracyafite ikibazo cy’umwenda w’ibihumbi 30 by’amadorali (miliyoni 20 Frw) igifitiye uwari umutoza wayo Raoul Shungu.

Raoul Shungu
Raoul Shungu

Muri iki gihe Rayon iri mu byishimo, uyu munyecongo yumvikanye ku maradio mu Rwanda avuga ko nyuma yo kugenda bamwigiza hirya, ubu ngo yumvikanye n’abayobozi ba Rayon Sports ko bazamwishyura bitarenze kuwa gatandatu tariki 29 Kamena.

Uyu mugabo avuga ko nibarenza kuwa mbere tariki 1 Nyakanga baramwishyura azongera akiyambaza FIFA.

FIFA yari yategetse kwishyura Raoul Shungu umwenda wa 45.000$ yari imufitiye.

Rayon Sports yagaragaje ubushake bwo kumwishyura ndetse ko bari bumvikanye ko bazamwishyura mu byiciro bitatu.

Mu kwezi kwa kane Rayon Sports yari yahaye Raoul Shungu miliyoni 8 z’amanyarwanda nk’igice kimwe cy’uwo mwenda. Imwizeza ko andi izayamuha mu gihe cy’amezi abiri.

Ubu Raoul akaba yongeye gusaba ko yishyurwa kuko ngo nta kindi gice yongeye kubona, bitabaye ibyo ngo akitabaza FIFA.

Uyu mwenda Raoul Shungu yabashije kugaragaza mu bimenyetso ko ari amafaranga Rayon Sports yamwambuye igihe yari umutoza wayo mu gihe kirekire ubwo yagendaga ayivamo akongera akagarurwa, amasezerano atarubahirijwe n’amafaranga atishyuwe akaba ariyo ubu bari ku mwishyura ku itegeko rya FIFA.

JD NSENGIYUMVA Inzaghi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • NGAYO NGUKO!!!

  • Imana ifashe Gasenyi ibe iya gatatu ibashe kwishyura Shungu

  • abafana ba Rayon turibenshi kandi nta n’ubushobozi tubura aliko ikibazo k’ingutu ni umuntu ushobora kwiga umushinga wo kubahuriza hamwe ubushobozi bafite bityo ikipe ikaba ikipe, nah’ubundi raul yakwishyurwa tukava mu mazi abira n’ikipe ikabona umusaruro uhamye

Comments are closed.

en_USEnglish