Rayon Sports ivanye inota rimwe i Dolisie muri Congo
Ikipe ya Rayon Sports yangayije n’ikipe ya AC Leopards ubusa ku busa kuri iki cyumweru, mu mukino w’amakipe yabaye aya mbere muri Africa waberaga i Dolisie muri Congo Brazzaville.
Mu mukino ukomeye cyane nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga wa Rayon Sports Gakwaya Olivier, iyi kipe ihagarariye u Rwanda ngo yahuye n’akazi gakomeye ku buryo kunganya ngo babona ari umusaruro mwiza bavanye muri uriya mujyi wa Dolisie uri mu majyepfo y’iburengerazuba bw’iki gihugu hafi y’inyanja ya Atlantika.
Gakwaya yatangaje ko mu mukino abasifuzi batanze penaliti idasobanutse ndetse n’umunyezamu Ndayishimiye Jean Luc bita Bakame ahabwa ikarita itukura.
Iyi penaliti ariko ikipe ya Athlétic Club Léopards de Dolisie yaje kuyihusha umukino uza kurangira amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Rayon Sports igarukanye i Nyanza impamba y’inota rimwe izakinana umukino wo kwishyura muri week end itaha i Kigali.
JD Inzaghi Nsengiyumva
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Oooh Rayon,,,,Bravo,,,,,,
Bravo equipe yacu.
Mbakosore umukino wo kwishyura uzaba weekend itaha
Aggr. Léopards de Dolisié 0 – 0 Rayon Sports
Sat 08/02/14 Léopards de Do… 0 – 0 Rayon Sports More info
Fri 14/02/14 Rayon Sports – Léopards de Do…
Murakoze
Mutubwire neza bazishyura mu byumweru bibiri cyangwa ni kimwe ??
hari uwambwiye ngo byarahinutse ngo basigaye bishyura mu cyumweru kimwe !!!
Mutumare amatsiko !
GIKUNDIRO OYEH
Dore isi nyine! Dor’isi! Twakinnye na Dolisie, abasifuzi batwereka isi batanga penalty idasobanutse, badukuriramo umukinnyi, dukina tutuzuye umubare. None ubwo hazacura iki ubwo tuzaba dukinira iwacu kandi noneho umubare wuzuye?
utumye nseka cyane DORE ISI uti umusifuzi yabateguzaga ko isi kuyibamo ari ugushaka inyungu. BAYIBERETSE KARE BANGA CAMERA NGO BATWIBE NTA NUZABIGARAGAZA DORE ISI PEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE.UBUHUJE UTE KOKO? GUSA NIBYO NTIWIBESHYE.
Oooyeeee!!! Urabikwiye peee!!
Rayon sport komeza uhangamure amakipe kandi turagushyigikiye cyane
Tuzinezako uzabikora uri murugo kandi warabigaragaje ko uri igihangange muri AFRICA uratsinda. natwe abafana tukuri inyuma turagushyigikiye.tuzinezako ko tuzagera kure oye!!!!!rayon sport yacu.
Icanye ku maso kandi i kigali iriya tuzayitsinda.
Good morning,
Ndabashimira amakuru meza y’imikino mutugezaho ariko munyemerere mbakosore kubyo mwanditse muri iyi nkuru. Umutwe wayo mwawise “Rayon Sports ivanye inota rimwe i Dolisie muri Congo”. Ibi mwanditse sibyo kuko mu mupira w’amaguru igihe cyose amakipe anganyije ntabwo aba abonye inota rimwe,biba inota rimwe iyo hari amakipe menshi ari mu itsinda rimwe bashaka kuzabona uko zikurikirana mu itsinda.Icyo gihe haba hari amatsinda arenze rimwe.
Naho iyo ari amakipe abiri gusa azakina umukino ubanza no kwishyura imwe ikavamo, iyo ayo makipe anganyije si inota aba abonye, birahagije kuvuga ko yanganyije gusa. Murakoze
oooooooohhhhhh!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! nzakugwa inyuma mwe nimutuze mumutwe ubundi mutegure umukino neza mutunezeze maze namwe mudusabe icyo mushaka
Gasenyi turayifuriza kuzatsinda bariya ba congoman byibuze igakomeza ikaba yanagera mu matsinda kuko ari avantage ku gihugu,Rayon Sport courrage vraiment.
Comments are closed.