Digiqole ad

Rayon Sports ibura abakinnyi 9 babanza mu kibuga, itsinze Musanze FC 2-1

 Rayon Sports ibura abakinnyi 9 babanza mu kibuga, itsinze Musanze FC 2-1

Umukino wahuje Rayon Sports na Musanze FC wabereye kuri Stade Ubworoherane warangiye Rayon Sports itsinze Musanze FC ibitego 2-1. Hari ku munsi wa 13 wa Shampiyona.

Sefu Niyonzima watsindiye Rayon igitego cya kabiri cyasezereye Musanze FC

Rayon Sports yabanje gutsindwa igitego cya mbere na Philbert Shyaka ku munota wa kenda w’umukino, ariko Caleb Bimenyimana akishyura kuri Coup-franc. Hari ku munota wa 20 w’umukino.

Mu gice cya kabiri nta gusatirana cyane byabayeho uretse ko Musanze FC yanyujijemo igasatira mu minota ya nyuma.

Rayon Sports yatsinze icya kabiri cya Niyonzima Olivier Sefu ku munota wa 42 w’igice cya kabiri.

Igice cya mbere cy’umukino cyatangiye kirimo ishyaka ryinshi kuri buri ruhande kurusha uko byari bimeze mu gice cya kabiri.

Rayon Sports yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi ikenda basanzwe babanza mu kibuga, barimo Mugisha Gilbert, Michael Sarpong, Rutanga Eric, Nova Bayama, Iradukunda Eric Radu na Mukunzi Yannick bagize ibibazo by’imvune.

Manishimwe Djabel we yavuye mu mwiherero w’ikipe muri iki gitondo yerekeza muri Kenya aho yagiye gushaka Visa imujyana muri Portugal mu igerageza.

Undi utakinnye ni Mutsinzi Ange urimo gushaka ibyangobwa byo kujya i Burayi gushakirayo amahirwe.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Musanze FC:

Ndayisaba Olivier,Nduwayo Valeur,Dushimumugenzi Jean,Hakizimana Francaois,Habyarimana Eugene,Shyaka Philbert,Gikamba Ismael,Niyonkuru Ramadhan,Mugenzi Cedric,Kikunda Musombwa Patrick na Barirengako Frank

Rayon Sports:

Mpazimpaka Andre,Manzi Thiery,Habimana Hussein,Irambona Eric,Nyandwi Saddam,Donkor Kuka Prosper,Niyonzima Olivier Sefu,Mugheni Kakule Fabrice,Bimenyimana Bonfils Caleb,Raphael Da Silva Jonathan na Mudeyi Suleyiman.

Yvonne IRADUKUNDA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish