Digiqole ad

Rayon Sports ikomeje gusatira gikombe

Ku munsi wa 22 mu minsi mu minsi 26 izakinwa yose, Rayon Sports iri imbere ya mukeba Police FC amanota atatu nyuma yo gutsina Isonga FC kuri iki cyumweru igitego 1-0 kuri Stade Amahoro i Remera, ibi birayiha amahirwe menshi yo gutwara igikombe cya shampionat iheruka mu myaka hafi 10 ishize.

Nizigiyimana Karim aragerageza guca kuri Ndayishimiye Celestin myugariro w'Isonga
Nizigiyimana Karim aragerageza guca kuri Ndayishimiye Celestin myugariro w’Isonga

Intsinzi ya none ntiyari ishamaje, kuko usibye icyo gitego cyabonetse kuri ‘coup franc’ yatewe ku munota wa 31 na Fouad Ndayisenga, ntabwo Rayon Sports yigeze yongera gushimisha abafana bayo.

Umukino wakinwe ku mpande zombi ntabwo wabaye gusatirana gukomeye kuko wakiniwe ahanini hagati, nta buryo bufatika bwinshi amakipe yombi yabonye.

Ikipe y’abasore bo mu Isonga FC mu gice cya kabiri bagerageje cyane kwishyura babicishije kuri Sibomana Patrick (Pappy) na Mico Justin ariko Faustin Usengimana na Iddy Nshimiyimana bagahagarara neza.

Rayon Sports yakinnye idafite Hamiss Cedric kubera amakarita abiri y’umuhondo, abakinnyi nka Hategekimana Aphrodis na Djamal Mwiseneza bakina hagati ntabwo uyu munsi bigaragaje.

Umukino warangiye ari cya gitego kimwe cya Fouad Ndayisenga, ibyishimo abarayon babivana ku kuba bari bamaze kumenya ko mukeba wabo Police FC, barushaga inota rimwe mbere y’uyu mukino, yatsikiye i Muhanga ikahanganyiriza 0 – 0.

Mu mikino ine isigaye Rayon Sports irayihabwamo amahirwe igasabwa cyane cyane gukomeza ikinyuranyo cy’amanota atatu ubu irusha Police FC.

Rayon isigaye kujya i RUbavu gukina na Etincelles (ubu yanyuma), izakurikizaho kwakira Muhanga, maze ijye gusura Musanze isoreze ku mukino wa Espoir, yose ni amakipe yo mu kiciro cyo hagati n’inyuma bityo benshi bari kuyiha amahirwe muri urwo rugendo.

DSC_0095
Bitandukanye no kuwa gatandatu APR ikina n Kiyovu ubu stade yarimo abantu
DSC_0055
Aho bita mu ruhango biba bicika

Indi mikino yabaye none

FC Marines 2-0 Musanze

Mukura 1 – 0 Etincelles

Police FC 0 – 0 Muhanga

La Jeunesse 1 – 0 Espoir

DSC_0126
Abasore b’Isonga babanjemo
Rayon Sport yabanje mu kibuga
Rayon Sport yabanje mu kibuga
DSC_0070
Didier Gomez da Rosa asuhuza mugenzi we Yves Rwasamanzi
DSC_0077
Rwasamanzi (ubanza iburyo) n’abamwungirije barimo Habimana Sostene (wa kabiri) wahoze atoza Muhanga
DSC_0086
Gomez n’abamwungiriza, iruhande rwe Mbusa Kombi Billy na Thierry Hitimana
DSC_0138
Rujugiro umufana wa APR FC n’Isonga FC
DSC_0203
Ubwo Fouad Ndayisenga yari agiye gutera Coup Franc Fouad
DSC_0204
Ntaribi Steven yatarutse ngo awukuremo ariko biranga
DSC_0205
Yahindukiye umupira uva mu rushundura cyanyoye
DSC_0212
Abandi hirya ‘baserebura’ (bishimira icyo gitego)
DSC_0244
Uyu mukino wananiye cyane Kanombe wari wafashwe cyane n’aba basore NSengayire Shadad na Robert Ndatimana
DSC_0256
Bishira Latif umwe muri ba myugariro bashobora kuzaba beza cyane imbere hazaza
DSC_0259
Abahungu b’Isonga ntabwo boroshye nubwo wabonaga ko aba Rayon Sports babarusha imirya
DSC_0285
Indi Coup Franc Rayon yabonye yatewe na Faustin Usengimana kuko noneho yari mu ndyo
DSC_0286
Umupira waciye hejuru gato y’uzamu rya Ntaribi Steven ariko ubu wari wakurikiye cyane
DSC_0301
Abanyamahanga bamwe bamaze kumenya iby’iyo kipe ihuruza rubanda
DSC_0383
Wamufana w’umwambaro w’imbere w’abagore yari yagarutse
DSC_0407
Umunyezamu Ntaribi Steven yitwaye neza cyane uyu munsi
DSC_0452
Umukino warangiye abafana ba Rayon bishimiye ko mukeba Police yanganyije na Muhanga
Mu byishimo ko bagumye imbere
Mu byishimo ko bagumye imbere

Photos/P Muzogeye

JD NSENGIYUMVA Inzaghi
UM– USEKE.COM

en_USEnglish