Digiqole ad

Rayon sport yazanye umuzamu mushya, Abakinnyi bo ntibarahembwa

Nyuma yo gutsindwa umukino w’ikipe y’Isonga FC, abafana ba Rayon benshi bakemeza ko umuzamu Juma Mpongo yagize uruhare mu bitego 2 byinjiye mbere yo gusimbuzwa, Rayon yazanye umuzamu mushya.

Kugeza ubu uyu muzamu ntaratangazwa amazina ye, ndetse naho aturutse ntiharatangazwa.  Jean Marie Ntagwabira utoza Rayon we yatangaje ko bagishakisha umuzamu mushya nubwo amakuru atugeraho yemeza ko yamaze kuhagera.

Itariki yanyuma yo kurangiza kongera abakinnyi mu makipe ni 8 Gashyantare, Ntagwabira akavuga ko mbere yayo bizeye kuzaba bamubonye.

Kuri uriya wa gatandatu, Juma Mpongo akaba yaratsinzwe ibitego 2 mu gice cya mbere gusa, kirangiye akaba yaramerewe nabi cyane n’abafana ba Rayon Sport mu gihe baganaga mu karuhuko, ndetse habayeho intonganya mu kibuga hagati y’abakinyi ba Rayon zishingiye kuri Juma Mpongo igice cya mbere kikirangira.

Igice cya kabiri Juma Mpongo yasimbujwe  Ismael Mfashingabo nawe watsinzwe kimwe, Mpongo akaba ataragarutse ku ntebe y’abasimbura.

Rayon sport yigeze gushakisha umuzamu w’umugande witwa Hannington Kalyesubula ubu ukinira ikipe ya Kagera Sugar muri Tanzania.

Muri Rayon ariko kandi haravugwa urunturu ko abakinnyi batarabona agashahara kabo k’ukwezi k’Ukuboza na Mutarama. Gusa ngo hari udufaranga bahawe twa “motivation” 100 000FRW kuri match y’igikombe cy’Amahoro na La Jeunesse.

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Isonga deserves cheers

  • Kuki comments zidatambuka?

  • Rayon urandwaza ubu n’igikombe cyuy’umwaka
    turakibuze koko kombona ibyatangiye nezabigenda biba bibi gusa courage twishimiye twese uwo mugaridiye

  • rayon rwose ko uturwaje umutima!turababaye kabisa nimushake umuzamu ushoboye.arikose ko nta bitego ba rutahizamu binjiza?

  • Ntabwo umuzamu wambere yitwaga Juma Mpongo, yitwaga “MBONABIHITA”.

  • rayon we,n’ubwo undwaza umutima nzakugwa inyuma.na chelsea kandi sinzayihemukira.icyo nzi cyo umufana ni uwishimana n’ikipe mu ntsinzi,akanababarana na yo mu ntsinzwi.

  • Ukunda Rayon wese nasabe abayobozi bayo kutavangira umuterankunga bashaka guhembwa mbere y,abakinnyi,kandi bashaka inyungu zabo mbere y,izikipe. Nibarekere Rudatsimburwa ikipe nibimunanira tuzabimubaze.kugeza ubu ntiwamenya uwo ubaza ibya Rayon kubera akavuyo kayirimo. Dushimire J.Marie ko ariwe ugerageza kubaka ubumwe mu ikipe kandi n,umuzamu bazanye tumushimire Imana wenda yadukurayo. Haracyari kare igikopo ntikirabona nyiracyo dore ko Isonga yagaragaje ko nta kipe y,akana ihari

  • ni ok

  • rayon nishake umuzamu kuko n’ibitego10 izabitsindwa

Comments are closed.

en_USEnglish