Digiqole ad

Rayon Sports yareze APR FC gukinisha abakinnyi batemewe

03/07/2012 – Kuri uyu wa kabiri nibwo ikipe ya Rayon Sports yatanze ikirego ku kicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ko nubwo ikipe ya APR yabavanyemo ariko yakinishije abakinnyi batari bemerewe gukina irushanwa rya MTN Peace cup.

Abo bakinnyi ni abasore bakiri bato; Mubumbyi Barnabé, Maxime Sekamana na Bayama Nova, APR yavanye mu ikipe y’Intare FC yo mu kiciro cya kabiri mu ntangiriro z’uyu mwaka, ariko bakaba bari barakinnye imikino y’amajonjora y’igikombe cy’Amahoro ubwo Intare FC yakinaga na Kiyovu Sport.

Aba bakinnyi bagaragaye ku rutonde APR yakoresheje ku mukino wa Rayon Sport, ndetse Mubumbyi we aninjira mu kibuga asimbuye.

Olivier Gakwaya umuvugizi wa Rayon Sports yavuze ko batanze ikirego kuko “nta tegeko ribaho ryemerera umukinnyi gukina irushanwa rimwe mu makipe abiri atandukanye muri “Saison” imwe.”

Mu mategeko ya MTN Peace cup 2011/2012, inginzo za 12 n’iya 20 nizo ngingo zireba ibijyanye n’abakinnyi gusa. Ingingo ya 12 igira iti: “ HAKINA UMUKINNYI UFITE IKARITA YA FERWAFA KANDI WARI USANZWE AKINA SHAMPIYONAT Y’UMWAKA WA 2011/2012

Iyi ngingo nubwo isa n’iyarengera ikipe ya APR FC muri iki kirego kuko idasobanura neza niba uwo mukinnyi abujijwe kuva mu ikipe imwe akajya mu yindi ariko ntakine irushanwa rimwe muri uwo mwaka, ariko iyi ngingo ivuguruzwa n’ingingo ya 20.

Ingingo ya 20 y’aya mategeko 20 yashyizweho na FERWAFA muri iki gikombe yo ivuga ko; “HARAMUTSE HABAYE IBINDI BIBAZO BITAVUZWE MURI AYA MATEGEKO, HITABAZWA AMATEGEKO AGENGA FERWAFA, CAF na FIFA

Ubu rero ibyo bibazo bivugwa mu ngingo ya 20 nibyo byabayeho ubwo Rayon yaregaga APR FC. Mu gihe hitabajwe amategeko agenga FERWAFA, CAF na FIFA ikipe ya Rayon Sport ishobora gutsinda uru rubanza maze APR igahanishwa gusezererwa mu irushanwa yari yageze ku mukino wa nyuma.

Ubu twandika iyi nkuru, ku kicaro cya FEWAFA i Remera, hateraniye inama iri gushaka umwanzuro kuri iki kirego cya Rayon Sport.

 

Updates (19h30): Nyuma y’inama yahuje abari bashinzwe gukemura iki kibazo banzuye ko ikirego cya Rayon Sport nta shingiro gifite nyuma y’uko basanze bariya bakinnyi ba APR barakinnye ariko babiherewe uruhusa (lisence) na FERWAFA.

Bityo Ikipe ya APR izakina umukino wa nyuma na Police kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Nyakanga saa cyenda n’igice, naho Rayon Sports ikine na AS Kigali umukino w’umwanya wa gatatu wa MTN Peace Cup mbere y’umukino wa nyuma.

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish