Digiqole ad

Rayon nyuma y’imikino 5 idatsinda, uwa 6 yanganyije na Police FC

 Rayon nyuma y’imikino 5 idatsinda, uwa 6 yanganyije na Police FC

Muhanga: Ikipe ya Rayon Sports yari imaze imikino itanu itabasha kubona amanota atatu, yongeye kunganya mu mukino wa 12 wa Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda aho yakinaga n’ikipe ya Polisi FC banganya 0-0 kuri uyu wa kabiri tariki 6 Mutarama 2015.

Ikipe ya Rayon sport  yasatiriye cyane izamu rya Emery Mvuyekure wa Police FC
Ikipe ya Rayon sport yasatiriye cyane izamu rya Emery Mvuyekure wa Police FC

Amakipe yakinnye neza, ariko Rayon Sports yari ifite igihugunga n’igitutu cyo gushaka instinzi ku ikipe ya Polisi iyiri imbere dore ko ari iya gatatu mu gihe Rayon ari iya kane.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Igice cya kabiri Rayon Sports yarushije Police FC, nyuma y’aho imvura yari ibaye nyinshi. Izo mbaraga Rayon Sports yari ifite, zatumye ibasha kubona imipira y’imiterekano, ariko kuyinjiza mu izamu birananirana, kuko yase yagonze umutambiko w’izamu.

Umukinnyi, Sina Jerome rutahizamu wavuye muri Polisi FC ajya muri Rayon Sports mu mwaka ushize, yaje gutsinda igitego nyuma gato y’uko yaragonganye n’umuzamu Emery Mvuyekure ariko umusifuzi Isa Kagabo avuga ko habaye ikosa.

Muganza Issac, undi rutahizamu wa Rayon Sports yaguye mu rubuga rw’amahina, abenshi mu bafana ba Rayon bibwira ko ari penaliti ariko, umusifuzi atanga ikarita y’umuhundo kuko Muganza yigushije.

Andy Mfutira, umutoza wa Rayon Sports wari ufite inyota yo gutsinda ariko akabona ko byanze, yagiye mbere y’uko umukino urangira ntiyabasha kuvugana n’abanyamakuru.

Gusa, umwungiriza we, Sostene Habimana yabwiye abanyamakuru ko bakinnye neza babona amahirwe ya penaliti ariko ngo bayibuze, ibyo yavuze ko ari akazi k’abasifuzi, yavuze ko mu gihe kiri imbere bagiye gukomeza kubaka ikipe ya Rayon Sports.

Umutoza wa Polisi FC, Kasa Mbungo yavuze ko ari ubwa mbere abonye Rayon Sports ikina iri hamwe kuva shampiyona itangiye. Yavuze ko Polisi FC itarushijwe ngo ahubwo yakinishije abakinnyi benshi bavuye mu mvune.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa kabiri:

Etincelles FC 0 – 0 Mukura VS

Espoir FC 1 – 0 Marine FC

Musanze FC 1 – 1 Amagaju FC

APR FC 2 – 0 Isonga FC

 

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa gatatu:

Gicumbi FC 1 – 0  AS Kigali

Kiyovu Sport 1 – 1 SunRise

ikipe ya Rayon sport yabanje mu kibuga
ikipe ya Rayon sport yabanje mu kibuga
ikipe ya Police fc yabanje mu kibuga
ikipe ya Police fc yabanje mu kibuga
Jean Paul Havugarurema bakunda kwita Raro ukinira ikipe ya Rayon sport yigaragaje cyane, aha yatatswe na Innocent Habyarimana
Jean Paul Havugarurema bakunda kwita Raro ukinira ikipe ya Rayon sport yigaragaje cyane, aha yatatswe na Innocent Habyarimana
Ikipe ya Police FC nayo yanyuzagamo igasatira izamu rya Rayon
Ikipe ya Police FC nayo yanyuzagamo igasatira izamu rya Rayon
Mu gice cya kabiri cy'umukino Rayon sport yakunze kuguma mu rubuga rw'amahina rw'ikipe ya Police
Mu gice cya kabiri cy’umukino Rayon sport yakunze kuguma mu rubuga rw’amahina rw’ikipe ya Police

NKURUNZIZA Jean Paul
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Inzara irabishe ngo barakina!

  • Rayon sport yabaye indiri y’abaryi!!! None dore bazanye UMUKONGOMANI ngo abatoze kandi muzi ko baragwa no kurya ruswa. Ndabona rayon sport yasubiye ku kayo. Abafana bayo bakwiye kurekera ikipe abaryi bayo; naho ubundi bazaba nka ya ndondogozi y’ikirondwe yumiwe ku ruhu inka yarariwe kera cyane!!! Namwe mumbwire ukuntu ikipe imara umwaka iziko izakina irushanwa mpuzamahanga (CECAFA) igatangira kurikina aribwo umutoza agitangira ndetse hari n’abakinyi bakinnye bataramara n’iminsi 2!!! Akarere ka Nyanza gakwiye gushaka ikindi gakoresha amafaranga gashyira muri rayon sport kuko nta musaruro.

    • Mbaze uwiyise fsdfrerwerwer,
      Ese Rayon ni iyakangahe k’ urutonde? Ese ntama equipe afashwa n’utundi turere ayiri inyuma kdi atanga amafaranga mesnhi kurusha Akarere ka Nyanza? Kuki se utwo turere utatubwiye ngo dukuremo amafaranga dutanga kuri ayo makipe?
      Rayonsport ni ikipe y’abafana yatsinda yatsinda bagomba kuyihora inyuma ahubwo bagahora bashaka icyatuma irushaho kubabaza abakeba. Ahubwo muri ibi bihe nibwo abafana bakeneyr kwegera ikipe cyane kugirango bayikemurire ibibazo

Comments are closed.

en_USEnglish