Digiqole ad

Rayon Sport mu itsinda ‘B’ rya CECAFA iri kumwe na Gor Mahia FC 

 Rayon Sport mu itsinda ‘B’ rya CECAFA iri kumwe na Gor Mahia FC 

Gahunda y’imikino ya CECAFA Kagame Cup 2018 yatangajwe. Rayon sports yongeye kwisanga mu itsinda rimwe na Gor Mahia FC yo muri Kenya. Amatariki y’iyi mikino ashobora gutera impinduka ikomeye kuri gahunda y’igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro bikinirwa mu Rwanda.

Kagere Meddie wa Gor Mahia avudukana na Yannick Mukunzi wa Rayon Sport mu gikombe cya CAF

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ushobora gukinwa umunsi utari tariki 4 Nyakanga ku nshuro ya mbere mu mateka mu myaka 24 ishize gikinwa kubera impinduka zizaterwa na CECAFA.
Irushanwa rihuza amakipe yo muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati riterwa inkunga na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ‘CECAFA Kagame Cup’ ryagarutse nyuma y’imyaka itatu ridakinwa. Uyu mwaka rizabera i Dar es Salaam muri Tanzania kuva tariki 28 Kamena -13 Nyakanga 2018.
Ubunyamabanga bwa CECAFA bwatangaje amatsinda amakipe agabanyijemo. Rayon sports izahagararira u Rwanda iri mu itsinda ‘B’ aho igiye kongera guhangana na Lidia Ludic Burundi Academie y’i (LLB), Association Sportive du Ports yo muri Djibouti ikinamo Hategekimana Aphrodis Kanombe na Gor Mahia yo muri Kenya, isanzwe iri mu itsinda rimwe na Rayon Sport mu irushanwa rya CAF Confederation Cup.
Kwemezwa kw’iri rushanwa bishobora gutera impinduka zikomeye mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda kuko umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ushobora kutazakinwa tariki 4 Nyakanga 2018 nk’uko bisanzwe kuko Rayon sports iri mu irushanwa ry’iki gikombe ishoboye kugera ku mukino wa nyuma ntiyazaboneka kuko amatariki y’iri rushanwa ry’imbere mu gihugu yagonganye na CECAFA nkuko Umuseke wabitangarijwe n’umuvugizi wa FERWAFA Bonnie Mugabe.
Ati “Twamenyeshejwe amatsinda ya CECAFA n’amatariki y’imikino. Rayon sports izitabira iri rushanwa kuko agaciro rifite buri Munyarwanda arakumva. Ni irushanwa ryitirirwa Perezida wacu. Twe icyo dusabwa ni ukwicara tukareba icyo twahindura kuri gahunda y’imikino y’imbere mu gihugu. Impinduka zizaba tuzazibatangariza vuba.”
Umunsi Rayon Sports izakina na Gor Mahia umukino wa mbere wa CECAFA nibwo hari hateganyijwe umunsi wa nyuma wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ tariki 1 Nyakanga.
CECAFA Kagame Cup yari imaze imyaka itatu itaba kuko yaherukaga mu mpeshyi ya 2015. Yari yitabiriwe na APR FC iviramo muri 1/4.
Irushanwa ry’uyu mwaka kandi rizaba mu gihe hari n’imikino y’Igikombe cy’Isi mu mupira w’Amaguru kizatangira mu Burusiya tariki 14 Kamena – 15 Nyakanga 2018.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish