Digiqole ad

Rayon na APR FC zananiwe gutsinda imikino y’ibirarane

 Rayon na APR FC zananiwe gutsinda imikino y’ibirarane

Gicumbi FC yihagazeho cyane nk’iri iwabo

Kuri uyu wa gatatu Rayon Sports yanganyije na Sunrise i Muhanga naho APR FC inganya na Gicumbi FC i Byumba. Ni imikino y’ibirarane aya makipe atari yakinnye. Ibi ntacyo byahinduye ku rutonde rw’agateganyo rwa shampionat iri kugana ku musozo.

Gicumbi FC yihagazeho cyane nk'iri iwabo
Gicumbi FC yihagazeho cyane nk’iri iwabo

APR FC i Gicumbi yahanganyirije igitego kimwe kuri kimwe na Gicumbi FC, igitego cya APR FC cyatsinzwe na Ngomirakiza Hegman mu gice cya kabiri Jean Paul Kayigamba wa Gicumbi, umusore w’imyaka 18 wiga mu mashuri yisumbuye, yishyura iki gitego ku ishoti rikomeye habura iminota itanu ngo umukino urangire, uza no kurangira gutyo.

Naho ku mukino waberaga i Muhanga aho Rayon Sports yakirira abayisuye, iyi kipe y’i Nyanza yarushije kugumana umupira Sunrise FC y’i Rwamagana ariko uburyo bwose bwabonetse ntacyavuyemo. Sunrise nayo yanyuzagamo igasatira.

Imipira yaturukaga ku mpande ya Fuad Ndayisenga yasangaga ba myugariro ba Sunrise bahagaze neza, cyane cyane umuzamu wayo Robert Shyaka, wahoze muri Mukura VS, wagaruye imipira myinshi ikomeye.

Rayon, yakinaga idafite abakinnyi nka Leon Uwambajimana wavunitse, Peter Kagabo na James Tubane bafite amarita abiri y’umuhondo, yagowe n’umusore ukina hagati witwa Mike Segawa wa Sunrise FC wagaragaje ubuhanga n’amacenga akomeye n’ubwo ntacyo byatangaga mu gutsinda.

Nyuma y’uyu mukino umutoza Thierry Nzonga wa Sunrise yavuze ko yaje azi neza ko Rayon ikunda gukinisha impande bityo agerageza kukinisha abakinnyi be bibanze ku gufunga izo mpande ari nabyo bimuhaye inota rimwe.

Baptsite Kayiranga wa Rayon we yatangaje ko match yasaga n’uyifite mu biganza ariko yagize amahirwe macye. Ati “Ndemera ko na Sunrise yari ifite ubwugarizi buhagarara neza.”

Umukino w’ikirarane wagombaga guhuza Marines na Etincelles wo ukaba warimuwe.

Ku rutonde rw’agateganyo, APR FC igumye ku mwanya wa mbere n’amanota 49, Rayon kuwa kane n’amanota 35.

Binjira mu kibuga abafana ntabwo bari benshi kuri stade
Binjira mu kibuga abafana ntabwo bari benshi kuri stade
Gicumbi yanyuzagamo nayo igasatira cyane izamu rya APR FC ryarimo Olivier Kwizera
Gicumbi yanyuzagamo nayo igasatira cyane izamu rya APR FC ryarimo Olivier Kwizera
Hagati mu kibuga barahatanira umupira
Hagati mu kibuga barahatanira umupira

Jean Paul NKURUNZIZA & Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • APRimaze kunanirwa ahubwo amahirwe igira nuko ijya ishaka amanota muntangiriro za championat naho ubundi igikombe ntiyakagitwaye kdi gicumbi irakora ntabwo ari ikibonobono.

  • APR irasabwa gutsinda umukino ukurikira maze igahita ihabwa igikombe itarebye ibisigaye

  • Uwo mukino ukurikira uroroshye kuri APR FC yacu. Ntabwo tugomba gutegereza umukino wa nyuma kandi dufite ubushobozi bwose. Uwanyumaushobora kutugora niyo mpamvu tugomba kubirangiza kare. Niba mugira ngo ndabeshya muzaze muwirebere.

  • ni ibisanzwe kiyovu niyo itanga igikombe nta nuwakwirirwa abyibazaho

Comments are closed.

en_USEnglish