Rayon: Masudi ashobora kongera amasezerano muri ‘Week end’
Rayon Sports ikomeje kwitegura umwaka utaha wa shampiyona, yaguze abakinnyi babiri, yongerera amasezerano abandi babiri. Umutoza wayo Masudi Djuma nawe agiye kongererwa amasezerano vuba.
Ikipe ya Rayon sports umwaka ushize w’imikino yarangije ku mwanya wa kabiri muri shampiyona, itwara igikombe cy’amahoro, iri gushaka uko yagumana abayifashije.
Bongereye amasezerano abakinnyi Kwizera Pierro na Ismaila Diarra, ubu ngo barashaka no kuyongerera umutoza Masudi Djuma.
Uyu mugabo w’imyaka 39, ari mu biruhuko i Burundi aho akomoka, ariko mbere yo kugenda yasize aganiriye n’abayobozi ba Rayon sports, gusa agenda bitarangiye ngo yongererwe amasezerano.
Umutoza bivugwa ko yifuza kongezwa umushahara akava kuri 600 000 frw ku kwezi, akagera kuri miliyoni imwe.
Amakuru agera k’Umuseke avuga ko yasize asabye Rayon Sports ko yazabasinyira yamaze gukusanya abakinnyi azakoresha umwaka utaha, kuko bazanahagararira u Rwanda muri CAF confederation cup.
Olivier Gakwaya Umunyamabanga akaba n’umuvugizi wa Rayon sports yabwiye Umuseke ko biteguye kongerera amasezerano Masudi.
Olivier Gakwaya yagize ati “Nagaruka mu Rwanda tuzahita dukomeza ibiganiro byo kumwongerera amasezerano. Ni umutoza mwiza kandi twifuza gukomezanya nawe, aracyari i Burundi yagombaga kuba yaraje kuri uyu wa mbere, ariko yagize ibibazo bya ‘transport’ kuko kuva i Burundi ubu bisa n’ibigoye. Ariko azaza vuba.”
Biteganyijwe ko uyu mutoza agera mu Rwanda kuri uyu wa gatanu, niyumvikana n’abayobozi ba Rayon sports, azahita yongera amasezerano bitarenze impera z’iki cyumweru.
Masudi yatangiye umwuga w’ubutoza nyuma yo kubona Licences ‘B’ y’ubutoza itangwa na CAF, muri 2013.
Yaciye mu makipe nka Inter FC na Inter Star z’i Burundi atoza nk’umutoza wungirije. Muri 2014 – 2015 atoza amakipe y’igihugu y’u Burundi (Intamba mu rugamba) y’abato, nk’umutoza wungirije.
Rayon sports yajemo ari umutoza wungirije mu Ukuboza 2015, niyo kipe yaje kuboneramo amahirwe yo kuba umutoza mukuru by’agateganyo, asimbuye Yvan Jacky Minaert wasezeye agiye gutoza muri Kenya.
Ubu afite amahirwe yo gukomeza kuyibera umutoza mukuru.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
2 Comments
Iyi nkuru abanyarwanda twese tuyakiranye yombi.Ntidushaka abatoza baza kudusahura n’utwo twari twifitiye kandi bari kwimenyereza Afrika.Ubuyobozi ntimuzuyaze Masudi afite aho yari agejeje ikipe kandi umwuka w’ibitego wari ugihari.
Uyu mutoza Masudi Djuma nange ndabona abayobozi ba GIKUNDIRO badakwiye kuzuyaza kumwongerera amasezerano.
Comments are closed.