Rayon itsinze Gicumbi FC bitanu, yinjizwa igitego bwa mbere
Nyamirambo – Kuri uyu wa gatandatu hakomeje umunsi wa munani (8) wa shampiyona y’u Rwanda AZAM Rwanda Premier League. Rayon sports yatsinze Gicumbi 5-2. Yinjizwa bwa mbere muri uyu mwaka w’imikino, ariko ikomeza kuyobora urutonde.
Uyu mukino wabereye kuri stade ya Kigali, Rayon Sports ntiyari ifite Ndayishimiye Eric Bakame waruhukijwe hakina Evariste Mutuyimana mu izamu, Kwizera Pierrot aba kapiteni w’umukino.
Rayon Sports yabonye ibitego hakiri kare. Ku munota wa 10 gusa yafunguye amazamu, ku mupira Manishimwe Djabel yahaye Moussa Camara, asiga ba myugariro ba Gicumbi FC, uyu munya-Mali atsinda igitego cya kabiri muri shampiyona y’uyu mwaka.
Rayon sports yakomeje gusatira, bituma nyuma y’iminota irindwi (7) gusa itsinda igitego cya kabiri, ku ishoti rikomeye Manishimwe Djabel yatereye hanze y’urubuga rw’amahina, Nshimiyimana Jean Claude urindira Gicumbi FC ntiyashobora kuwukoraho, ujya mu izamu.
Ku munota wa 32 Mutebi Rachid yatsindiye Gicumbi igitego ku mutwe, ku makosa ya Evariste Mutuyimana warindiye Rayon sports. kiba igitego cya mbere Rayon sports itsinzwe muri shampiyona y’uyu mwaka igeze ku munsi wa munani wayo.
Habura umunota umwe, Manishimwe Djabel yatereye Rayon sports corner, myugariro wa Gicumbi FCRutayisire Egide yitsinda igitego n’umutwe. Igice cya mbere kirangira ari 3-1.
Amakipe yombi yagarutse mu kibuga akina asatirana ariko Rayon Sports ibona uburyo bwinshi imbere y’izamu byaje kuyihesha igitego cya kane cyatsinzwe na Nahimana Shassir ku munota wa 60 w’umukino.
Baraka Hussein utoza Gicumbi FC yahise asimbuza, Ndahayo Valerie, aha umwanya Mutuyimana Patrick. Byatumye igerageza gusatira binayiviramo igitego cya coup franc ya Rutayisire Egide wishyuraga icyo yitsinze.
Ku munota wa 72 Nahimana Shassir yatsinze igitego cye cya kabiri muri uyu mukino, icya gatandatu muri shampiyona, bifasha ikipe ye kurangiza umukino ari 5-2.
Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:
Rayn sports: Mutuyimana Evariste, Ishimwe Issa Zappy, Irambona Eric, Mugisha Francois Master, Fiston Munezero, Niyonzimana Olivier, Kwizera Pierrot, Manishimwe Djabel, Nshuti Dominique, Nahimana Shasir, Moussa Camara
Gicumbi FC: Nshimiyimana Jean Claude, Kanani Abouba, Uwimana Jean de Dieu, Rutayisire Egide, Olivier Uwingabire, Mudeyi Souleiman, Nduwayo Vareli, Makowe Alexadre, Uzayisenga Maurice, Dushimimana Irene, Mutebi Rachid.
Photos © R.Ngabo/UM– USEKE
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
3 Comments
Umuseke rwose ndabakunda pe! Muduha amakuru ayunguruye, Rayon komerezaho.
Thx Umuseke especially @Ngabo kuko inkuri ifite amafitos utuma n’utaje ku kibuga asa n’uwari uhibereye!
sha abatazi amateka we uyu musaza muzi uko yitwa yitwa Karemberi MUREBE KU NKONI YE , NIWEE CYERA WANDIKAGA NIBA ARI MU M– USESO INYANDIKO YA “RWUBAKA“ ABANTU BENSHI BAVUGAGA KO AVUGA IBYINTU BY` ABADAKIJIJWE !!!!!!!!!! NJYE SINARI MURI ABO AMBABARIRE , NSHIMISHIJWE NUKO AGIKOMEYE UYU MUSAZA ABAHO MU BUZIMA BWA GISIRIMU YIZE IBY` U BUGANGHA BURIYA ARI MURI PANSION KUVA MURI 2000 NIBA NTISHUKA TEKEREZA AKABA AGIKOMEYE KURI YA MUZEHE RWUBAKA NIBA USOMA IBI NANDITSE GARUKA MU ITANGAZAMAKURU WANDIKE KU BIJYANE NO KUBA UMUSIRIMO NO KUGIRA IBNNAMA UBURYO BARAMABA NKUK O URAMBYE .
Comments are closed.