Rayon bitoroshye yivanye imbere ya Muhanga. Ubu iri imbere
Rayon Sports kuri uyu munsi w’Intwari yari yasuye ikipe ya AS Muhanga kuri stade yayo, yasanze iyi kipe yakaniye cyane kudatakaza uyu mukino n’ubwo waje kurangira Rayon iwutsinze ku bitego bine kuri bibiri bya Muhanga.
Mu mukino utoroshye wuje ishyaka kandi wahuruje benshi, ikipe ya Muhanga niyo yabanje gutsinda igitego cya mbere ku munota wa 16 gitsinzwe n’umusore Naser.
Kuva ubwo umukino wahinduye isura, Rayon imera nk’iriye amavubi, Muhanga nayo yihagararaho kandi ikanasatira, umupira urashyuha cyane ibintu biracika.
Nta mwanya munini waciyemo Rayon Sports yishyura iki gitego gitsinzwe na Fouad Ndayisenga.
Mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira amakipe yombi yari acyotsanya igitutu, maze Hamiss Cedric aza guca mu rihumye ab’inyuma ba Muhanga atsinda igitego cya kabiri umusifuzi arasifura ngo bajye kuruhuka.
Bakigaruka umukino wongeye gushyuha cyane, ariko nanone Muhanga yongera kurangara mu b’inyuma maze Kabambale Salita atsinda igitego cya gatatu cya Rayon mu gihe Muhanga yari igifite kimwe.
AS Muhanga ntiyacitse intenge yasatiriye cyane ihusha uburyo bumwe na bumwe, ndetse iza no kubona Penaliti ariko wa musore Naser ayiteye umunyezamu Ndayishimiye Jean Luc (Bakame arinaga arayifata).
Mu gihe Bakame yari akimara kwahura umupira (gutera imbere) abasore ba AS Muhanga bahise bagaruka maze umukinnyi wari usimbuye ahita atsinda igitego cya kabiri, Muhanga igira akabaraga abafana nabo barashika.
Imbaraga zakomeje kuba nyinshi muri uyu mukino iki gihe wari 3 bya Rayon kuri 2 bya Muhanga, abaje kuwureba baranezwerwa cyane kubera ishyaka n’umupira ushyushye barebaga mu kibuga.
Nyamara ariko Rayon Sports yaje gushyiramo ak’ubukuru maze irongera ica mu rihumye ab’inyuma ba Muhanga, umuturanyi wo mu majyepfo maze ishyiramo igitego cya kane umukino urangira utyo.
Uyu niwo mukino wa mbere umutoza Luc Eymael yatoje ikipe ya Rayon Sports, agomba kuba yabonye ahari ibyuho cyane cyane inyuma hagaragaje kujegajega kuri iyi kipe izahagararira u Rwanda mu mukino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo mu kwezi gutaha.
Uyu mukino by’umwihariko utumye ikipe ya Rayon Sports irara ku mwanya wa mbere aho inganya amanita (37) na mukeba wayo APR FC yonyananyije na AS Kigali umukino wa none ku munsi wa 16.
Indi mikino yarangiye
AS MUHANGA 2-4 RAYON SPORT
ESPOIR FC 1-0 MARINES FC
ESPERANCE FC 0-1 AMAGAJU FC
GICUMBI FC 0-2 KIYOVU SPORTS
MUSANZE FC 0-0 POLICE FC
AS KIGALI 0-0 APR FC
ETINCELLES FC 3-0 MUKURA VS
Urutonde rw’agateganyo nyuma y’umunsi wa 16
NO | TEAM | PG | W | D | L | GF | GA | GD | PTS |
1 | RAYON S. | 16 | 12 | 1 | 3 | 34 | 14 | 20 | 37 |
2 | APR | 16 | 11 | 4 | 1 | 27 | 9 | 18 | 37 |
3 | POLICE | 16 | 9 | 4 | 3 | 31 | 15 | 16 | 31 |
4 | AS KIGALI | 16 | 9 | 4 | 3 | 20 | 10 | 10 | 31 |
5 | ESPOIR | 16 | 8 | 7 | 1 | 16 | 7 | 9 | 31 |
6 | KIYOVU S. | 16 | 8 | 4 | 4 | 25 | 12 | 13 | 28 |
7 | MUSANZE | 16 | 7 | 5 | 4 | 18 | 16 | 2 | 26 |
8 | ETINCELLES | 16 | 4 | 9 | 3 | 13 | 15 | -2 | 21 |
9 | MUKURA | 16 | 5 | 2 | 9 | 15 | 17 | -2 | 17 |
10 | GICUMBI | 16 | 3 | 3 | 10 | 9 | 18 | -9 | 12 |
11 | MARINES | 16 | 2 | 4 | 10 | 9 | 24 | -15 | 10 |
12 | AMAGAJU | 16 | 2 | 4 | 10 | 7 | 22 | -15 | 10 |
13 | MUHANGA | 16 | 2 | 3 | 11 | 11 | 34 | -23 | 10 |
14 | ESPERANCE | 16 | 2 | 1 | 11 | 10 | 28 | -18 | 7 |
Photos/Plaisir Muzogeye
Plaisir MUZOGEYE
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ABANDITSI B’UM– USEKE MWAKOZE CYANE KURI IY’INKURU NZIZA YA GIKUNDIRO MUTUJYEJEJEHO. OH RAYON OOOOOOOOO!!!!!!!!!!!!!! NDAYISOMYE EMOTION ZIRAZA
Twishimiye intsinzi ya gikundiro yacu tunejejwe no gutakaza kwa mukeba apr luc komerezaho tukurinyuma bonne week-end.
BRAVO GIKUNDIRO OYEEE LUC WATANGIRANYE N INTSINZI TUKURINYUMA GIKUNDIRO TURASHAKA IGIKOMBE CYA TURBO KING CECAFA NDETSE TWAHIRIRWA N URUGENDO CAF IGATAHA MU RWANDA
komeza utsinde rayon wanjye nkuri inyuma nubwo ntari mu rwanda ariko ndi umunyarwanda!!!
Hari ikintu ngirango namagane: ni abantu babona Rayon Sports imaze kuvutagura bagatangira ngo “noneho za nterahamwe ntituzikira”. Tubaye interahamwe dute? Na kera ku butegetsi bwazo batwitaga “ikipe y’inyenzi”. Hari Abayobozi bakomeye muri iki Gihugu b’abasiviri n’abasirikare kandi bafana Rayon. Uramutse ubise interahamwe bakakumva wakwisanga aho jye ntashaka kujya. Rayon Sports Gikundiro; ikipe y’IMANA n’abanyarwanda izahagararira igihugu cyanyu mu marushanwa y’amakipe ya mbere iwayo. Tuyiherekeze tuyitere ingabo mu bitugu izagere kure hashoboka.
abavuga gutya nyine ntibazi Gikundiro,ni urwango ruba rwiganjemo amarangamutima yo hejuru…njye hagize ubimbwira imbonankubone namubwira ko atazi izo mburagasani zasize zihekuye u Rwanda. ariko ubundi Rayon baguhora iki? oooohh Rayoooooon…….
iki kitu cyo kirababaje pe
Genda gikundiro rwose uri ikipe.niyihe ekip mu rwanda ihuruza abantu gutya?muzayireke yibereho rayon yacuuuuuuuuuuuu.
mujye mugerageza mudushyirireho n’urutonde ruri updated, byaba byiza kunkuru nk’iyi.Thx
Sindamenya impanvu iyi kipe ikunzwe bene aka kageni aho ujya hose usanga abantu ari urujya nu ruza,
Simbona impamvu match zayo soze zitabera ku mahoro
#ariko nimumbwire impamvu iyi kipe ikundwa na benshi.
Iyi kipe uwayisenya ko iteza umutekano muke.
Ariko sha nta soni koko!! Ubu se nusenya Rayon urumva byazakumarira iki koko? Nibaturekere Rayo yacu Isugire Isagambe dore niyo dusigaranye yonyine. Harakabaho Rayon itsinda, Harakabaho abarayon iminsi Yose. Erega ikipe ni ikipe, umva akaririmbo sha, Mukererugendo yarihoreye ati nkunda, uti uyikundira iki Nyikundira yuko itagira umupaka abana ibikwerere n’abakambwe abo bose n’abandi bakunda Rayon bakunda Rayooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooonnnnnnnnnnnnnn. Uzitondere Rayon Reeeroooo, sibyo boss??? uzabibwire n’abandi ko Rayon yiyubashyeee!!!
Nagira ngo nsubize JT. Mu by’ukuri nta mpamvu yo kiwbaza impamvu abantu benshi bakunda Gikundiro. Ni ibintu byioroshye cyane. Dore iz’ingenzi kandi uzabaze n’abandi bazakubwira.
1. Abantu bose bakunda umupira w’amaguru batagendera mu kigare bakunda ikipe ikina neza mu kibuga ikerekana ibirori.Mbere y’umupira wa Rayon Sports haba habaye ibirori mu kibuga binjira ubona hagie kuba umunsi mukuru.
2. Abantu bakunda ikipe itsinda kuko intsinzi iba yavuye ku mukino mwiza.
3. Kubera izo ngingo 2 zibanza, ikipe ni kimaranzara. Ikipe bahuye yose ibona umusariro wo kwishyura impenda ibereyemo abakozi bayo.
4. Iyi kipe ifite amateka. Niyo kipe nkuru, niryo zina rizwi na benshi, niryo zina ryamenyekanye mbere niyo mpamvu abakuru benshi bayikunda kurusha amakipe y’ibyaduka.
5. Kubera izo mpmavu zose navuze haruguru Rayon ifite abafana mu gihugu cyose kandi mu byicir byose by’abantu bakunda umupira: abana, abakuru, abayobozi, abacuruzi, abagore, abakobwa, abanyamahanga.
6. Icya nyuma kandi gikomeye. Iyi kipe iyo igiriwe ishyari ikarenganywa bituma abantu bose bayigirira impuhwe bakibaza impamvu irenganywa kandi idafite ubushobozi bwo kwihimura.
Nimuyireke rero ijye idukorera iminsi mikuru iruhure abarushye, ishimishe abababaye.
Nkawe witwa richard uvuga nko ikipe bayisnye iteza umutekano muke, umutekano wahungabanye ni uwuhe koko? ndashima uwitwa mido igitekerezo atanze ngirango mubo yabwiraga harimo n’uwo ngo ni richard.
Comments are closed.