Digiqole ad

Ray Music nyuma yo guhagarikwa n’ubuyobozi igiye kugaruka ihita ihindura izina

Inzu itunganya muzika izwi nka “Ray Music” yari imaze iminsi yarahagaritswe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwezamenyo ikoreramo bayishinja guteza umutekano mucye cyane ko iteganye n’ibiro by’ubuyobozi bw’umurenge, igiye kongera kugaruka ariko izahita ihindura izina.

Ukigera aho Ray Music ikorera uhita ubona igishushanyo (Graffiti) nini yanditseho "Ray Music"
Ukigera aho Ray Music ikorera uhita ubona igishushanyo (Graffiti) nini yanditseho “Ray Music”

Ray Music yarakorewemo indirimbo zitandukanye nka “Bagupfusha ubusa, Bibaye, Simubure” n’izindi zagiye zikundwa cyane hano mu Rwanda.

Rugema Paul bakunzwe kwita Ray P ari nawe utunganyiriza indirimbo(producer) muri Ray Music, aganira n’Umuseke yavuze ko ubuyobozi bwabafungiye kubera ko bakekaga ko hari abasore bahungabanyaga umutekano ndetse baba banywa n’ibiyobyabwenge bakorana ariko ngo babashije kuganira n’ubuyobozi, ari nayo mpamvu bagarutse bafite ingamba nshya.

Producer Ray P
Producer Ray P

Ray P agira ati “Ubu ndi ku rugamba rwo gushyiramo ibyangombwa ngahita nkora labor(ikomatanyirizo ry’inzu itunganya muzika n’abahanzi bayifitemo amasezerano), ubu mfite abahanzi turi gusinya amasezerano ndetse mfite n’abandi ba producer tuzajya dukorana harimo n’abamashusho, ndetse na Filimi, ubundi nta nubwo izaba yitwa Ray Music izazana irindi zina ntaratangaza.”

Ray music ikaba ikomeje gukorana n’abahanzi batandukanye bakomeye muri iki gihugu harimo nka Urban Boyz, King James, Kamichi, Dr Jiji n’abandi.

Ibirakomeje muri Ray Music uyu ni Dr Jiji (wambaye icyatsi kibisi) na producer we Ray p
Ibirakomeje muri Ray Music uyu ni Dr Jiji (wambaye icyatsi kibisi) na producer we Ray p

Photo: E Birori
BIRORI ERIC
UM– USEKE.RW

en_USEnglish