Ras Muda umuhanzi mushya muri Reggae mu Rwanda
Bertin Mudacyahwa benshi bamuzi ku kazina k’INSHUTI Y’ABANA, ku myaka 40 aravuga ko yinjiye muri Muzika nyuma yo kwitegereza Isi.
Nk’umurasta, Ras Muda Bertin yinjiriye muri Reggae, indirimbo ya mbere yayise “UBUTUMWA” avuga ko ikubiyemo ubutumwa bw’uko we abona ibintu bimeze kandi byagenda ku bazayumva.
Ras Muda atuye i Muhanga mu murenge wa Shyogwe, ni umugabo ubona utuje, arubatse afite umugore n’umwana umweyabwiye UM– USEKE.COM ko mbere yo kwinjira muri muzika yabanje kwitegereza, akabona ibiriho akabona icyakorwa, maze kugirango abishyire ahagaragara akabicisha mu nganzo n’impano asanganywe yo kuririmba.
Kuri uyu munsi aba Rasta bibuka umukurambere wabo Bob Marley, Ras Muda afataho nk’icyitegererezo, avuga ko nawe yiteguye kuzasigira Isi umusanzu we wo kuyisiga neza, uko waba muto kose.
Nyuma y’imirimo nk’umu mechaniciens-technicien, uyu mugabo avuga ko buri gihe yafata guitar akaririmba agamije kwishimisha, ubu akabona ko igihe kigeze ngo atange kuri iyi mpano ye.
Nubwo afite n’izindi agitunganya, indirimbo ye ya mbere yayikoranye na Producer Davidenko ndetse ikaba yasohokanye n’amashusho yayo.
Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM
0 Comment
arashaje nareke abana man a l’age de 40 ans koko?nibya ba petit
nagira nibwiriri SO WHAT age kuri YOU TUBE yihere amaso ..naho ubundi nuwanga urukwavu….
Gusaza ntabwo bivuga ko umuntu adashobora gutanga ubutumwa bwe!! ni iki rero kigiye kwica abantu, niba uvuga ko ashaje ubu wasanga wowe utekereza ko uri umwana cyane ku buryo nta kiza wakora!! courage rata ras, ndetse no ku bandi baras mwese…
May Ever living JAH bless and guides u all…
Big up rastas komereza aho utambutse ubutumwa bwa amahoro…abaguca intege ntibazabira ark komereza aho….TURAGUKUNDA
komereza aho ras…..imitima yacu ikeneye nkamwe
ras dukeneye ubutumwa bwa amahoro abantu nkamwe murakenewe mu muryango nyarwando komereza aho kd umenye ko abaguca intege batabura……JAH RAS TAFAR HAILLE CELASIA
Rasi,komereza aho tukuri inyuma ,n’inkunga y’amasengesho irahari.
Uramenye ntucike intege.ahubwo uziye igihe. Tambutsa ubwo butumwa ahubwo nibiba ngombwa wibande ku bakiri bato.Komereza aho BWANA.
Ras,courage tukuri inyuma.Igihugu cyacu gikeneye abandi benshi nkawe ngo kibone umudendezo,urukundo n’amahoro.big up
Courage man nubundi dukeneye ubutumwa bwinshi no kwigira kubantu bafite impano zitandukanye.
Ras,dutegereje impanuro zawe ngo inzangano n’amacakubiri abanyarwanda bumve ko ntaho bizatugeza!peace and love
ras,tera ikirenge mucya bob man turi kumwe
urukundo namahoro birakenewe.dufite inyota yibihangano byawe
gukomeza kwawe nibyo twifuza gucika intege ni ukuzica abakunzi bawe
big bertin
big up
big up my brother
Hi,
Jye nishimiye uno muhanzi cyane. Avuga urukundo kandi burya tubeshejweho na rwo. Ni yo mamvu muri iyi minsi habuze urukundo mu miryango itandukanye yo ku isi hagomba abantu basobanutse nk’uyu muhanzi.
Thanks
Muraho cane?
Uyo mu Rasta twomubwira ngo Bravo!! Courrage kwamamaza urukundo n’amahoro birakenewe cane.
Ubu dukeneye indirimbo zirimo inyigisho buri wese yibonamo. Turizera rero ko ari zo ugiye kutugezaho. Ni byiza cyane kuba kandi uri inshuti y’abana ari na bo ejo hazaza.
Ras MUDA, njye muzi no ku kandi kazina ka PEACE and LOVE, bityo nakomereze aho kuko gushaka ni ugushobora. SO courage!
Yeah Man! We are behind you! Keep up good work! We’ve been listening to your two songs that we’ve found on YouTube! You have such a great talent, gift and passion! We wish all Rwandan people wherever they are could put into practice what you are ‘preaching’. Keep up good work! We are behind you and supporting you! Rugada from London, UK!
Big-up nshuti y’abana ! Peace !
Abajene turagushyigikiye, dukeneye impanuro zawe musaza ! Shalom.
Yes Ras Muda, Teacher of peace !
We’re 2gether.
Rwose muhanzi, turagukunda kuko uvuga ibintu byubaka abandi.
Hi,
Turabakunda kuba mutugezaho abahanzi bafite akamaro nk’uyu Ras Muda.
Amahoro kuri wowe Rasta. Imana ikuyobore mu byo ukora byose. Courage.
UM– USEKE KUKI MWANYONGEYE IGITEKEREZO KURIYI NKURU KWELI KOKO? KDI NTAKIBI CYARIMO! OK THX
Niba Ras Bertin agiye kugaragara muri muzika, nanjye sinzongera gusiba mu kirori! Congz.
Bjr Mr Bertin Muda Incuti y’abana! Nshimishijwe n’uko objectif yawe ari inyigisho ku byo umaze kubona, kandi ubikoreye igihe kubera experience ufite ku buzima.
Komereza aho!
keep it up kdi twese ibitekerezo nkibyawe or all rastas iyi si yahinduka neza. Amahoro amahoro
Comments are closed.