Digiqole ad

Raporo y’Umuvunyi igaragaza amakosa akorwa na za Servisi z’ubutaka

 Raporo y’Umuvunyi igaragaza amakosa akorwa na za Servisi z’ubutaka

Umuvunyi Mukuru Aloysie Cyanzayire ubwo yasobanuriraga Inteko ibya Raporo y’ibikorwa byo mu mwaka w’ingengo y’imari 2014/15

Raporo y’ibikorwa by’umwaka w’ingengo y’imari 2014/15 urwego rw’Umuvunyi rwagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko kuwa kabiri w’iki cyumweru igaragaza imikorere idahwitse muri serivisi zishinzwe ubutaka mu turere nk’uko uru rwego ruvuga ko rwabibonye mu igenzuramikorere rwakoze muri za One Stop Center. Ibi ngo bituma ibibazo byinshi Umuvunyi n’inkiko bakira birebana n’ubutaka.

Umuvunyi Mukuru Aloysie Cyanzayire ubwo yasobanuriraga Inteko ibya Raporo y’ibikorwa byo mu mwaka w’ingengo y’imari 2014/15
Umuvunyi Mukuru Aloysie Cyanzayire ubwo yasobanuriraga Inteko ibya Raporo y’ibikorwa byo mu mwaka w’ingengo y’imari 2014/15

Iyi raporo ivuga ko mu isuzumamikorere ry’Urwego rw’Umuvunyi  imikorere idahwitse yagaragaye harimo aho abaturage bahabwa ibyangombwa n’inzego zitabifitiye uburenganzira. Aha bavuga nk’icyemezo gitangwa n’ibiro by’Umujyi wa Kigali ariko Akarere kakagitanga katabyemerewe.

Batanze ingero z’ibyangombwa byatanzwe byo kubaka inzu z’amagorofa abiri bitanzwe n’uterere mu mujyi wa Kigali kandi iki cyangombwa ngo gitangwa n’umugi wa Kigali.

Iyi raporo ivuga kandi ko hari ibyangombwa byo kubakwa bitangwa mu buryo bwemewe n’amategeko ariko nyuma abaturage bubatse bagasabwa gusenya ibikorwa byabo kuri ubwo butaka ku mpamvu zitumvikana.

Urwego rw’Umuvunyi kandi rwagaragaje muri raporo yarwo ko hari abemererwa gushyira ibikorwa byabo aho biba bitajyanye n’igishushanyo mbonera,  hakaba n’abahabwa ibyangombwa batujuje ibisabwa , ndetse n’abubaka ku butaka bwa leta nta burenganzira nyuma bagahabwa uburenganzira bwo gusana ibyo bubatse ahatari mu kwabo.

Muri izi serivisi z’ubutaka hamwe na hamwe mu turere ngo hari aho igishushanyo mbonera kitaba kigaragaza neza igikorwa kigomba gukorerwa ahantu runaka, ibi ngo bigashyira mu rujijo ba nyiraho cyangwa abahaguze.

Mu turere twinshi two mu Ntara igishushanyombonera cy’umujyi ngo usanga kigaragaza gusa imbago z’umujyi ariko kiterekana ibigenewe gukorerwa muri buri gace, niba aria ho gutura, ah’inganda, ah’ubuhinzi cyangwa ahagenewe ibindi bikorwa.

 

Ruswa niyo iri inyuma y’amakosa menshi

Imbere y’Inteko Umuvunyi yasobanuye ko nk’ibyemezo bitangwa bidakurikije amategeko mu bijyanye n’ubutaka no kubaka ngo akenhi bitangwa kubera za ruwa.

Ibi ngo bituma igishushanyombonera gikoreshwa nabi, bigateza imanza za hato na hato, amakimbirane cyangwa akarengane.

Nyuma yo kubona aya makosa y’imikorere idahwitse  Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko rwasabye ikigo gitanga serivise z’ubutaka gukemura ibibazo bigaraga muri iki kigo.

Mu byo basabwe gukora harimo gushyira mu myanya abakozi bateganyijwe, kwandika amadosiye yose uko bikwiye, kugenzura imyubakire kandi bagashyira mu bikorwa ibyemezo uko biri ndetse no gucunga neza amadosiye.

Uru rwego kandi rwasabwe gusobanurira abaturage b’ibyiciro byose ibirebana n’ibyangmbwa bakenera ndetse basaba iki kigo kubyubahiriza (ibiciro).

Izi serivisi z’ubutaka zishinzwe gutanga serivise zirebana n’ ibyangomwa by’imikoreshereze y’ubutaka, ibyo kubaka ,kuvugururu, guhinga no korora, gutura n’ibindi…

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ok nibyiza ariko se ko mwibagiwe abaguze ibibanza nyuma bakababuza kwubaka ngo hagenewe ubusitani ntabwo mwabasha bukabaronsa ibindi bibanza ?

Comments are closed.

en_USEnglish