Digiqole ad

Raoul na VITA Club bapfuye iki?

”Njyewe nabaye nk’umuzi w’igiti kinini bifuza kugusha bahereye mu mizi; kandi bishire kera uko kuri kuzagaragara!” Raoul JP SHUNGU

Ushinzwe Tekiniki mu ikipe ya FC Saint ELOI LUPOPO Raoul JP Shungu, yemeza ko yavuye mu ikipe ya VITA Club kubera akagambane kari kagamije guhirika perezida w’iyo kipe Jenerari TANGO Fort ku boyobozi bwayo. VITA Club ikaba ari ikipe ibarizwa mu mugi wa Kinshasa (Congo), kuri stade des Martyrs yakira abantu 80.000. Kuba ifite abafana batari bake kandi ikaba yihagazeho mu bukungu, biyihesha icyubahiro imbere y’amakipe nka Darling Club MOTEMA PEMBE, TP MAZEMBE ndetse n’andi menshi muri Afurika.

Akigera muri VITA Club umutoza Raoul yari yahawe inshingano zo gutwara igikombe cyo mu karere VITA Club yariherereyemo EPFKIN ( Entente Provinciale de Football de Kinshasa ) ndetse n’igikombe cya Shampiyona ya Congo LINAFOOT ( Ligue Nationale de Football ).

Kabone n’ubwo yabashije kwitwara neza muri izo nshingano, by’mwihariko akayihesha igikombe cya shampiyona ya Congo nyuma y’imyaka 7 atagikozaho imitwe y’intoki mbere y’igihangange TP MAZEMBE, bityo agatorwa na komite ya LINAFOOT ndetse n’abanyamakuru b’imikino nk’umutoza w’indashyikirwa, bikaba ariko bitarabujije abayobozi b’iyikipe kwirengagiza ikifuzo cye cyo kongera amasezerano, ubwo andi yari ageze ku musozo ahagana mu mpera z’umwaka ushize; ndetse impaka zivuka zityo benshi bibaza icyo uyu mutoza wujuje ishingano ze azize!

Umuseke.com ukaba wegereye Raoul SHUNGU kuri telephone umubaza icyo atekereza kuri icyo kemezo, maze adutangariza agira ati :” imbarutso yabaye abagabo babiri babayobozi muri iyi kipe bifuje ko ”mbatera akantu ” bakamvuganira neza mu buyobozi bukuru, bityo bukemera kunyongerera amasezerano. Amadorari 5000 banyakaga nayateye utwatsi, birukira ku muyobozi wungirije KAZADI TSHISHI babasha kunsibira amayira.” Mu busanzwe uyu mugabo akaba ari umuterankunga wa kabiri nyuma ya jenerali muri iyi kipe, ndetse akaba anayobora akanama k’inararibonye muri VITA Club. Ni nawe muzi w’imishinga itandukanye y’injiriza iyi kipe.

KAZADI yaje kugirana amakimbirane n’abakunzi b’ikipe ye ubwo yashakaga guha akazi umutoza wari uturutse muri Sweden, ngo atoze VITA nyuma ya Raoul ariko FECOFA ikamwima ibyangombwa kubera ko atari yujuje ibisabwa ku batoza. Mu nteko rusange y’iyi kipe byagaragaye ko Raoul yari ashyigikiwe n’abafana ndetse batorera hamwe ko yagumana n’ikipe, ibyaviriyemo bamwe mu bayobozi b’ikipe (ahanini bari ku ruhande rwa KAZADI) kwegura. Nyuma yokubona ko umugambi we waburijwemo, KAZADI yegereye Jenerari TANGO Fort amumenyesha ko Roul aramutse yongereweamasezerano, yahitamo kwegura akamurekera ikipe. Ntibyatinzweho kuko Perezida w’ikipe yemeye ikifuzo ke, ndetse agaha akazi umubiligi Luc Eymaël wari uzanywe na KAZADI ( nawe wasezerewe mu kwezi gushizekubera umusaruro muke) ”Aho natoreje, sinigeze mbona umuperezida uzi ubwenge, w’umutima mwiza, uvugisha ukuri; ni umugabo uhamye! Gusa nawe yari abizi ko hari bamwe mu bayoboye iyi kipe mbere, baharanira ko zahindura imirishyo.

Mu gutwara igikombe cya shampiyona, namuhesheje ishema ku buryo ntawari gupfa kumwisukira; abo bose rero bifuzaga ko ntagaruka mu ikipe, ni abashaka gutera impagarara ndetse bagakora iyo bwabaga ngo TANGO Fort nawe agende. Njye rero nabaye umuzi w’igiti kinini bifuza kugusha bahereye mu mizi; kandi bishire kera uko kuri kuzagaragara!” ni uko Raoul yakomeje abidutangariza ndetse atumenyesha ko ku isonga ry’ako gatsiko, ni KAZADI TSHISHI utegura ikorwa byose.

Kuri ubu Raoul SHUNGU akaba abarizwa mu ikipe ya FC Saint ELOI LUPOPO, aho ashinzwe ibikorwa bya tekiniki, nyuma y’inkuru zitandukanye ku mushyikirano we na Rayon Sport.

 

Mbabane

Thierry Francis

umuseke.com

 

3 Comments

  • Mutugezaho amakuru meza y’imikino kandi agezweho.
    Courage de ma part.

  • none se ko nta by’ubuntu bibaho!wagombaga kubatera akantu nyine kugirango nawe ubonereho,ntubizi se ko wabaga muri monde ya benefice raul we?take it easy

  • web niyo yishakira publicites mwabagabomwe, otherwise aka ka web gahagaze neza, raoul we turamukumbuye muri gikundiro

Comments are closed.

en_USEnglish