Digiqole ad

Ramos yavunnye igikombe batwaye

Shakira ati: “Ihorere Piqué igikombe kireke ufite njyewe”

Nyuma yo kwegukana igikombe itsinze Barcelona ku gitego kimwe ku busa mu minota y’inyongera, Sergio Ramos mu kwishimira iki gikombe ubwo bari hejuru ku modoka bareka igikombe abafana babo, ngo yagihonze hasi kivunikaho agace kacyo.

Nyuma yo gutwara igikombe ikipe yahise iva mu mujyi wa Valence aho bagitwariye bahita  berekeza murugo i Madrid aho ku mihanda bakinyuranaga hejuru ya Bus yabugenewe ari naho iki gikombe cyacitse Ramos kikubita hasi. Real yari mu byishimo bikomeye kuko iki nicyo gikombe cya mbere cyo mu rugo (Domestic cup) itwaye mu myaka 18 yose ishize.

Real celebrates
igikombe cyo mu rugo (domestic cup) mu myaka 18

Naho Jose Mourinho we yanditse amateka yo gutwara byibura igikombe (icyaricyo cyose) buri mwaka kuva muri 2003 usibye 2007/2008 ubwo ntakipe yatozaga.

Kurundi ruhande, icyamamare muri musika umunya Colombia SHAKIRA yagaragaye muri Mestalla Stadium yaje gufana inshuti ye Gerrard Piqué myugariro wa Barcelona. Akaba yamwihanganishije ubwo yajyaga gufata umudali w’umwanya wa kabiri. Reba amafoto

Hagati aho Real na Barcelona zisigaje imikino 2 zigomba gukina vuba muri ½ cya Champions Ligue.

27/04 : Real Madrid vs Barcelona (Santiago Bernabeu)

3/04 : Barcelona vs Real Madrid (Camp Nou)

Cibeles square i Madrid
ibyishimo kuri Cibeles square i Madrid
Ku mihand ai Madrid
Hejuru yiyo bus niho igikombe cyahanutse gicitse Ramos
Fata akabusu
Ati "Ihangane ufite njyewe"

Photos Internet

Fabrice T.

Umuseke.com

10 Comments

  • eeeh none se shakira abona buriya yasimbura igikombe ?!!

    • Kariya gakecuru niko kabyumva,arikom umunsi umu star azagahaga kazabona ko kibeshye cyaneeeeee

      • Niwowe ubizi akungo gashaje niko karyoshya imboga we!!!!!!!!!!!

    • cyane rwose

  • urukundo we!! baguhitana! ariko se ubwo shakira adakabije ibyo abaona piké yabisobanurira Guadiola! ngo mapenzi ngo ibiki!?hahahahaa!!

  • Erega Mourigno yababwiye ko batamutsinda baramutse bakinishije umubare ungana w,abakinnyi abantu bati ni aya Mourigno.None arongeye ati”nabo babavanyemo umwe nabatera bitanu”……..

  • wa mugani se ko ari club yitwa iya mbere ku isi iminota y’igice cya mbere byagenze gute?harya se kandi gutsinda bitanu ugatwara manota atatu bifite agaciro kuruta igikombe.
    Xavi niyicejekere the special one araboneye abakoramo nko muri champions league yubushize kandi nibadacunga nubungubu azabatera uriya mu type azi ikimugenza.

  • ntago cyavunitse man ayo makuru yavuyehe?

  • umucyecuru ninde sha ko inyaka afite ariyo iryoshya imboga uwakampa nange kagirinza

  • Uwakampa nkagaca kubeshya, kameze neza kabisa. Ahaaa ngo karashaje? Uziko musetsa! Uzarebe uko kabyina tekereza rero……Haaahaaaa

Comments are closed.

en_USEnglish