Ramos yavunnye igikombe batwaye
Shakira ati: “Ihorere Piqué igikombe kireke ufite njyewe”
Nyuma yo kwegukana igikombe itsinze Barcelona ku gitego kimwe ku busa mu minota y’inyongera, Sergio Ramos mu kwishimira iki gikombe ubwo bari hejuru ku modoka bareka igikombe abafana babo, ngo yagihonze hasi kivunikaho agace kacyo.
Nyuma yo gutwara igikombe ikipe yahise iva mu mujyi wa Valence aho bagitwariye bahita berekeza murugo i Madrid aho ku mihanda bakinyuranaga hejuru ya Bus yabugenewe ari naho iki gikombe cyacitse Ramos kikubita hasi. Real yari mu byishimo bikomeye kuko iki nicyo gikombe cya mbere cyo mu rugo (Domestic cup) itwaye mu myaka 18 yose ishize.
Naho Jose Mourinho we yanditse amateka yo gutwara byibura igikombe (icyaricyo cyose) buri mwaka kuva muri 2003 usibye 2007/2008 ubwo ntakipe yatozaga.
Kurundi ruhande, icyamamare muri musika umunya Colombia SHAKIRA yagaragaye muri Mestalla Stadium yaje gufana inshuti ye Gerrard Piqué myugariro wa Barcelona. Akaba yamwihanganishije ubwo yajyaga gufata umudali w’umwanya wa kabiri. Reba amafoto
Hagati aho Real na Barcelona zisigaje imikino 2 zigomba gukina vuba muri ½ cya Champions Ligue.
27/04 : Real Madrid vs Barcelona (Santiago Bernabeu)
3/04 : Barcelona vs Real Madrid (Camp Nou)
Photos Internet
Fabrice T.
Umuseke.com
10 Comments
eeeh none se shakira abona buriya yasimbura igikombe ?!!
Kariya gakecuru niko kabyumva,arikom umunsi umu star azagahaga kazabona ko kibeshye cyaneeeeee
Niwowe ubizi akungo gashaje niko karyoshya imboga we!!!!!!!!!!!
cyane rwose
urukundo we!! baguhitana! ariko se ubwo shakira adakabije ibyo abaona piké yabisobanurira Guadiola! ngo mapenzi ngo ibiki!?hahahahaa!!
Erega Mourigno yababwiye ko batamutsinda baramutse bakinishije umubare ungana w,abakinnyi abantu bati ni aya Mourigno.None arongeye ati”nabo babavanyemo umwe nabatera bitanu”……..
wa mugani se ko ari club yitwa iya mbere ku isi iminota y’igice cya mbere byagenze gute?harya se kandi gutsinda bitanu ugatwara manota atatu bifite agaciro kuruta igikombe.
Xavi niyicejekere the special one araboneye abakoramo nko muri champions league yubushize kandi nibadacunga nubungubu azabatera uriya mu type azi ikimugenza.
ntago cyavunitse man ayo makuru yavuyehe?
umucyecuru ninde sha ko inyaka afite ariyo iryoshya imboga uwakampa nange kagirinza
Uwakampa nkagaca kubeshya, kameze neza kabisa. Ahaaa ngo karashaje? Uziko musetsa! Uzarebe uko kabyina tekereza rero……Haaahaaaa
Comments are closed.