Digiqole ad

Rambo ku myaka 68 agiye gukora indi filimi ya Series

 Rambo ku myaka 68 agiye gukora indi filimi ya Series

Umukinnyi wa filime njyarugamba Sylvester Stallone ukomoka  muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, wamenyekanye cyane ku izina rya Rambo yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter  ko yiteguye gutangira gukina filime z’uruhererekane yise The Final Blood Rambo. Uyu mugabo ubu amaze kugira imyaka 68 y’amavuko akaba ariwe mukinnyi wa filime nyarugamba wamenyekanye cyane mu myaka yaza 1980 kuri USA.

Uyu mugabo akina The First Blood Rambo II muri Vietnam
Uyu mugabo akina The First Blood Rambo II muri Vietnam

Uru ruhererekane rwa filime njyarugamba ‘The Last Blood Rambo’ ruje nyuma y’imyaka 30 yanditse kandi agakina filime ye yise Rambo imugaragaza nk’ingabo yUmunyamerika w’intwari wanesheje ingabo za Vietnam bidasubirwaho.

Abasesenguzi bavuga ko kuva First Blood Rambo II  na Rambo III na Rambo  zasohoka, arizo filime zakunzwe muri USA cyane kurusha ndetse n’iz’abakinnyi nka Chuck Norris na Arnald Schwarzenegger. Ziriya filime zinjiriye Stallone amadolori ya Amerika miliyoni 300.

Uru ruhererekane  rushyashya narwo rwanditswe na Sylvester Stallone ubwe ariko inyandiko yanyuma inyuzwamo ijisho bwa nyuma na Sean Hood.

Kuva muri 1982, hasohotse Filime njyarugamba za Stallone ziswe: First Blood Part II (1985), Rambo III (1988), na Rambo (2008).

Ikindi ni uko kugeza ubu, Stallone ari kuvugurura filime yakinnye yise Rocky, akaza akinana n’umukinnyi bakinanye no mu ya mbere witwa Apollo Creed.

Iyi filime The First Blood Rambo yayikinnye muri 1982
Iyi filime The First Blood Rambo yayikinnye muri 1982
Aha yakinaga muri Rambo III ahanganye n'Abarusiya
Aha yakinaga muri Rambo III ahanganye n’Abarusiya
Aha yakinaga iyiswe Rocky
Aha yakinaga iyiswe Rocky
Nubwo afite imyaka 68 y'amavuko afite umuhati wo gukora cyane
Nubwo afite imyaka 68 y’amavuko afite umuhati wo gukora cyane

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • UYUMUKINNYI NUHANGA CYANE KUKINTU KIJYANYE NA FILIME NZIZA

  • Nizize zirakenewe turamukunda

  • nayizane twirebere

  • Nazane twihere ijisho…

Comments are closed.

en_USEnglish