Rambo ku myaka 68 agiye gukora indi filimi ya Series
Umukinnyi wa filime njyarugamba Sylvester Stallone ukomoka muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, wamenyekanye cyane ku izina rya Rambo yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko yiteguye gutangira gukina filime z’uruhererekane yise The Final Blood Rambo. Uyu mugabo ubu amaze kugira imyaka 68 y’amavuko akaba ariwe mukinnyi wa filime nyarugamba wamenyekanye cyane mu myaka yaza 1980 kuri USA.
Uru ruhererekane rwa filime njyarugamba ‘The Last Blood Rambo’ ruje nyuma y’imyaka 30 yanditse kandi agakina filime ye yise Rambo imugaragaza nk’ingabo yUmunyamerika w’intwari wanesheje ingabo za Vietnam bidasubirwaho.
Abasesenguzi bavuga ko kuva First Blood Rambo II na Rambo III na Rambo zasohoka, arizo filime zakunzwe muri USA cyane kurusha ndetse n’iz’abakinnyi nka Chuck Norris na Arnald Schwarzenegger. Ziriya filime zinjiriye Stallone amadolori ya Amerika miliyoni 300.
Uru ruhererekane rushyashya narwo rwanditswe na Sylvester Stallone ubwe ariko inyandiko yanyuma inyuzwamo ijisho bwa nyuma na Sean Hood.
Kuva muri 1982, hasohotse Filime njyarugamba za Stallone ziswe: First Blood Part II (1985), Rambo III (1988), na Rambo (2008).
Ikindi ni uko kugeza ubu, Stallone ari kuvugurura filime yakinnye yise Rocky, akaza akinana n’umukinnyi bakinanye no mu ya mbere witwa Apollo Creed.
UM– USEKE.RW
4 Comments
UYUMUKINNYI NUHANGA CYANE KUKINTU KIJYANYE NA FILIME NZIZA
Nizize zirakenewe turamukunda
nayizane twirebere
Nazane twihere ijisho…
Comments are closed.