Rafiki na Miss JOJO bazaserukira u Rwanda muri SWANMA Awards
Umuhanzi Rafiki na Miss JOJO bo mu Rwanda bashyizwe mu bazahatanira igihembo kitwa Swahiri Nations Music Awards (SWANMA) gihatanirwa n’abahanzi bo mu bihugu bivuga ururimi rw’igiswahili.
Rafiki na Miss JOJO bazahiganwa kuri iki gihembo, kizatangirwa muri Uganda, n’abandi bahanzi benshi baturuka muri bimwe mu bihugu byo muri aka karere bikoresha igiswahili nka Uganda, Rwanda na DRCongo
Amarushanwa ya SWANMA Awards azabanzirizwa n’igitaramo kizabera ahitwa MARGIC PARKING tariki 28 Ukwakira2011, maze gutanga ibihembo bibe tariki ya 30 Ukwakira ahitwa AERO BEACH ku kiyaga cya Victoria I Kampala.
Aba ni abatoranyijwe (Nominees) guhatanira iki gihembo ;
Micheal Ross, Kuku Wazabanga, Dennis Paulo Kavuma, Irene Semakula, Essie Nyina, Mugisha Paul, Asha Love Kaleera, Angella Katatumba, Patricia Tayebwa, Crony Mary, Tyra Echelaya Majo, Killahrich Tmdrecords, Kyomugisha Racheal, Terry Kasongo, Lovely Fridaus, MISS JOJO, Rafiki Mazimpaka, Kassami Sheba, Rukundo T Bitarabeho(Uganda), Kawalya Michael Masmbe, Nameere Justine, Irene Semakula, Brendalycious Nunu K, Hope Kyam, Bridget Kivumbi na Munirah Wahida.
Iki gitaramo kizagaragaramo umuhanzikazi wo muri JAMAICA witwa TENZA.
Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM
1 Comment
bimeze fine ,niko gutera imbere kw’abahanzi nyarwa.nibakomerezaho…tubarinyuma.
Comments are closed.