Rafael York yahamagawe n’Amavubi U20, ariko ntazakina umukino wa Uganda
Kayiranga Baptiste utoza Amavubi U20, ari gushaka abakinnyi bazayifasha mu mukino wo kwishyura na Uganda nyuma yo kunganya i Kigali 1 -1. Mu bo yifuje harimo umusore w’umunyarwanda Rafael York ukina muri Watford yo mu Bwongereza gusa uyu ntazaboneka mu mukino wo kwishyura na Uganda.
Amavubi ari mu irushanwa ry’ibanze ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20, kizabera muri Zambia muri 2017.
Ikipe ya Kayiranga Baptiste yungirijwe na Mashami Vincent iri gushaka abakinnyi bose bashobora gufasha u Rwanda gusezerera Uganda.
“Nasabye FERWAFA ko yamuhamagara (Rafael York). Narebye video ze mbona yadufasha. Turifuza buri wese wadufasha gusezerera Uganda.” – Kayiranga Baptiste.
Uyu musore abatoza b’Amavubi bari basabye ntabwo azashobora kuboneka nk’uko Emery Kamanzi, ‘Team Manager’ w’iyi kipe yabibwiye Umuseke, avuga ko ikipe ye yanze kumutanga kuko mu gihe u Rwanda ruzaba rwitegura Uganda, ikipe ye izaba ifite imikino itatu ikomeye atasiba.
Rafael York wavutse tariki 17 Werurwe 1996, afite nyina w’umunyarwanda witwa Umuhire Jeannette uvuka mu karere ka Ruhango. Naho se Amoros York ni umunya umunya-Angola. Gusa batuye muri Sweden.
Uyu musore yatangiriye ruhago mu gace kitwa Gavle muri Sweden. Amenyekanira mu ikipe ya Sandviken. Mu makipe y’abato yitwaye neza, bituma ahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 15 ya Sweden.
Ikinyamakuru The Daily Mirror cyo mu bwongereza giherutse gutangaza ko ikipe ya Southampton yiteguye kugura uyu musore ibihumbi £156,000.
Uyu musore ashobora kuzakinira Amavubi mu yindi mikino iri imbere.
U Rwanda U20 ruzakina na Uganda U20 umukino wo kwishyura, tariki 24 Mata 2016, i Kampala muri Uganda.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
10 Comments
Yavutse muri 2016?
kombona se arengeje 20yrs
Uyu mwana ngo yavutse 17 werurwe 2016?ubu se afite amezi angahe?
York Rafael yavutse 17werurwe 1999 mama yitwa Umuhire Jeannette Papa we yitwa Santos Rafael sinziho mwakuye Amoros Rafel. Ndi umu tante we mukosore iyonyandiko
Sorry ni Santos Rafael .nari nanditse Rafel
none she afire imyaka ingahe?
Reka mbakize afite imyaka 17 gusa ntakindi wongeyeho.
@Umseke: Urakoze kudukiza, ariko birababaje kubona munyandiko zanyu haba huzuyemo amakosa ! Ibaze uravuga ngo “afite imyaka 17 gusa”, ubwose waba warebye munyandiko umunyamakuru wanyu yanditse? ati “Rafael York wavutse tariki 17 Werurwe 1996”. None nawe uti afite imyaka 17 gusa, ubwo se ukosoye iki? koko!
Byaba byiza aho gusohora inkuru ifite urujijo, mwazajya mubanza kuyisubiramo mutarayisohora.
Yujuje 17 muri werurwe .
@Gahanga,erega niyo mpamvu habaho abantu nkawe badashobora kutekereza ibyabo ahubwo bagahora bagaya iby’abandi kubera ubwengye bwinshi bwatuma batibeshya.Akenshi bagaya icyo babonye cyose.Ntakidasanzwe rero,umuntu aribeshya. Kdi hakabaho injijuke z’ikamukosora. Urakoze ubwo wize menshi kumurusha kdi ndanabona mwizuzanyije.
Ahubwo bravo!!!
Comments are closed.