Digiqole ad

RAB ngo irashaka kurema imirimo myinshi ku batayifite

Bugesera – Kuri uyu munsi hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umurimo Mbonigaba Jean Jacques Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi (RAB) yavuze ko iki kigo kigiye gukora cyane kigashaka uko kinafasha Leta kugabanya umubare w’abadafite umurimo ugenda uba munini.

Mbonigaba jean jacque umuyobizi wa RAB
Mbonigaba jean jacque umuyobizi wa RAB

Yabivugiye mu munsi mukuru wo kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga RAB n’abakozi bayo bagiye kwizihiriza mu murenge wa Gashora ahitwa i Karama mu karere ka Bugesera aho RAB ifite hegitari nyinshi zikorerwamo ubuhinzi n’ubworozi bakanahagira abafatanyabikorwa benshi.

Mbonigaba yavuze ko mu ntego Leta yihaye yo kurema imirimo igera ku bihumbi magana abiri mu myaka itanu iri imbere, RAB nk’ikigo ayoboye kizakora ibishoboka kikagira uruhare rufatika mu kurema iyi mirimo mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bigamije umusaruro munini.

Mbonigaba abwira abakozi bazanye n’abahinzi borozi baho i Gashora yagize ati “ Tuzabigeraho dufatanyije ngo dutizanye umurindi, dukorana umurava ngo tuzamure bifatika umusaruro w’ibyo dukora.

Izi ni Ingamiya zicungwa na RAB ziri mu karere ka Bugesera, zishobora guherwaho hahangwa umurimo ku batawufite
Izi ni Ingamiya zicungwa na RAB ziri mu karere ka Bugesera, zishobora guherwaho hahangwa umurimo ku batawufite

Uyu muyobozi akaba yavuze ibi ngo kuko mu isuzuma ryakozwe mu mwiherero hagaragaye ibibazo byo kutihutisha akazi, gukoresha igihe nabi mu kazi, gutanga servisi itanoze n’ikibazo cyo kudahanga ibishya mu kazi.

Uyu muyobozi akaba yibukije abakozi kugira umuco wo guhagarara kubyo bakoze (accountability) cyane cyane ku kigo nka RAB kiganwa na benshi kandi gitegerejweho byinshi n’abanyarwanda.

Mbigaba ati “ Uyu mwaka tuzareba cyane ku kuremera akazi urubyiruko n’abategarugori.”

Aimable Nsengiyumva umukozi wa RAB ushinzwe ubushakashatsi yavuze ko uyu munsi ubabereye mwiza kuko bawunguranyemo ibitekerezo, bafashe ingamba nshya zo kunoza umurimo na cyane cyane iyo kureba uko barema imirimo ku batayifite.

Ubuhinzi i Gashora basabye ababukora kubunoza kurushaho
Ubuhinzi i Gashora basabye ababukora kubunoza kurushaho
Zimwe mu ngamiya ziri i Gashora
Zimwe mu ngamiya ziri i Gashora
abari babyitabiriye
Umuhango witabiriwe n’abakozi ba RAB n’abahinzi n’aborozi i Gashora

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Iki gitekerezo cyo guhanga imirimo cyane kubarangije amashuri anyuranye nari narakigize dore ibyo mbona byakorwa: Gukora amahugurwa y’abarangije amashuri atari ay’ubuhinzi cg ubworozi noneho bakajya bakorera abahinzi n’abarozi bakabishyura. Bashobora kubishyura bejeje cg bigakorwa hisunzwe Sacco yabaguriza ayo kwishyura techician igihe batareza
    RAB turayishyigikiye

  • URWANDA RUGEZE IGIHE CYO KUVA MU BUHINZI BWA GAKONDO TUKAGIRA UBUHINZI BW’UMWUGA.
    IBI RERO AMATUNGO ANYURANYE YABIDUFASHAMO: iNGAMIYA, INDAGOBE, IBIMASA ..

Comments are closed.

en_USEnglish