Queen Elizabeth II yahaye ibihembo abanyarwanda babiri
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 22 Kamena Umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth II mu ngoro ye ya Buckingham Palace yakiriye urubyiruko 60 rwatoranyijwe guhabwa igihembo kubera gukoresha impano zabo mu guhindura ubuzima bwa benshi mu bihugu byabo. Jean d’Amour Mutoni na Nadia Hitimana ni abanyarwanda bari mu bahawe ibihembo na Elizabeth II.
Queen’s Young Leader Award zatanzwe bwa mbere uyu mwaka zigamije kwishimira intambwe idasanzwe iterwa na bamwe mu rubyiruko bari hagati y’imyaka 18 na 29 bo mu bihugu bigize Commonwealth mu guhindura ubuzima bw’aho batuye nk’uko bitangazwa n’ababiteguye.
Iki gihembo ntabwo giherekezwa n’amafaranga ahubwo kijyana n’amahirwe y’amahugurwa, ubujyanama, guhuzwa n’abantu b’ingenzi ndetse n’urugendoshuri rw’icyumweru mu Bwongereza mbere yo gusubira iwabo gukomeza imishinga yabo.
Nadia Hitimana akora ibijyanye no gutuma abana b’abakobwa batava mu ishuri bafashwa cyane cyane guhangana n’ibibazo bahura nabyo mu bijyanye n’isuku yabo, babaha amahugurwa, babakorera ubuvugizi ndetse banakoze ibikoresho by’isuku y’abakobwa bikoze mu birere by’insina bitunganyije neza.
Acts Of Gratitude Jean d’amour Mutoni yagiye ahagarariye yo yashinzwe mu 2011, ubu imaze kugira abanyamuryango 215 ikaba imaze gufasha abarenga 1 000 ahatandukanye mu Rwanda mu kubona ibintu bitandukanye birimo bourse (scholarships), amafaranga yo kwivuza, n’ibindi bintu nkenerwa mu buzima.
Acts Of Gratitude ibyo ikora byibanda cyane mu byiciro bitatu; gutanga amahirwe yo kugerwaho n’ibikorwa rusange, kwerekana no gufasha kugerwaho n’amahirwe (opportunities) mu bijyanye n’uburezi ndetse n’ikitwa Grateful People’s Investment Fund gifasha urubyiruko rwihangiye imirimo ahatandukanye mu Rwanda.
Uru rubyiruko 60 rwahawe ibi bihembo ruraza kubonana n’umwamikazi ndetse runagirane ibiganiro na Minisitiri w’Intebe David Cameron.
Abatanga iki gihembo (Queen Elizabeth Diamond Jubilee Trust) bavuga ko abagihawe bakoza gufashwa mu gihe cy’imyaka ine.
Ubu ariko gusaba guhabwa Queen’s Young Leader 2016 byatangiye gukorwa.
UM– USEKE.RW
12 Comments
muri indashyikirwa banyarwanda mukomeze mwese imihigo murashyigikiwe
Muragahorana Impagarike n’ubugingo mfura z’uRwanda
Useless!
Ntamunoza, ukunda iki?
Ariko nkawe wiyita Yududu, wafashwe nimidayimoni wafashwe niyihe ndwara!!
How can you say this is useless really!!!
Imana igufashe kabisa
Ni byiza pee!. Keep up such initiative deeds for the betterment of all Rwandans
@yududu you are such a bitter ,jealous and sad person.I feel really bad for you
Keep it up. Our leaders of tomorrow
Barangiza bakudufungira KK wacu
baradufunga! bakanaduhemba?ibyaba bene madamu nukubyitondera
Congs JDA and Nadia. we’re proud of u. keep it up
Muri ingirakamaro
Comments are closed.