Digiqole ad

Property Care Ltd yahuguye abakozi mu gukemura ikibazo cy’abiyita ‘Abakomisiyoneri’

Tariki 28 Werurwe 2014, Property Care Ltd, Ikigo cyinzobere mu imirimo yo kuranga, gucunga, kugura no kugurisha imitungo y’ababyifuza, cyahuguye abakozi ba cyo, mu rwego rwo guca burundu ibibazo bituruka ku bashukanyi bitwa “Abakomisiyoneri”.

Mu mahugurwa yateguwe na
Mu mahugurwa yateguwe na Property Care Ltd

Mu gihe hirya no hino mu mujyi wa Kigali hagenda haboneka ibibazo bishingiye ku bunyangamugayo buke bw’abiyita abakomisiyoneri, bunakunze kuba intandaro z’amakimbirane hagati ya bo n’abaguzi cyangwa abagurisha, ubuyobozi bw’ikigo Property Care Ltd buvuga ko Ubunyamwuga (Professionalism) n’ubunararibonye ari byo bizashyira iherezo kuri ubwo bushukanyi.

Nk’uko bitangazwa na Ngendahayo Aimable Umuyobozi wa Property Care Ltd, iki kigo cyahisemo guhugura abakozi mu rwego rwo kubongerera ubumenyi n’ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa intego za cyo, kandi bikoranywe ubunyamwuga nk’uko cyabyiyemeje, ubu kikaba cyahereye ku bashinzwe iyamamaza bikorwa (Marketing Officers).

Iki kigo gitanga serivisi eshatu z’ibanze ari zo :

  1. Kuranga imitungo nk’ababigize umwuga (Professional Property Agents) ;
  2. Gucunga Imitungo (Professional Property management) babisabwe na bene yo, baba bari mu Rwanda cyangwa batuye hanze y’u Rwanda;
  3. Kugura no kugurisha imitungo (Buying and Selling Properties)/ (Amazu, amasambu, ibibanza…)

Nk’uko bisobanurwa na Ngendahayo Aimable Umuyobozi wa Property Care Ltd, iki kigo gihuza abafite imitungo yo kugurisha, n’abayikeneye, yaba iyimukanwa cyangwa itimukanwa.

Nk’uko akomeza abivuga, abafite imitungo nk’amazu, ibibanza, amasambu, n’ibindi bikodeshwa, iki kigo kibahuza n’ababikeneye.

Ikindi kandi, ngo abafite imitungo basize mu Rwanda bakajya mu mahanga, ndetse n’abayifite kandi batuye imbere mu gihugu ariko bibagora cyangwa batabona umwanya uhagije wo kuyicunga, iki kigo kirayibacungira, kandi bigakorwa nk’ababigize umwuga.

Abafite imitungo bashaka kugurisha na bo, iki kigo kibafasha kutirirwa biruka bashakisha abaguzi, kikabarinda kwangirizwa cyangwa guhendwa n’abitwa abakomisiyoneri, kuko gishobora kubagurira hanyuma kikazaba kigurishiriza nyuma, cyangwa se kikabahuza n’umuguzi.

Ibi ni na byo gikorera abashaka kugura umutungo runaka, waba uwimukanwa cyangwa utimukanwa, kuko ukigannye na we bamwereka mu byo bafite akihitiramo, atagira icyo ashima, bakamushakira ibindi yifuza.

Ngendahayo Aimable Umuyobozi wa Property Care Ltd avuga ko iki kigo kizafasha abanyarwanda ndetse n’abarugendamo, kuko hirya no hino, cyane cyane mu Mujyi, hagenda haboneka ibibazo bishingiye ku bunyangamugayo buke bw’abiyita abakomisiyoneri, bunakunze kuba intandaro z’ubwumvikane buke hagati ya bo n’abaguzi cyangwa abagurisha.

Ibi binemezwa n’abatangiye gukorana n’iki kigo, kuko abenshi basanga ukigannye adata umwanya ategereje kuzahabwa Serivisi akeneye, kandi aho ari hose akaba yizeye ko aza guhabwa iyo serivisi bitari ibyo gushakisha, ahubwo ko ayihabwa n’abanyamwuga.

Property Care Ltd ikorera mu bihugu bitandukanye nk’u Burundi, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.

Kugeza ubu mu Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali gusa, ariko ngo mu mezi atanu (5) ari imbere ikazaba imaze kugaba amashami mu Ntara zitandukanye z’u rwanda, cyane cyane mu Mijyi ikunze gukenera Serivisi nk’izo itanga, n’ubwo n’abanyacyaro bazikenera cyane cyane mu kugurisha amasambu.

Awakenera kubagana afite inzu,ikibanza cyangwa isambu agurisha cyangwa akodesha akaba yabasanga imbere ya Alpha Palace Hotel,I Remera aho ibiro byabo biherereye cyangwa akabahamagara kuri nomero 0788300987.

DSC_0003
Amahugurwa yatanzwe n’inzobere muri izi serivisi
DSC_0006
Bamwe mu bahawe amahugurwa
DSC_0008
Bahuguriwe gutanga ziriya serivisi no kuzitangana ubunyangamugayo

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Mwagiye kwifotoza ngo babamenye se , aba commissioner babi babaho , ariko hari n’abazi akazi , babikora neza cyane

  • ndumva muzanye agashya.gusa muzakore akazi kanyu naza mutabangamiye ugura n’ugurisha nkuko mbibona kubakomissionel batuma amazu akodeshwa ahenda mumujyi wa kigali.muzaze iwacu ryasentereri/mutamwa/gahengeri/rwamagana.hari ibibanza n’amazu bigurishwa.hafi y’umuhanda wa kaburimbo ugana i nyagasambu.ni karibu turabishimiye

Comments are closed.

en_USEnglish