Digiqole ad

PROFEMME – Uburinganire n’iterambere ry’umugore bigeze ahashimishije

PROFEMME Twese Hamwe, ni impuzamashyirahamwe iri mu zimaze igihe kinini zikorera mu gihugu, ubu yitegura kwiziha isabukuru y’imyaka 20 iharanira iterambere n’uburenganzira bw’umugore mu Rwanda, iratangaza ko ubu ishimishijwe no kuba muri icyo gihe imaze hari byinshi byagezweho mubyo baharaniraga, ariko bagikomeza guharanira n’ubu.

Profemme irishimira ibyo yagejeje ku bagore mu myaka 20 imaze
Profemme irishimira ibyo yagejeje ku bagore mu myaka 20 imaze

PROFEMME Twese Hamwe yatangiye mu 1992, mu kiganiro n’abanyamakuru Madame Kanakuze Jeanne d’Arc uyobora iyi mpuzamashyirahamwe yavuze ko icyo bishimira mu byo baharaniraga ari ukuba mu Rwanda ubu umugore afite nawe ijambo.

Yasobanuye ko PROFEMME yakoze byinshi mu guteza imbere abategarugori, kurwanya ihohoterwa ryabakorerwaga, guharanira ko bagira ijambo.

Madame Kanakuze yavuze ko ubu bishimira ko hashyizweho amategeko yo kurengera abari n’abategarugori nko mu bijyanye n’izungura batemererwaga mu bihe byashize, hakaba haranashyizweho n’amategeko arengera abana muri rusange cyane cyane umwana w’umukobwa, ubu umwana w’umukobwa akaba afite uburenganzira bungana n’ubw’umwana w’umuhungu muri byose cyane cyane mu myigire.

Nyuma y’ibyo kandi Umuyobozi wa Profemme twese hamwe yatangaje ko bagira uruhare rukomeye mu kwigisha imibanire myiza y’abagore n’abagabo mu miryango, cyane cyane mu byaro kugirango ihohoterwa ryo mu miryango rigabanuke. Ibi ngo bigenda bigerwaho ku buryo bushimishije.

PROFEMME yishimira ko ifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’abari n’abategarugori  kuko bagiye babakangurira kwibumbira mu ma coperative kugirango bakiteza imbere mu bukungu.

Ibi ngo kuba byaragiye bigerwaho biri mubyo bishimira mu myaka 20 bamaze bakorera mu Rwanda.

 

Mu myaka 20 ntibyaboroheye

Madame Kanakuze yasobanuye ko ubushobozi bucye ari imwe mu mbogamizi yatumye batagera kuri byose bifuzaga kugeraho cyangwa bimwe bidindira.

Ati “ Ikindi ni ikibazo cy’imyumvire ya bamwe mu bategarugori ikiri hasi, bakibwira ko bagomba kuba mu gikari gusa ngo niko umuco ubigena, ibi bituma kubumvisha ihame ry’uburinganire ari ikintu kigoranye

PROFEMME kandi yagize ingoran nyinshi mu kubasha kongera kubanisha abantu, abiciwe n’abishe  nyuma ya Genodide yakorewe abatutsi, ko bitaboroheye kugirango habe hari abamaze kumva ndetse no gushyira mu bikorwa ubumwe n’ubwiyunge.

Umuyobozi wa Profemme twese hamwe akaba yarasoje ikiganiro  atangaza ko iyo sabukuru y’imyaka 20 izizihizwa ku itariki ya 1/Werurwe/2013 ikazahuzwa n’itangizwa ry’icyumweru cyahariwe  umugore.

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.COM

en_USEnglish