Digiqole ad

Producer Lick lick yamaze kwerekeza muri USA

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere nibwo Mbabazi Isaac yafashe indege yerekeza muri USA, ibi bibaye nyuma yo gutangazwa, ariko nyirabyo adashaka ko bimenyekana.

Isaac Mbabazi uzwi ku izina rya Lick lick/ Photo facebook
Isaac Mbabazi uzwi ku izina rya Lick lick/ Photo facebook

Lick Lick watunganyirizaga muzika muri Unlimeted Record yerekeje muri Leta ya Texas kwiga ibijyanye na Muzika. Nubwo tutabashije kuvugana na Lick Lick ubwe, amakuru dukesha bamwe mu bamuherekeje ni uko ku mpapuro zimujyanye zigaragaza ko koko agiye kwiga muzika i Texas muri USA.

Albert Niyonzima, wari umukoresha wa Lick Lick muri studio ya Unlimited Records, yatangarije UM– USEKE.COM ko koko lick lick yagiye kuri uyu wambere, ko yari umukozi mwiza cyane kandi yizeye ko nanagaruka bazongera bagafatanya.

Niyonzima yatubwiye ko Unlimited itari buhungabane kuko hari undi musore wakoranaga na Lick lick, uyu nawe ngo akaba amaze kumenya ku buryo buhagije gutunganya muzika, bityo ko nta kibazo Unlimited izagira.

Bamwe mu bamuherekeje badutangarije ko Lick Lick atagiye muri Amerika abifashijwemo na Meddy na K8 Kavuyo nkuko byavugwaga, ahubwo ko ari umuryango we wabimufashijemo ngo ajye kwiga muzika kuko babonaga ari impano ye.

Mbabazi Isaac agiye muri Amerika nyuma y’uko kuri iki cyumweru mu muhango wo gutangaza abazahatanira ibihembo bya Salax Award ari umwe mu bazahitwamo mu kiciro cya “BEST AUDIO PRODUCER OF THE YEAR”

Urugendo rwa Lick Lick rukaba rwari ubwiru cyane (Private) bacye mubo mu muryango we nibo bari bahari, bacye cyane mu nshuti ze nabi nibo bari bahari, ngo ndetse nta wari uzi neza igihe uyu musore utunganya muzika azahagurukira mu Rwanda nubwo byari bimaze kumenyekana ko azagenda.

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • have good luck ma nigga

  • niba arukiwiga ntaribi nibyiza ku developing carrier ye,ariko niba ari icyeyo namugira inama yogukorera murwamubyaye ahokujya ku cyeyo muri USA

  • yo nonese ubu passy agiye kurera umwana wenyine!ntacyo arikoasize anibyariye,nubwo twumvise yabihakanaga yivuye inyuma.

  • yajijishaga ko atagenda kubera abantu yagiye afitiye amadeni ,yabonye ari benshi cyane ahitamo kubeshya ko ntaho najya ajijisha ,reka muzaba mureba ibizaba nyuma

    • Kabera we, nta deci ribuza umuntu gutravelling, niyo vis itanzwe ntawe babaza niba bank runaka ayifitiye ideni, ni amadollas angahe, ngo yishyurwe ariko? niyo byafata igihe? ni bangahe bavuga ko bagiye? natwe ntabyo twavuze kuko ntawishimira ko ibye bijya hanze, n urubwa, n amashyari byakubuza kuvuga.

  • Safe journey!! Lick Lick nizereko na Pacy yaguherekeje, kandi uramenye ntube warabimuhishe!!!!!!!

    • Kiki, ko ntawe twabonye ku kibuga Pacy? twahabonye umuhungu we ahubwo ufite nk amezi umunani.

  • Lick, wari umugabo kandi ndi mubantu bakwemeraga kandi bakwifuriza ibyiza genda werekane nawe ubuhanga bwawe kandi urusheho gukarishya ubwenge, uzagire ibihe byiza tuzakomeza kubana nawe kumbuga z’amahanga ntabwo uzaba wenyine no kubihangano udusigiye, Uwiteka agufashe kandi muhorane

  • b blcd ma men

  • ok man mwavanyeho email yanjye aho pleaze

  • najyende wenda itoneshwa ryabo yakoreraga rijyiye gushira nabandi ba producer bazajya ahagaragara

  • NKUNDA LICK LICK ANJYE KUBURYO NEMERA KO AZAMBERA PAPA MURI PRODUCTION NDI KWIGA SO AZAHIRWE NANJYE NZAHIRWE

  • gd luck urabikwiriye

  • Ayo madeni ayafitiye Bank, ariko rero natwe dusohoka mu migabane tukajya kuyindi ntae utubuza gusohoka, kandi amadeni ni ibisanzwe none se ko twese kugira ngo tugire icyo tugeraho tuguza, tukishyura keretse bamwe batabikora kdi si benshi.

  • safe journey musore

Comments are closed.

en_USEnglish