Primus National Football League 2011/2012 izatangira 17/09/2011
FERWAFA yemeje ko shampionat ya Primus National Football League ya 2011-2012 izatatangira tariki ya 17/09 uyu mwaka.
Iyi shampionat ikazabanzirizwa na Pre-Season tournament izatangira ku itariki ya 10/09/201, ikazahuza amakipe 4 yabaye aya mbere muri saison ishize ariyo; APR FC, Kiyovu Sports, Police FC na Etincelles FC
Gahunda y’uburyo amakipe azagenda ahura yo ntabwo yashyizwe ahagaragara, FERWAFA yatangaje ko izamenyekana tariki 5/08/2011.
Shampionat y’umupira w’amaguru kandi izabanzirizwa n’inama rusange ya FERWAFA n’abanyamuryango bayo izaba tariki ya 10/09/2011 ku kicaro cya FERWAFA i Remera.
Jean Paul Gashumba
Umuseke.com
1 Comment
Championat nyabaki itangira abazayitsinda bazwi? APR Khalid Korea na Police.
Comments are closed.