Primus Guma Guma i Musanze mu mafoto
I Musanze niho hari hatahiwe muri Primus Guma Guma superstar, abantu bakaba bari bahuruye kuri Stade i musanze kwihera ijisho aba bahanzi bazanywe na Primus Guma Guma.
Faycal benshi bamwishimiye
Nyuma ya Karongi, Rusizi, Nyamagabe, Muhanga, Rubavu, I musanze ngo hari abantu barenga 25,000. Bakaba ari bo benshi bamaze kugaragara kuri iki gikorwa.
Primus Guma Guma Superstar ikaba izasozwa haza igihangange Sean Kingston kizanaririmbana n’uzaba yarabaye uwa mbere muri aba 10 bari kwiyereka abanyarwanda.
Urban Boys baririmbira abanyaMusanze
Kuba Sean Kingston yaragize impanuka mu minsi ishize byatumye benshi bibaza niba aza mu Rwanda. Ibi byatumye umuseke wegera Mushyoma Joseph ukora muri East Africa Promotion izazana uyu muhanzi maze agira ati: “ Nta mpungenge dufite, Sean Kingston ari koroherwa, yenda amatariki yo kuza kwe ashobora guhinduka niba adakize vuba. Kandi dufite n’ubundi buryo (Options) aramutse ataje.”
Abakurikiye iki gikorwa cyateguwe na BRALIRWA ifatanyije na East Africa Promotion bemeza ko bakoze igikorwa kiza cyane, cyo kuzamura muzika nyarwanda no kwegereza abahanzi abakunzi babo babasanze iwabo.
Dream Boys nabo bagacishijeho
Mani Martin bamwemera nkumuririmbyi w’ijwi ryiza
Jay Polly nubwo yaririmbye butangiye kwira ariko flow za Hip Hop ye ntibari kuyicikwa
Fora uyu ninde?
Uyu yari Safi/Urban Boys aceka akaziki yikinze esuie main mu masi
Mbere yo kuva i Rubavu babanje gusura BRALIRWA aho ikorera kuri Braserie
Babanje gusakwa nkabandi bose bahinjira/ Jay Polly wa Tuff Gang asakwa
Tom Close na bagenzi bakurikira uko Primus ikorwa
Bakomeje kwereka uko uruganda rukora
Jay Polly ati aha hantu nahakunze nimuhamfotorere rwose
Dr Claude ati :”Nayikundaga ntarabona uko bayivanga”
Abaririmbyi batunguwe n’ifoto ya Rudahigwa afungura BRALIRWA muri 59
Plaisir Muzogeye
Umuseke.com
6 Comments
burya se blarirwa ni kera bigezaho!ndabona Umwami yari yambaye neza da.
ariko Safi nawe ashobora kuba akora udushya twinshi muri guma guma
uziko ibintu bya kera bigenda bigaruka nka style umwami yari yambaye coat ya un seul buton eee hh yari asobanutse kabisa
Ni byiza kuba umuziki nyarwanda ukomeje kwitabwaho.Hakomeje se hakabaho ibikorwa nk,iki cya BRALIRWA,maze ukareba ko abahanzi bacu batigaragaza koko!
kabisa ndumva bishyushye nabwira urban booys ngo cool boys mukomereze oho.
kbsa abo bajyama bari baryoshye pe
Comments are closed.