Digiqole ad

Primus Guma Guma i Musanze mu mafoto

I Musanze niho hari hatahiwe muri Primus Guma Guma superstar, abantu bakaba bari bahuruye kuri Stade i musanze kwihera ijisho aba bahanzi bazanywe na Primus Guma Guma.

Faycal benshi bamwishimiye

Nyuma ya Karongi, Rusizi, Nyamagabe, Muhanga, Rubavu, I musanze ngo hari abantu barenga 25,000. Bakaba ari bo benshi bamaze kugaragara kuri iki gikorwa.

Primus Guma Guma Superstar ikaba izasozwa haza igihangange Sean Kingston kizanaririmbana n’uzaba yarabaye uwa mbere muri aba 10 bari kwiyereka abanyarwanda.

Urban Boys baririmbira abanyaMusanze

Kuba Sean Kingston yaragize impanuka mu minsi ishize byatumye benshi bibaza niba aza mu Rwanda. Ibi byatumye umuseke wegera Mushyoma Joseph ukora muri East Africa Promotion izazana uyu muhanzi maze agira ati: “ Nta mpungenge dufite, Sean Kingston ari koroherwa, yenda amatariki yo kuza kwe ashobora guhinduka niba adakize vuba. Kandi dufite n’ubundi buryo (Options) aramutse ataje.”

Abakurikiye iki gikorwa cyateguwe na BRALIRWA ifatanyije na East Africa Promotion bemeza ko bakoze igikorwa kiza cyane, cyo kuzamura muzika nyarwanda no kwegereza abahanzi abakunzi babo babasanze iwabo.

Dream Boys nabo bagacishijeho

Mani Martin bamwemera nkumuririmbyi w’ijwi ryiza

Jay Polly nubwo yaririmbye butangiye kwira ariko flow za  Hip Hop ye ntibari kuyicikwa

Fora uyu ninde?

Uyu yari Safi/Urban Boys aceka akaziki yikinze esuie main mu masi

Mbere yo kuva i Rubavu babanje gusura BRALIRWA aho ikorera kuri Braserie

Babanje gusakwa nkabandi bose bahinjira/ Jay Polly wa Tuff Gang asakwa

Tom Close na bagenzi bakurikira uko Primus ikorwa

Bakomeje kwereka uko uruganda rukora

Jay Polly ati aha hantu nahakunze nimuhamfotorere rwose

Dr Claude ati :”Nayikundaga ntarabona uko bayivanga”

Abaririmbyi batunguwe n’ifoto ya Rudahigwa afungura BRALIRWA muri 59

Plaisir Muzogeye

Umuseke.com

 

6 Comments

  • burya se blarirwa ni kera bigezaho!ndabona Umwami yari yambaye neza da.

  • ariko Safi nawe ashobora kuba akora udushya twinshi muri guma guma

  • uziko ibintu bya kera bigenda bigaruka nka style umwami yari yambaye coat ya un seul buton eee hh yari asobanutse kabisa

  • Ni byiza kuba umuziki nyarwanda ukomeje kwitabwaho.Hakomeje se hakabaho ibikorwa nk,iki cya BRALIRWA,maze ukareba ko abahanzi bacu batigaragaza koko!

  • kabisa ndumva bishyushye nabwira urban booys ngo cool boys mukomereze oho.

  • kbsa abo bajyama bari baryoshye pe

Comments are closed.

en_USEnglish